Bwa mbere ADEPR igiye kwizihiza St Valentin mu birori byo kongera ibirungo mu rukundo rw'ama Couples

Iyobokamana - 12/02/2023 1:56 PM
Share:
Bwa mbere ADEPR igiye kwizihiza St Valentin mu birori byo kongera ibirungo mu rukundo rw'ama Couples

Ni ubwa mbere mu mateka Itorero rya ADEPR rigiye kwizihiza umunsi wahariwe abakundana uzwi nka St Valentin usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 14 Gashyantare.

St Valentin y'uyu mwaka yahumuye kandi irashyushye!! Abakunzi b'umuziki bashyizwe igorora aho abahanzi bakunzwe bikomeye muri iyi minsi nka Christopher na Chriss Eazy bateguje indirimbo nshya z'urukundo zizafasha abakundana kuryoherwa na St Valentin.

ADEPR nayo ntiyibagiwe abakristo bayo kuwa 14 Gashyantare!

Ku munsi w'abakundana, wasangaga abakristo benshi bari mu irungu kuko amatorero menshi atajya yizihiza uyu munsi mu buryo bweruye, gusa hari ababihuza n'ibindi bikorwa by'urusengero, ariko wasesengura ugasanga n'ubundi ikigamijwe ni ukwizihiza umunsi w'abakundana.

Urugero, hari nk'abategura ibiterane by'ama couples, bagashyiraho insanganyatsiko ifite aho ihuriye n'urukundo ndetse n'umuryango, ariko ntibagire aho bandika ijambo St Velentin. Mu kwirinda ko abantu bahuza ibi bikorwa byabo na St Valentin, bituma hari n'abafata itariki itari 14 Gashyantare.

ADEPR yo yabikoze gute?

Itorero rya ADEPR Remera ryateguye igiterane cyiswe "Couples Romantic Dinner" cyatumiwemo Umushumba Mukuru w'iri Torero, Rev. Isaie Ndayizeye uzaba uri kumwe n'umugore we. Abazitabira iki giterane kizatangira saa kumi n'imwe z'umugorora, bazaramya Imana hamwe na Alex Dusabe nawe uzaba uri kumwe n'umugore we. Kwinjira ni 5,000 Frw ku bantu bose.

Nk'uko bigaragara kuri Poster zimanitse kuri ADEPR Remera, iki giterane kizaba kuwa Kabiri tariki 14.02.2023. Cyubakiye ku Ijambo ryo muri Bibiliya mu gitabo cy'Abefeso 5:33 havuga ngo "Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk'uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we".

St Valentin y'uyu mwaka izaba ku wa Kabiri!

Ubusanzwe, biragoye kubona igiterane cyabaye kuwa Kabiri kuko bikunze kuba mu mpera z'icyumweru. ADEPR Paruwse ya Remera, yateguye igiterane kidasanzwe kigenewe gusa ama Couples. Ntabwo yigeze igaragaza ko ari igiterane cya St Valentin, ariko kuba kizaba kuwa Kabiri ubwo isi yose izaba yizihiza St Valentin, "nawe urabyumva"!!

Indi mpamvu wabihuza n'umunsi w'abakundana, ni uko 'Poster' y'iki giterane yakozwe mu ibara ry'umutuku ari naryo ryiganje cyane, rikaba risobanura urukundo. Hanagaragaraho ishusho y'umutima uteruwe mu biganza by'umuntu, inyuma y'Umushumba Mukuru, naho hari imitima myinshi, ibi byose bikaba bihura n'ibikunze gukoreshwa ku munsi w'Abakundana

Ntibyadukundiye kuvugana n'Ubuyobozi bwa ADEPR Remera, gusa umwe mu bakristo bo muri iri Torero waganiriye na InyaRwanda ariko akadusaba kudakoresha amazina ye, yavuze ko bagiye kwizihiza St Valentin. Yongeyeho ko hari abatakiriye neza iki giterane na cyane ko bidasanzwe muri iri Torero ry'Abanyamwuka. Ati "Babipinze".

Undi mukristo wo muri iri Torero wamenye aya makuru y'iki giterane kigamije kongera ibirungo mu rukundo rw'abashakanye, yagize ati "Ndumiwe pe nta kindi!". Umuvugabutumwa wo muri iri Torero ukiri umusore, we yishimiye bikomeye iyi nkuru y'impinduka ziri kuba muri ADEPR ndetse anagambirira kutazacyiburamo.

