Umuzamu
Bwanakweli Emmanuel uherutse gutandukana na Kiyovu Sport, yagaragaye ku
urutonde rwa nyuma iyi kipe y'iburasirazuba izakoresha mu mwaka w'imikino wa
2021-22. Ni urutonde rugaragaraho abazamu 3, ba myugariro 9, abakina hagati 7
ndetse na barutahizamu 7.

Umugande Wangi Pius yagaragaye kuri uru rutonde
Urutonde
rw'abakinnyi 26 Sunrise FC yashyize hanze: Abazamu : Bwanakweli Emmanuel,
Nduwayo Danny Barthez, Ruhamyankiko Ivan.
Ba myugariro: Mpozembizi Mohammed, Nzayisenga J. D'Amour, Shyaka Claver, Mugabo
Gabriel, Mushimiyimana Regis, Niyonshuti Modeste, Mugabe Robert, Habagusenga
Gerard na Kanani Aboubakar.

Bwanakweli Emmanuel azaba yerekeje mu ntara
Abakina hagati: Uwambazimana Léon, Mugabo Emmy, Mwizerwa Elisa, Nyamurangwa Moses, Rucogoza Djihad, Hakizimana Adolphe, Niyonzima Jean Paul.
Ba rutahizamu:
Niyibizi Vedaste, Wangi Pius, Byinshi Daniel, Yafesi Mubiru, Twagirimana Innocent,
Ssebaduka Djuma na Mujyanama Hassan.
Iyi
kipe izaba itozwa na Ntamugabumwe Evariste usanzwe ari umutoza wungirije muri
iyi kipe, gusa biravugwa ko amatora ya Komite Nyobozi azaba kuri uyu wa gatanu, abazatorwa aribwo bazahitamo niba uyu mutoza ariwe uzakomezanya ikipe.