Ni
igitaramo gifatwa nk’icy’ikirenga ku bahanzi nyarwanda, aho abafana babona
abahanzi babo imbona nkubone mu bitaramo bitambuka mu ntara zitandukanye z’u
Rwanda.
Yabitangaje
kuri uyu Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye
muri Intare Conference Arena, aho yari kumwe na bagenzi be barimo Nel Ngabo,
Ariel Wayz, King James, Juno Kizigenza, Kivumbi King na Riderman.
Ni
bamwe mu bahanzi bazenguruka igihugu muri ibi bitaramo bitegurwa na East
African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda.
Kevin
Kade yavuze ko kuba agiye kwitabira MTN Iwacu Muzika Festival ari intambwe
ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki. Yibutsa ko yaherukaga kuririmba muri ibi
bitaramo mu gihe cya COVID-19, ubwo byabaga nta bafana bahari, bigatambutswa
kuri Televiziyo gusa.
Ati:
“Bwa mbere nabiririmbyemo byatambuka kuri Televiziyo, ubu rero abafana
banyitegure imbona nkubone. Ni iby’agaciro cyane. Mbivanye ku mutima nshimiye
East African Promoters kuba yaratekereje no ku bahanzi bakizamuka. Ni igitaramo
nahoze ndota kuzaririmbamo, none inzozi zanjye ziri kuba impamo.”
Uyu
muhanzi yavuze ko MTN Iwacu Muzika Festival ayibonamo urubuga rwiza rwo
kwerekana ubudasa bwe ku rubyiniro no gukomeza kubaka umubano ukomeye
n’abakunzi be, by’umwihariko abari mu ntara atajya abona kenshi.
Kevin
Kade yashimye cyane uruhare rwa EAP mu guteza imbere umuziki nyarwanda,
by’umwihariko ku gukomeza guha amahirwe abahanzi batari bakamenywa cyane.
Ati:
“Ni igikorwa cy’indashyikirwa kubona umwanya nk’uyu uhabwa n’abahanzi bo mu
cyiciro cyacu. Biragaragaza ko umuziki nyarwanda ugiye kurushaho gukura mu
buryo burambye.”
Kade
yavuze ko yiteguye gukora ibirenze ibyo abantu bamuziho, kandi ko atazatatira
icyizere yahawe. Yizeje abakunzi be igitaramo cyuzuye udushya, imbaraga,
n’umunezero.
MTN
Iwacu Muzika Festival 2025 izarangwa no kwerekana impano nshya n’abahanzi bari
kubaka amazina yabo mu ruhando rw’umuziki nyarwanda. Kevin Kade ahamya ko iyi
ari intangiriro yo gushyira igitsure ku rugendo rwe mu muziki, asaba abafana be
gutegura imitima.
Ati:
“Ndifuza ko abafana bazanyumva, banyumve mu buryo bushya. Niteguye guha agaciro
urukundo bambwiye mu gihe gishize, none igihe kigeze ngo tubihere imbona
nkubone.”
Ibi
bitaramo bizakomereza mu Ntara zitandukanye, bikaba bitegerejweho kurushaho
gushimangira ko umuziki nyarwanda uri mu bihe byiza, aho icyiciro gishya
cy’abahanzi gifite aho gihagaze.
Kevin
Kade yatangaje ko yaririmbye bwa mbere muri ibi bitaramo abona bamubona kuri
Televiziyo gusa
Kevin
Kade [Ubanza ibumoso] yumvikanishije ko afite amashimwe kuri we kuba agiye
gutaramira abafana be imbona nkubone