Bwa mbere mu mateka, ADEPR yahaye Abagore inshingano za gishumba nyuma y'imyaka 85

Iyobokamana - 09/12/2025 6:20 PM
Share:
Bwa mbere mu mateka, ADEPR yahaye Abagore inshingano za gishumba nyuma y'imyaka 85

Itorero ADEPR rimaze imyaka 85 rikorera mu Rwanda, ryateye intambwe ikomeye ryimika bwa mbere abagore ku nshingano z'Ubushumba [Abapasiteri], mu gihe mu myaka ya kera byafatwaga nk'ikizira muri iri Torero.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Ukuboza 2025 ni bwo abagore ba mbere 15 bahawe inshingano zo kuba Abapasiteri muri ADEPR. Abagore bari basanzwe beremewe gusa gukora izindi nshingano zitandukanye zirimo kuba Mwalimu [Umuyobozi w'Umudugudu], kuyobora Korali no kuba muri Komite Nyobozi, ariko ntibari bemerewe kuba Abapasiteri.

Ku ngoma ya Rev. Isaie Ndayizeye ni bwo abagore bahawe ijambo rikomeye muri ADEPR iri kwizihiza imyaka 85 imaze itangijwe mu Rwanda n'Abamisiyoneri bo muri Suwede. ADEPR yanditse ku rukuta rwayo rwa X ko amateka yanditswe muri iri Torero aho "umugore wa mbere yahawe inshingano za gishumba"

Iti: "Uyu munsi mu mateka y'Itorero ADEPR umugore wa mbere yahawe inshingano za gishumba, abagore ba mbere 15 n'abagabo 29 barobanuriwe izo nshingano mu bikorwa byatangiriye mu Rurembo rwa Huye. Birakomeza kugeza ku wa 18 muri uku kwezi, mu bazasengerwa 33% bazaba ari abagore."

Mu kiganiro aherutse kugirana n'abanyamakuru, Rev. Isaie Ndayizeye uri kurangwa n'impinduka zikomeye ku buyobozi bwe aho ku ikubitiro yahise asezerera 'abashumba b'abasaza', yavuze ko ibikorwa bazakora muri izi mpera za 2025 "ni ibikorwa bibiri bifatanyije".

Yavuzemo kwishimira imyaka Itorero ashumbye rimaze no kwimika abashumba aho mu bari kwimikwa harimo abagore, ibintu bibaye bwa mbere mu mateka ya ADEPR. Ati: "Igikorwa cyo kwizihiza imyaka 85 Itorero rimaze kandi kizaba kinajyana n’icyerekezo cy’aho twifuza kugera kugeza mu 2050. Icyo gikorwa kizahuzwa n’icyo gusengera abapasiteri kizaba mu ndembo zose z’Itorero.”

Incamake y'amateka ya ADEPR kuva ibonye izuba mu 1940

Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda “ADEPR” ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwa MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari Ururembo rwa Cyangugu; ubu ni mu itorero rya ADEPR, Akarere ka Rusizi, Ururembo rw’Iburengerazuba.

Icyo gihe ryatangijwe n’abamisiyoneri batatu bari baravuye mu gihugu cya Suwede (Suède), aribo Alvar Lindiskog n’umugore we Maj Lindiskog, bafatanije na Mildred Lindberg.

Aba bakozi b’Imana batangiye umurimo bahura n’ibibazo bitari bimwe, ariko kuko bari baje basunitswe n’Umwuka Wera, Imana yarabashoboje; umurimo batangije urakura, uraguka ndetse ugaba amashami mu mpande zose z’u Rwanda. Umurimo w’ivugabutumwa wageze mu Murwa Mukuru w’igihugu, Kigali, mu mwaka wa 1967.

Ku wa 21 Mutarama 1968, abizera 16 ba mbere bakiriye agakiza babatizwa mu mazi menshi, mu Itorero rya Gasave. Mu mwaka wa 1972, hatangiye kubakwa inyubako zikomeye i Kigali (Nyarugenge) no muri Gasave.

Kugeza ubu, umurimo waragutse; abakristo ba ADEPR barakabakaba miliyoni eshatu, inyubako zigezweho zirubakwa henshi, ndetse n’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda birakorwa ku bwinshi, urugero ni Dove Hotel iherereye ku Gisozi.

Bimwe mu buryo bwakoreshwaga mu kwihutisha ivugabutumwa harimo ibiterane by’ivugabutumwa byo kuvuna. Byaberaga ku misozi hifashishijwe amakorari, bigatuma ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi kandi vuba. Ubu butumwa bwabaga buherekejwe n’ibitangaza n’ibimenyetso, bigatuma benshi bizera bagahindukirira Umwami Yesu (Ibyakozwe n’Intumwa 2:38-39; 3:1-9; 4:4).

Ibyumba by’amasengesho ni indi turufu yabafasha kugeza ubutunwa kure. Ni ubundi buryo bwifashishwaga cyane. Abakristo bake baturanye cyangwa bahurira mu mirimo runaka baregeranaga bagasenga, bakabwiriza ubutumwa bwiza abaturanyi babo, bityo inkuru nziza ikagera kuri benshi.

Kwera imbuto kw’abakristo byafashije ADEPR kwihutisha ivugabutumwa nk'uko byagarutsweho na Pastor Ndayizeye Emmanuel wabaye ubwo yari "Aumonier National" wa ADEPR. Ati: "Iyo umuntu yihanaga, yagiraga ishyaka ryo kwera imbuto zikwiriye abihannye, kwirinda no guhamya Kristo, ababwira inkuru nziza y’agakiza n’ibyo Imana yamukoreye, kugira ngo abashe kubazanira Yesu".

ADEPR yanditse amateka yo guha Abagore inshingano za Gishumba nyuma y'imyaka 85


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...