Gusa
nyuma y’iki gitaramo cyahuriranye no gutangira umwaka mushya wa 2026, hagaragaye impaka ku
mbuga nkoranyambaga no mu bafana, bamwe bibaza niba uyu muhanzi yaba
yarakoresheje ‘Play Back’.
Ibyo
byatumye The Ben afata umwanya wo gusobanura byimbitse, ahakana yivuye inyuma
ko yaririmbye mu buryo bwa ‘Play Back’, ahubwo ko yakoresheje uburyo
bwitwa ‘Looped’, busanzwe bukoreshwa n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Chris
Brown na Ne-Yo.
“Twakoze Live,
ariko mu buryo bwa Looped” – The Ben
Mu
kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, nyuma yo gusohoka ku rubyiniro, The Ben yasobanuye neza uko
igitaramo cye cyateguwe n’uko yaririmbye.
Yagize
ati: "Icya mbere ku bijyanye no kuririmba (Performance) ntabwo twakoze
‘Playback’ byari Live ariko iri ‘Looped’. Sinzi niba ugikurikira ibitaramo bya
Chris Brown, bimwe mu bikomeye bikunze kubaho. Niba ukunze gukurikirana
ibitaramo bya Ne-Yo unaherutse i Kigali, ibyo ni byo byitwa ‘Loops’ uhuza
ikintu hanyuma kigasigarana ‘Groove’ y’ibyo wateguye, hanyuma ukaririmba. Iryo
ni isomo ukwaryo, wenda tuzabisobanura ubutaha, ariko twakoze ibyo twagombaga
gukora. Ariko ntabwo twigeze dukora ‘Playback’.
Aya
magambo yatumye benshi bongera kwitegereza uko ibitaramo byo ku rwego
mpuzamahanga bikorwa, aho atari buri gihe umuhanzi aba aririmba ari wenyine nta
kindi gifasha kiri inyuma.
‘Looped’ ni iki?
Itandukaniye he na ‘Play Back’?
Uburyo
bwa ‘Looped’ ni tekiniki ikoreshwa mu muziki no mu bitaramo, aho umuhanzi aba
yarakoze “recording” yihariye muri studio imeze nk’aho ari ku rubyiniro.
Iyi
“recording” iba igizwe n’ijwi rye bwite, amajwi y’inyuma (background vocals),
n’injyana (groove) bigenewe gutuma igitaramo kigira imbaraga n’itunganirwa.
Icy’ingenzi
ni uko: Umuhanzi aririmba live, ijwi rye rikumvikana ako kanya.
Ibyumvikanira
inyuma (loops) bifasha kugumana injyana, cyane cyane iyo umuhanzi abyina cyane cyangwa
agenda kuri stage nini. Ni uguhuza ijwi rya ‘Live’ n’icyo wateguye mbere.
Ku
rundi ruhande, ‘Play Back’ ni uburyo indirimbo yose iba iri gukinwa nk’uko iri
kuri CD, umuhanzi agasa n’uwiririmbira ku munwa gusa, ijwi rye ntiryumvikane
live.
Impamvu ‘Looped’
ikoreshwa n’abahanzi babyina cyane
Abahanzi
nka Chris Brown, Usher, Beyoncé, Ne-Yo, Bruno Mars, n’abandi bazwiho kubyinira
cyane ku rubyiniro, bakoresha ‘Looped’ kugira ngo badatakaza umwuka muke cyane
ku rubyiniro, bakomeze gutanga ‘performance’ nziza n’ubwo bari mu mbyino
zikomeye, guha abafana igitaramo gifite imbaraga.
Ibi
bituma igitaramo kigaragara nk’icyujuje ubunyamwuga, aho umuhanzi aba ahuza
umuziki, imbyino, n’ijwi rye rya live.
Ariko
ibisobanuro bya The Ben byashyize umucyo ku buryo bukoreshwa n’abahanzi
bakomeye ku Isi, bikagaragaza ko igitaramo cye cyakozwe mu buryo bwa live, gishingiye ku
rwego mpuzamahanga.
Mu
gihe umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, ni ngombwa ko n’imyumvire
y’abawukurikira izamuka, bagasobanukirwa ko iterambere ry’ibitaramo rijyana
n’ikoranabuhanga rigezweho harimo na ‘Looped’, uburyo butari uburiganya, ahubwo
ari ubuhanga bwo gutanga ‘Performance’ iryoshye kandi iramba.

The Ben asobanura ko yaririmbye ‘Live’ mu buryo bwa ‘Looped’, uburyo bukoreshwa n’ibyamamare ku rwego mpuzamahanga nka Chris Brown na Ne-Yo, mu rwego rwo gutanga igitaramo gifite imbaraga, injyana idahungabana n’ibyishimo byuzuye ku bafana
REBA HANO UDUSHYA TWOSE TWARANZE THE BEN KU RUBYINIRO
THEN YAHURIYE KU RUBYINIRO NA GISUBIZO MINISTRIES BARIRIMBANA INDIRIMBO BAKORANYE
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA THE BEN NYUMA Y’IGITARAMO CYE
