Bwa mbere mu mateka, Shiloh Choir yateguye igitaramo mu mujyi wa Kigali

Iyobokamana - 09/07/2025 4:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Bwa mbere mu mateka, Shiloh Choir yateguye igitaramo mu mujyi wa Kigali

Shiloh Choir ibarizwa mu itorero ADEPR mu Ntara y’Amajyaruguru, yateguje abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana igitaramo cyiswe “The Spirit of Revival”, kigiye kuba ku nshuro ya karindwi ariko kikaba gifite umwihariko w’uko kizabera mu mujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere mu mateka.

Shiloh Choir, yashinzwe mu mwaka wa 2017, kuri ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi 73 biyemeje gukoresha umwanya, impano, ndetse n’ubushobozi bwabo mu kubwiriza benshi ubutumwa bwiza buzana abantu kuri Kristo.

Guhera mu mpera z’umwaka wa 2018, Shiloh Choir itegura ibitaramo bisoza umwaka bizwi ku izina rya "The Spirit of Revival". Ibyo bitaramo byagiye bibera benshi umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no guhembuka.

Ni ibitaramo bafashijwemo n’abavugabutumwa b’amazina akomeye bagiye baba muri ibyo bitaramo nka Elie Bahati, Papi Clever, Alexis Dusabe, Pasiteri Emmanuel Uwambaje, ndetse na Pasiteri Desire Habyarimana.

Ibyo bitaramo kandi byabaye umwanya mwiza wo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye, kuko byagiye bikorerwamo ibikorwa by’urukundo nko kuremera abatishoboye, kwishyurira abana amashuri, ndetse no gusura abarwayi ku bitaro. Kuri iyi nshuro rero, Shiloh Choir yagize ihishurirwa ryo kwagura icyo gitaramo kikabera mu mujyi wa Kigali. 

Nyuma y’aho korali Shiloh ikomeje gutumirwa ku matorero atandukanye abarizwa mu mujyi wa Kigali nka ADEPR Nyarugenge, ADEPR Ntora Church International Chapel, ADEPR Gikondo SGEEM, ADEPR Kicukiro Shell (aho bamaze gutumirwa inshuro ebyiri), ADEPR Gatenga, ADEPR Nyakabanda, ADEPR Kabuga, ADEPR Kacyiru, n’ahandi, byayihaye icyizere ko hari abantu batari bake babarizwa mu mujyi wa Kigali bakunda kandi bishimira umurimo ikora.

Perezida wa Shiloh Choir, Irumva Mugisha Josue yabwiye inyaRwanda ko nyuma yo gukomeza kwakira ubutumire bw’amatorero menshi yo muri Kigali, "twagize igitekerezo cyo kuzana igitaramo cyacu mu mujyi wa Kigali. Twarasenze, tugisha inama abadukuriye ndetse n’ubuyobozi bw’itorero tubarizwaho, hanyuma dufata umwanzuro wo kuzakorera igitaramo ngarukamwaka cyacu mu mujyi wa Kigali."

Igitaramo "The Spirit of Revival 2025" kizabera mu mujyi wa Kigali, muri EXPO GROUND, ahasanzwe habera imurikagurisha, kikazaba ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 12 Ukwakira 2025. Aba baririmbyi bagize bati: "Kuri twe, birenze igitaramo. Turifuza ko umuntu wese uzaza mu gitaramo cyacu azakira imbaraga nshya mu bugingo ndetse agahembuka."

Korali Shiloh yamenyekanye cyane binyuze mu buryo bwihariye bw’imiririmbire yayo, aho iririmba indirimbo zituje mu buryo bwa gihanga, kandi zikubiyemo amagambo ashingiye ku Ijambo ry’Imana—ibizwi nk’ubutumwa bwiza. Zimwe mu ndirimbo za Shiloh Choir zakunzwe cyane ni “Ntukazime,” “Ibitambo,” na “Bugingo,” zose zigaragara ku rubuga rwabo rwa YouTube.

Shiloh Choir igiye gutaramira muri Kigali mu gitaramo cyayo bwite

REBA INDIRIMBO "NTUKAZIME" YA SHILOH CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...