Kuva Rev. Isaie Ndayizeye yajya ku Buyobozi bwa ADEPR, hakomeje kuba impinduka ziri kwishimirwa cyane n'urubyiruko, rwo ahazaza h'Itorero. Ari guha inshingano z'ubuyobozi urubyiruko rwinshi, mu gihe abamubanjirije bashyiraga imbere cyane abasaza.

Uyu mushumba aherutse gutungurana ndetse ashimwa n'abatari bacye, ubwo we n'abaririmbyi bo muri Torero ayoboye, bitabiraga amasengesho yabereye muri Kiliziya Gatorika kuri Paruwasi ya Karoli Lwanga aho yari yahuje Amadini n’Amatorero atandukanye. 

Aya masengesho yabaye kuwa 25.01.2023 mu gusoza Icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakristo. Rev. Isaie Ndayizeye aherutse kubwira abanyamakuru [yasubizaga ikibazo cy'umunyamakuru wa inyaRwanda] ko ADEPR imaze imyaka myinshi, bityo ikaba igomba kujyana n'igihe.

"Ibintu byo kutajya mu mazi ngo murye ifi, mujye muri jardin muruhuke, museke, muterurane, umugore aterure umugabo we amusimbize, ibi bintu ni abadayimoni". [Kanda HANO].

Usesenguye iyi nyigisho y'uyu mupasiteri iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga, usanga yumvikanisha ko abakristo bashakanye bakwiriye kongera ibihe byiza mu rukundo rwabo, bagafata umwanya bagasohoka bakaruhuka. ADEPR ishobora kuba yabivugutiye umuti.

Amateka y'umunsi wa St Valentin

Umunsi wa Saint Valentin wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare ku isi hose ufatwa nk’umunsi w’abakundana. Uhurirana n’umunsi Kiliziya Gatolika izirikana ku buzima bwa Mutagatifu Valantini.

Ariko kuri uwo munsi wa Saint Valentin (Valentine’s Day) hari ibintu byinshi bitandukanye bikunze kuvugwa, ariko si ko byose ari byo, kandi si na ko abantu bose babyumvikanaho.

Kuri uwo munsi, abasore n’inkumi bakundana bahana impano zitandukanye ziganjemo impapuro zanditseho imitoma, n’indabo z’amaroza atukura ubusanzwe avuga urukundo rugurumana.

Bivugwa ko buri mwaka, kuri Saint Valentin hoherezwa amakarita agera kuri miliyari imwe n’igice, muri yo 83.6% akaba atangwa n’abagore bayaha abo bakunda.

Kuki St Valentin iba muri Gashyantare ?

Kera umunsi wo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ufatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo n’uburumbuke kuva mu bihe bya kera. Mu Bagereki, kwari ukwezi bibukagamo ubukwe bw’imana zabo zikomeye Zeus na Héra.

Mu Baromani, tariki 15 Gashyantare wabaga ari umunsi bizihizagaho Lupercales, aho baturaga ibitambo Lupercus, imana y’uburumbuke (fertilité). Abakundana bakunze guhana impano zitandukanye zirimo indabyo z’amaroza, amakarita n’ibindi.

Saint Valentin witirirwa umunsi w’abakundana yari muntu ki?

Uwitirirwa St Valentin ni Valentin w'i Roma, bivugwa ko ku ngoma y'umwami w'abami Claude w'Umugome (Claude Le Cruel), Roma yari mu ntambara batakundaga, maze umwami Claude afata umwanzuro ko nta musirikare uzongera gushaka. Gusa Valentin yakomeje gusezeranya abakundanye rwihishwa harimo n'abasirikare.

Byaje kumenyekana ibukuru ni uko Valentin arafungwa ndetse aza kunyongwa ku itariki 14/02. Uwo munsi yoherereje agapapuro k'urukundo umukobwa wari ufite Se wacungaga gereza yari afungiyemo kanditseho ngo "biturutse kuri Valentin wawe". Bivugwa ko uwo mukobwa yakundanaga na Valentin.

Kuva icyo gihe itariki 14/02 Valentin yapfiriyeho yahise igirwa umunsi w'abakundana. Uyu mugabo akaba afatwa nk'Umurinzi w'Abakundana (Le Patron des Amoureux).


Iki giterane cya ADPR Remera kizaba tariki 14 Gashyantare


Rev Isaie Ndayizey uyobora ADEPR azitabira iki giterane

INKURU WASOMA: ADEPR y'impinduka! Bwa mbere mu mateka umugore wambaye shenete yatumiwe kubwiriza ku ruhimbi, abakristo babyakiriye gute?


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...