Bwa mbere mu mateka, Chorale de Kigali iyobowe n’umugore

Iyobokamana - 26/01/2026 5:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Bwa mbere mu mateka, Chorale de Kigali iyobowe n’umugore

Mu matora yo gutora inzego z’umuryango wa Chorale de Kigali, yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026 mu cyumba cya Sant' Egidio, abanyamuryango ba Chorale de Kigali bageze mu 100 bari bitabiriye inama rusange, batoye Madamu Umwali Rugwizangoga Mireille nka Perezida wa Chorale de Kigali, muri manda y’imyaka 2.

Muri aya matora kandi hatowe Rukundo Charles Lwanga wabaye Visi Perezida ndetse na Shingiro Laurent wabaye Umunyamabanga.

Abandi bagize Komite batowe ni abakuriye Komisariya 7 bashyizwe muri Komte Nyobozi ari bo: Dr. Karangwa Innocent, Ukuriye Komisariya ishinzwe ibya Muzika; Mberabagabo Emmanuel, Ukuriye Komisariya ishinzwe imyitwarire myiza n’ubuzima bwa Roho;

Turayishimye Léandre, Ukuriye Komisariya ishinzwe umutungo; Uwiragiye Vestine, Ukuriye Komisariya ishinzwe imibanire myiza y’abanyamuryango; Ishimwe Belyse, Ukuriye Komisariya ishinzwe gutegura no gucunga ibikorwa n’ibirori; Ntakibazo Kamanzi Elie, Ukuriye Komisiyo ishinzwe ihanahanamakuru; na Kalinganire Phocas, Ushinzwe ubufatanye no gushaka umutungo.

Hatowe kandi Abagenzunzi b’umutungo ari bo: Nyirimana Jean Fidèle, Umutesi Henriette na Uwambayinema Ange.

Abagize akanama nkemurampaka ni Uwizeye Epiphane, Nyiranshimiyimana Christine, Ngendahimana Eulade, Segatashya Armande Ines, na Nibishaka Euodie.

Hanatowe kandi Inama Ngishwanama igizwe n’abayoboye umuryango ku rwego rwa Perezida bakiri abanyamuryango, ari bo: Dr. Mugenzi Dominique Savio, Prof. Dr. Byiringiro Jean Claude, Dr. Nzayisenga Albert, Dr. Ngirababyeyi Alfred, Nizeyimana Alexis, na Hodari Jean Claude.

Mu ijambo rye, Perezida mushya wa Chorale de Kigali, Madamu Umwali Rugwizangoga Mireille yagejeje ku banyamuryango akimara gutorwa, yabashimiye icyizere bamugiriye abasaba ko buri wese yazakora inshingano ze neza kugira ngo bateze imbere umuryango.

Yasabye kandi abanyamuryango gutahiriza umugozi umwe. Yijeje abanyamuryango ko azaharanira ubufatanye n’izindi nzego z'umuryango.

Aya matora yabaye mu gihe Chorale de Kigali, uyu mwaka wa 2026 imaze imyaka 60 ishinzwe, kuko yabonye izuba muri 1966.

Madamu Umwali Rugwizangoga Mireille yabaye Perezida wa Chorale de Kigali muri manda y’imyaka 2

Abanyamuryango Chorale de Kigali bashyizeho inzego z’ubuyobozi mu matora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Mutarama 2026


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...