Bwa mbere Priyanka Chopra yerekanye umwana we yatwitiwe n'undi mugore-AMAFOTO

Imyidagaduro - 01/02/2023 7:37 AM
Share:

Umwanditsi:

Bwa mbere Priyanka Chopra yerekanye umwana we yatwitiwe n'undi mugore-AMAFOTO

Umuhindekazi Priyanka Chopra yashyize yerekana umwana we w'umukobwa yatwitiwe n'undi mugore nyuma y'umwaka avutse.

Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime w'icyamamarekazi Priyanka Chopra ukomoka mu Buhinde usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'umugabo we Nick Jonas, kuri ubu yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho yerekanye imfura ye yatwitiwe n'undi mugore nyuma y'umwaka avutse.

Priyanka Chopra yerekanye umwana we na Nick Jonas mu birori yaherewemo inyenyeri ya 'Hollywood Walk of Fame' n'abavandimwe be.

Ibyishimo byari byose kuri Priyanka Chopra n'umukobwa we bashyigikiye umugabo we ubwo yahabwaga inyenyeri muri Hollywood.

Umukobwa wa Priyanka na Nick Jonas amaze umwaka avutse.

Mu birori bikomeye byakorewe itsinda rya The Jonas Brothers rihuriyemo abavandimwe b'abahanzi harimo n'umugabo wa Priyanka Chopra, bahawe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame ishyiramo abahanzi bageze ku bikorwa byindashyikirwa. Ibi birori nibyo Priyanka yerekanyemo umukobwa we na Nick Jonas wahabwaga inyenyeri muri Hollywood arikumwe n'abavandimwe be.

Priyanka Chopra n'umugabo we hamwe n'abavandimwe be baherekejwe n'abagore babo bafashe ifoto ku nyenyeri bahawe muri Hollywood.

Akanyamuneza kari kose kuri Priyanka n'umukobwe we nyuma yaho umugabo we Nick Jonas abashimiye mu ijambo yatanze.


Benshi ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu mwana asa na Se Nick Jonas.

Muri ibi birori niho Priyanka Chopra yagaragajemo umukobwa we  na Nick Jonas bise Malti Marie Chopra Jonas umaze umwaka avutse. Ibi byatunguye benshi kuko Priyanka na Nick birinze kwerekana isura y'umwana wabo kuva y'avuka ndetse no ku mafoto bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga bahishaga isura ye mu rwego rwo kumurinda.

Ni ubwa mbere Priyanka Chopra yerekanye umukobwa we kuva yavuka.

Priyanka Chopra werekanye bwa mbere umukobwa we yatwitiwe n'undi mugore, amwerekanye hashize igihe gito atangaje impamvu yatumye atwitirwa n'undi mugore bigatuma anengwa na benshi. Ubwo yaganiraga na British Vogue Magazine, Priyanka yahishuye ko ari impamvu z'ubuzima zatumye adatwita umwana we.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...