TheMuseumsLab ni porogaramu mpuzamahanga ihuza abanyamwuga bo mu nzego z’ingoro ndangamurage, ibigo by’umuco, n'ubuhanzi baturutse muri Afurika n'i Burayi.
Muri uyu mwaka wa 2026, u Rwanda ruri kwakira igice cyayo cya gatatu (Module 3) i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 26 Nzeri 2026. Ni ubwa mbere u Rwanda rwakiriye iyi porogaramu mpuzamahanga.
Ibikorwa byo gutangiza ku mugaragaro iyi porogaramu mu Rwanda byabaye ku wa Mbere tariki ya 21/09/2026, saa tatu za mu gitondo (09h00) i Kanombe ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi.
Iyi porogaramu ngarukamwaka itegurwa na Museum für Naturkunde (MfN) yo mu Budage ku bufatanye n’ibihugu byo muri Afurika, ikaba iterwa inkunga na German Academic Exchange Service (DAAD).
TheMuseumsLab 2026 ifite insanganyamatsiko igira iti: "Building Futures from Memory: Museums and Memorial Sites as Agents". Yatangijwe n’abayobozi bakuru baturutse mu nzego zitandukanye.
Iri guhuza abahanga, abahanzi, n'abanyamwuga barenga 75 baturutse mu bihugu 30 kugira ngo banyuranyemo ibitekerezo no gushyiraho imiyoborere isangiwe.
Uretse ibyo kandi, iyi porogaramu isanzwe ifasha impande zombi (Afurika n'i Burayi) kuganira ku bijyanye n'amateka ya gikoloni yaranze izi ngoro n'uburyo bwo kuyahindura akabyara umusaruro.
Intebe y’Inteko, Amb. Robert Masozera yavuze ko iyi porogaramu ari ingirakamaro ku Rwanda kandi ko ruzayigiramo byinshi kuko abahuriye muri iyi porogaramu bose basanzwe bakora mu bijyanye n’ingoro z’umuco mu bihugu byabo.
Yavuze kandi ko buri uko iyi nama ibaye ibihugu bya Afurika bitabura kugaragaza ubushake bwo guhabwa imirage yabyo yajyanywe i Burayi bityo no kuri iyi nshuro hazabaho kuganira nabyo biri mu bitekerezo bazatanga.
Ati: “Mu bintu dukunze kuganiraho ni imirage yacu batwaye kandi none nk’Abadage hari ibyo batwaye byavuye mu Rwana. Twatangiye Ibiganiro nabo kandi birimo bigenda neza. Iyo rero ni insanganyamatsiko ihuza abanyafurika n’abanyaburayi kenshi ikazamo n’impaka.”
Akomeza agira ati “Indi ngingo tuganira kenshi ni ubusumbane buri hagati y’imirage UNESCO yandika. Iyo urebye urutone, usanga bitarenze 11% ni ahantu ndangamurage hari muri Afurika naho indi migabane cyane cyane I Burayi bakiharira imyanya isigaye yose.”
Meryem Korun, uyobora TheMuseumsLab ku Isi akaba ari na we uyoboye itsinda ry’abitabiriye iyi gahunda, yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ubushake n’umwete mu kwakira iyi gahunda kandi ko barebye basanga bujuje ibisabwa kandi hari byinshi bakwigira ku Rwanda.
Ati: “Twari dufite uburyo bukomeye bwo guhitamo igihugu kizakira TheMuseumsLab 2026, ariko twakunze cyane umwete, ishyaka n’umurava u Rwanda rwagaragaje ubwo rwatangaga icyifuzo cyo kuyakira. Nizeye ko abitabiriye bose baturutse mu bihugu bitandukanye bazungukira byinshi mu Rwanda.”
Prof. Dr. Facil Tesfay, uyobora Komite Mpuzamahanga y’Uburezi n’Ubushakashatsi muri TheMuseumsLab, yavuze ko iyi gahunda izaha abitabiriye amahirwe yo gutekereza ku buryo amateka n’umurage byakoreshwa mu kubaka ahazaza.
Ati: “Turashaka ko bongera bagatekereza ku bintu by’ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi ku buryo byazabafasha mu kubaka ejo hazaza heza. Buri gihugu kigira ibyacyo, kandi twizeye kwigira ku mateka y’u Rwanda aho tuzayakoresha dutegura ejo hazaza heza.”
Iyi gahunda y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Building Futures from Memory: Museums and Memorial Sites as Agents”, bisobanuye uruhare rw’ingoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka mu gukoresha umurage w’amateka mu gutekereza no kubaka ahazaza.




Intebe y'Inteko, Amb Robert Masozera yavuze ko u Rwanda ruzigisha byinshi aba bashyitsi bitabiriye TheMuseum Lab







Abitabiriye Porogaramu ya The Museum Lab basuye ingoro y'ubuhanzi iherereye i Kanombe ari naho icyumweru cy'iyi porogaramu cyatangiriye
