Ni irushanwa mpuzamahanga rya Karate rihuza ibyiciro by'abana, ingimbi n'abakuru, abahungu n'abakobwa kuva ku myaka 6 kuzamura.
Aya marushanwa azaba ku nshuro ya 4 mu kwezi kwa Munani. Inshuro zose zabanje yabereye mu Mujyi wa Huye ariko kuri iyi nshuro azakinirwa mu Mujyi wa Kigali kuri Notre Dame des Anges i Remera.
Aya marushanwa yombi by'umwihariko, bakina barushanwa muri KATA (Kwiyerekana) aho abana barushanwa hakurikijwe ibyiciro by'imyaka.
Abakuru bo barushanwa muri KUMITE ( Kurwana) hakurikijwe ibyiciro by'ibiro babarirwamo nk'uko biteganywa n'Ishyirahamwe ry'umukino wa Karate ku Isi.
Ibindi biranga Zanshin Karate Championship ni uko mu gutanga amanota hifashishwa ikoranabuhanga rigezweho hakanakoreshwa Video Review ( VAR) iha umutoza uburenganzira bwo kubaza igihe umukinnyi we atahawe amanota kandi yayabonye.
Mwizerwa Dieudonne utegura iri rushanwa yavuze ko kwiyandikisha bizatangirana n'ukwezi kwa Kamena kugeza mu mpera za Nyakanga, 2026 ndetse ko uyu mwaka hari abakinnyi bakomeye mpuzamahanga bazitabira.
Yavuze ko ibi bijyana n’uko hazasifura abasifuzi mpuzamahanga ku mugabane wa Afurika bazaturuka mu bihugu bitandukanye. Yashimiye FERWAKA ikomeje kumushyigikira mu gutegura Zanshin Karate Championship.




Zanshin Karate Championship 2026 izakinirwa i Kigali ku nshuro ya mbere
