Buzwi cyane kuri Chris Brown! Kuki The Ben yaririmbiye kuri ‘Looped’, uburyo bwitiranyijwe na ‘Play Back’? –VIDEO

Imyidagaduro - 02/01/2026 2:02 PM
Share:

Umwanditsi:

Buzwi cyane kuri Chris Brown! Kuki The Ben yaririmbiye kuri ‘Looped’, uburyo bwitiranyijwe na ‘Play Back’? –VIDEO

Igitaramo “The Nu-Year Groove” cyabaye ku nshuro ya kabiri, cyabereye muri BK Arena, cyongeye gushimangira ko The Ben ari umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bageze ku rwego rwo hejuru mu gutegura no gutanga ibitaramo byujuje ubunyamwuga n'ubwo bamwe mu bafana batashye bijujuta ahanini bitewe n'uburyo yitwaye ku rubyiniro ugereranyije na mugenzi we Bruce Melodie.

Gusa nyuma y’iki gitaramo cyahuriranye no gutangira umwaka mushya wa 2026, hagaragaye impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bafana, bamwe bibaza niba uyu muhanzi yaba yarakoresheje ‘Play Back’.

Ibyo byatumye The Ben afata umwanya wo gusobanura byimbitse, ahakana yivuye inyuma ko yaririmbye mu buryo bwa ‘Play Back’, ahubwo ko yakoresheje uburyo bwitwa ‘Looped’, busanzwe bukoreshwa n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Chris Brown na Ne-Yo.

“Twakoze Live, ariko mu buryo bwa Looped” – The Ben

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, nyuma yo gusohoka ku rubyiniro, The Ben yasobanuye neza uko igitaramo cye cyateguwe n’uko yaririmbye.

Yagize ati: "Icya mbere ku bijyanye no kuririmba (Performance) ntabwo twakoze ‘Playback’ byari Live ariko iri ‘Looped’. Sinzi niba ugikurikira ibitaramo bya Chris Brown, bimwe mu bikomeye bikunze kubaho. Niba ukunze gukurikirana ibitaramo bya Ne-Yo unaherutse i Kigali, ibyo ni byo byitwa ‘Loops’ uhuza ikintu hanyuma kigasigarana ‘Groove’ y’ibyo wateguye, hanyuma ukaririmba. Iryo ni isomo ukwaryo, wenda tuzabisobanura ubutaha, ariko twakoze ibyo twagombaga gukora. Ariko ntabwo twigeze dukora ‘Playback’.

Aya magambo yatumye benshi bongera kwitegereza uko ibitaramo byo ku rwego mpuzamahanga bikorwa, aho atari buri gihe umuhanzi aba aririmba ari wenyine nta kindi gifasha kiri inyuma.

‘Looped’ ni iki? Itandukaniye he na ‘Play Back’?

Uburyo bwa ‘Looped’ ni tekiniki ikoreshwa mu muziki no mu bitaramo, aho umuhanzi aba yarakoze “recording” yihariye muri studio imeze nk’aho ari ku rubyiniro.

Iyi “recording” iba igizwe n’ijwi rye bwite, amajwi y’inyuma (background vocals), n’injyana (groove) bigenewe gutuma igitaramo kigira imbaraga n’itunganirwa.

Icy’ingenzi ni uko: Umuhanzi aririmba live, ijwi rye rikumvikana ako kanya.

Ibyumvikanira inyuma (loops) bifasha kugumana injyana, cyane cyane iyo umuhanzi abyina cyane cyangwa agenda kuri stage nini. Ni uguhuza ijwi rya ‘Live’ n’icyo wateguye mbere.

Ku rundi ruhande, ‘Play Back’ ni uburyo indirimbo yose iba iri gukinwa nk’uko iri kuri CD, umuhanzi agasa n’uwiririmbira ku munwa gusa, ijwi rye ntiryumvikane live.

Impamvu ‘Looped’ ikoreshwa n’abahanzi babyina cyane

Abahanzi nka Chris Brown, Usher, Beyoncé, Ne-Yo, Bruno Mars, n’abandi bazwiho kubyinira cyane ku rubyiniro, bakoresha ‘Looped’ kugira ngo badatakaza umwuka muke cyane ku rubyiniro, bakomeze gutanga ‘performance’ nziza n’ubwo bari mu mbyino zikomeye, guha abafana igitaramo gifite imbaraga.

Ibi bituma igitaramo kigaragara nk’icyujuje ubunyamwuga, aho umuhanzi aba ahuza umuziki, imbyino, n’ijwi rye rya live. Kwitiranya ‘Looped’ na ‘Play Back’ ni ibisanzwe cyane mu bafana batamenyereye tekiniki zikoreshwa mu bitaramo bikomeye.

Ariko ibisobanuro bya The Ben byashyize umucyo ku buryo bukoreshwa n’abahanzi bakomeye ku Isi, bikagaragaza ko igitaramo cye cyakozwe mu buryo bwa live, gishingiye ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, ni ngombwa ko n’imyumvire y’abawukurikira izamuka, bagasobanukirwa ko iterambere ry’ibitaramo rijyana n’ikoranabuhanga rigezweho harimo na ‘Looped’, uburyo butari uburiganya, ahubwo ari ubuhanga bwo gutanga ‘Performance’ iryoshye kandi iramba.

The Ben asobanura ko yaririmbye ‘Live’ mu buryo bwa ‘Looped’, uburyo bukoreshwa n’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga nka Chris Brown na Ne-Yo, mu rwego rwo gutanga igitaramo gifite imbaraga, injyana idahungabana n’ibyishimo byuzuye ku bafana

REBA HANO UDUSHYA TWOSE TWARANZE THE BEN KU RUBYINIRO

THEN YAHURIYE KU RUBYINIRO NA GISUBIZO MINISTRIES BARIRIMBANA INDIRIMBO BAKORANYE

RIDERMAN NA THE BEN BONGEYE GUHURIRA KU RUBYINIRO NYUMA Y'IGIHE KININI

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN NYUMA Y’IGITARAMO CYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...