Kelce na Swift basezeranye ku wa 3 Nyakanga mu muhango
wabereye muri Madison Square Garden i New York. Uwo muhango wari witabiriwe
n’ibyamamare byinshi, ariko amakuru menshi awuvugaho yagizwe ibanga.
Kugeza ubu, amakuru make cyane ni yo yari yaratangajwe
ku byabereye muri ubwo bukwe. Ibyo Kelce yavuze ejo ku wa Gatatu ni byo bya
mbere yari atangaje ku bukwe bwabo kuva we na Swift basezerana, mu muhango
wayobowe n’umukinnyi wa filime uzwiho gusetsa Adam Sandler.
Kelce yavuze ko ubukwe bwari “ijoro ryiza kurusha
ayandi yose mu buzima bwanjye”, ashimira abatumirwa babwitabiriye ndetse avuga
ko bwari “ijoro ridasanzwe cyane.”
Uyu mukinnyi wa NFL (National Football League,
irushanwa ry'umupira w’amaguru wo muri Amerika) ndetse n’umuhanzi watsindiye
ibihembo byinshi bakomeje kugira ibanga amakuru menshi yerekeye ubukwe bwabo
kandi kugeza ubu nta mafoto yemewe y’uwo muhango wabereye muri stade arashyirwa
ahagaragara.
Mu bari bitabiriye uwo munsi harimo ibyamamare
bikomeye bya Hollywood, birimo abakinnyi ba filime Hugh Grant na Jason
Sudeikis, umuririmbyi Benson Boone, umunyamideli Gigi Hadid ndetse n’abandi
benshi.
Kelce, uzuzuza imyaka 37 mu kwezi k’Ukwakira , amaze
kwegukana ibikombe bitatu bya Super Bowl akinira ikipe ya Kansas City Chiefs.
Mu mwaka ushize, iyi kipe ntiyabashije kugera mu
mikino ya nyuma ya NFL (playoffs) ku nshuro ya mbere mu myaka 10 ishize. Hari
benshi batekereza ko shampiyona itangira ukwezi gutaha ishobora kuba iya nyuma
kuri Kelce nk'umukinnyi wabigize umwuga, nubwo we ataravuga niba ateganya
gusezera ku mupira.
Yagize ati: "Ndacyafite urukundo rwinshi rw’uyu
mukino. Ndashaka kujya mu kibuga nkigaragariza ko nkiri umukinnyi ushoboye
kurusha uko nagaragaye umwaka ushize."
Kelce yavuze kandi ko gusubira mu kibuga buri gihe
bizakomeza kuba ahantu yumva atekanye kandi yisanzuye.
Yongeyeho ko gukorana cyane n’abandi bakinnyi,
kumarana na bo igihe kinini no kubaka ubufatanye n’imikorere myiza y’ikipe ari
ingenzi cyane, kandi ko uyu mwaka bashyizemo imbaraga nyinshi kurushaho.
