Bwa mbere nabiririmbyemo bambona kuri Televiziyo! Amashimwe ni yose kuri Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika

Imyidagaduro - 17/06/2025 8:26 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwa mbere nabiririmbyemo bambona kuri Televiziyo! Amashimwe ni yose kuri Kevin Kade muri MTN Iwacu Muzika

Kevin Kade, umuhanzi umaze kwigarurira imitima y’abatari bake binyuze mu ndirimbo zigezweho nka Folomiana, yatangaje ibyishimo bikomeye afite nyuma yo gushyirwa mu bahanzi bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival 2025.

Ni igitaramo gifatwa nk’icy’ikirenga ku bahanzi nyarwanda, aho abafana babona abahanzi babo imbona nkubone mu bitaramo bitambuka mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.

Yabitangaje kuri uyu Kabiri, tariki 17 Kamena 2025, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Intare Conference Arena, aho yari kumwe na bagenzi be barimo Nel Ngabo, Ariel Wayz, King James, Juno Kizigenza, Kivumbi King na Riderman.

Ni bamwe mu bahanzi bazenguruka igihugu muri ibi bitaramo bitegurwa na East African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda.

Kevin Kade yavuze ko kuba agiye kwitabira MTN Iwacu Muzika Festival ari intambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki. Yibutsa ko yaherukaga kuririmba muri ibi bitaramo mu gihe cya COVID-19, ubwo byabaga nta bafana bahari, bigatambutswa kuri Televiziyo gusa.

Ati: “Bwa mbere nabiririmbyemo byatambuka kuri Televiziyo, ubu rero abafana banyitegure imbona nkubone. Ni iby’agaciro cyane. Mbivanye ku mutima nshimiye East African Promoters kuba yaratekereje no ku bahanzi bakizamuka. Ni igitaramo nahoze ndota kuzaririmbamo, none inzozi zanjye ziri kuba impamo.”

Uyu muhanzi yavuze ko MTN Iwacu Muzika Festival ayibonamo urubuga rwiza rwo kwerekana ubudasa bwe ku rubyiniro no gukomeza kubaka umubano ukomeye n’abakunzi be, by’umwihariko abari mu ntara atajya abona kenshi.

Kevin Kade yashimye cyane uruhare rwa EAP mu guteza imbere umuziki nyarwanda, by’umwihariko ku gukomeza guha amahirwe abahanzi batari bakamenywa cyane.

Ati: “Ni igikorwa cy’indashyikirwa kubona umwanya nk’uyu uhabwa n’abahanzi bo mu cyiciro cyacu. Biragaragaza ko umuziki nyarwanda ugiye kurushaho gukura mu buryo burambye.”

Kade yavuze ko yiteguye gukora ibirenze ibyo abantu bamuziho, kandi ko atazatatira icyizere yahawe. Yizeje abakunzi be igitaramo cyuzuye udushya, imbaraga, n’umunezero.

MTN Iwacu Muzika Festival 2025 izarangwa no kwerekana impano nshya n’abahanzi bari kubaka amazina yabo mu ruhando rw’umuziki nyarwanda. Kevin Kade ahamya ko iyi ari intangiriro yo gushyira igitsure ku rugendo rwe mu muziki, asaba abafana be gutegura imitima.

Ati: “Ndifuza ko abafana bazanyumva, banyumve mu buryo bushya. Niteguye guha agaciro urukundo bambwiye mu gihe gishize, none igihe kigeze ngo tubihere imbona nkubone.”

Ibi bitaramo bizakomereza mu Ntara zitandukanye, bikaba bitegerejweho kurushaho gushimangira ko umuziki nyarwanda uri mu bihe byiza, aho icyiciro gishya cy’abahanzi gifite aho gihagaze.

Kevin Kade yatangaje ko yaririmbye bwa mbere muri ibi bitaramo abona bamubona kuri Televiziyo gusa 

Kevin Kade [Ubanza ibumoso] yumvikanishije ko afite amashimwe kuri we kuba agiye gutaramira abafana be imbona nkubone


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...