Bwa mbere uruganda BYD rw'Abashinwa rugiye guca kuri Tesla nk'urwa mbere ku isi mu kugurisha imodoka z'amashanyarazi

Hanze - 02/01/2026 3:18 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwa mbere uruganda BYD rw'Abashinwa rugiye guca  kuri Tesla nk'urwa mbere ku isi mu kugurisha imodoka z'amashanyarazi

Uruganda rw'imodoka BYD rwo mu Bushinwa rugiye guca kuri Tesla rwa Elon Musk nk'urwa mbere mu kugurisha imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi zizwi nka 'electric vehicles' (EVs).

Biraba ari ubwa mbere uru ruganda ruciye kuri mucyeba warwo rwo muri Amerika mu gucuruza imodoka nyinshi za 'EV' ku mwaka.

Ku wa Kane, uruganda BYD rwavuze ko umwaka ushize rwagurishije bene izi modoka zikoresha 'batiri' gusa zigera kuri miliyoni 2.25, inyongera ya 28% ugereranyije na 2024.

Uru ruganda ruri mu zirimo gushinga imizi mu bucuruzi bw'imodoka ku mugabane wa Afurika, ziboneka kandi mu mihanda yo mu Burundi no mu Rwanda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Tesla na yo itangaza umubare w'imodoka yagurishije mu 2025. Gusa mu cyumweru gishize Tesla yatangaje ibigereranyo by'inzobere byerekana ko mu mwaka ushize yagurishije imodoka miliyoni 1.65.

Uru ruganda rwo muri Amerika rwagize umwaka ugoye kubera abakiriya batishimiye imodoka nshya rwasohoye, kandi rugirwaho ingaruka n'ibikorwa bya politike bya nyirarwo Elon Musk, mu gihe BYD rwo rwari rwongera imbaraga mu bucuruzi bwarwo.

Inganda zo mu Bushinwa nka Geely, MG, na BYD ari na zo ubu zikomeye cyane muri icyo gihugu mu modoka z'amashanyarazi – zimaze gushyira igitutu ku nganda zo mu burengerazuba bw'isi kubera kumanura ibiciro munsi cyane y'iby'inganda zisanzwe zifite amazina akomeye.

Nko mu Rwanda, ubucuruzi bw'imodoka zikoresha amashanyarazi bwazamutse vuba vuba, ubuyobozi buvuga ko kugeza mu mpera za 2024 imodoka nk'izo zari zimaze kurenga 7,000 mu gihugu. Kugabanya imisoro ku modoka nk'izi zinjira biri mu byatumye benshi mu Rwanda bazitabira.

Mu Ukwakira, mu kugerageza guhatana n'izo mu Bushinwa, Tesla yasohoye ubwoko (model) bushya bw'imodoka ziri mu zakunzwe cyane ku isoko rya Amerika ariko zo ziri ku giciro gito.

Musk, usanzwe ari we muntu ukize cyane kurusha abandi ku isi, yahawe inshingano n'inama y'ubutegetsi ya kompanyi ye zo kuzamura ubucuruzi bwa Tesla ku rwego rutigeze rubaho mbere. Ibi yemerewe ko nabigeraho bizamuhesha igihembo cyo kugera kuri tiliyari imwe y'amadorari y'Amerika.

Muri ubwo bwumvikane, Musk agomba kandi kugurisha miliyoni imwe ya robots zizwi nka 'humanoids' mu myaka icumi iri imbere. Tesla yashoye cyane mu gukora robot yitwa 'Optimus' izwi kandi nka 'Tesla robot' ishobora gukora ibikorwa bimwe nk'iby'abantu.

Tesla kandi ubu iri gushyira imbaraga mu gukora "Robotaxis" zo gutwara abantu.

Uretse Tesla, uyu muherwe wa mbere ku isi ahandi akura imari harimo urubuga rwa X, kompanyi y'ibyogajuru ya SpaceX hamwe na kompanyi yitwa Boring Company icukura imihoora (tunnels).

Ibi akora byose, kongeraho ibikorwa bya politike, byatumye abashoramari bamwe bavuga ko Musk adashyira imbaraga zihagije muri Tesla. Kuva icyo gihe, Musk yasezeranyije kugabanya uruhare rwe muri leta ya Amerika.

Nubwo ubucuruzi bwa BYD bwiyongereye mu myaka ishize, bwagenze buhoro mu 2025 ugereranyije n'uko byari byitezwe kubera uguhangana gukomeye n'izindi kompanyi zo mu Bushinwa ari naho ifite isoko rikomeye.

Gusa BYD ikomeje kuba mu za mbere ku isi mu bucuruzi bw'imodoka za EV kubera ibiciro byazo biri hasi ugereranyije n'iz'abandi bacyeba.

Kwaguka kw'iyi kompanyi, ifite icyicaro mu mujyi wa Shenzhen – ifite cyane cyane ku mugabane wa Amerika y'Epfo, Aziya y'Uburasirazuba n'ibice by'Uburayi – byabaye nubwo bwose hari ibihugu byafashe ingamba zo kuyishyiriraho imisoro ikomeye.

Mu Ukwakira , BYD yavuze ko Ubwongereza ari bwo bwabaye isoko ryayo rinini hanze y'Ubushinwa. Ivuga ko mu Bwongereza ubucuruzi bwayo bwazamutseho 880% kugeza ku mpera za Nzeri ahanini kubera imodoka za SUV (sports utility vehicles) za 'Hybrid' zicomekwa ku mashanyarazi zakenewe cyane kuri iryo soko.





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...