Ibi
yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, asobanura ko
icyifuzo cyo gutangiza uyu muryango cyaturutse ku rugendo rw’ubuzima bwe,
ndetse n’icyifuzo cyo gusubiza sosiyete ibyiza yahawe.
Ibi
yabigarutseho nyuma y'uko umwe mu bakobwa bafashwa na Butera Cares Foundation,
witwa Rachel, asoje amasomo y'ubudozi ku bufatanye na Gasore Serge Foundation,
ahabwa impamyabumenyi imwemerera kwinjira ku isoko ry'umurimo.
Mu
butumwa yasangije abamukurikira, Knowless yavuze ko bahuye na Rachel mu
ntangiriro za 2025, icyo gihe ari umukobwa wari waratakaje icyizere cy'ubuzima
nyuma yo guhura n'ihohoterwa ryamuviriyemo gutwara inda atateganyaga.
Yagize
ati: "Mu ntangiriro za 2025, nibwo Nyagasani yaduhuje na Rachel! Yari
umwana w'umukobwa ubabaye cyane, udafite ikizere cy'ubuzima. Rachel yahuye na
byinshi bibi. Gusa ikibi kurusha ibindi ni ihohoterwa yakorewe, ndetse
bimuviramo gutwara inda itateguwe."
Yakomeje
avuga ko nyuma yo kumuba hafi no kuganira na we, yatangiye kongera kubona
icyizere, ababwira ko inzozi ze zari ukuzaba umudozi ukomeye kuko yakundaga
imyenda myiza no kwambara neza.
Knowless
yavuze ko ku bufatanye na Gasore Serge Foundation, Rachel yamaze umwaka yiga
ubudozi, none akaba yararangije amasomo ye, ahabwa impamyabumenyi.
Yagize
ati: "Uyu munsi yayasoje, ahabwa impamyabumenyi imwemerera kujya ku isoko
ry'umurimo. Inzozi ze zo kuba umudozi ukomeye zabaye impamo. Rachel
utaravugaga, ubu ni umukobwa wishimye, uganira kandi ufite ikizere cy'ejo
hazaza."
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Butera Knowless yavuze ko uyu muryango ushingiye ku
rugendo rw'ubuzima bwe n'amasomo yaruvanyemo.
Ati:
"Ni Foundation ishingiye kuri njye ubwanjye, ku mateka yanjye, aho nanyuze
n'aho ngeze ubu. Iyo waciye mu bintu bikomeye ukagira amahirwe ukabona
abagufata ukuboko ukeguka, usubiza amaso inyuma ukareba aho wavuye. Ibyo
bigutera imbaraga zo kuba iyo neza wagiriwe nawe wayigirira abandi."
Yasobanuye
ko ibikorwa bya Butera Cares Foundation byibanda cyane ku bana b'abakobwa
batewe inda zitateganyijwe, cyane cyane abahuye n'ihohoterwa, ndetse n'ababyeyi
barera abana bonyine bafite imibereho itoroshye.
Ati:
"Foundation ifasha abana b'abakobwa batewe inda zitateganyijwe, baba bari
mu bukene bukabije. Kenshi usanga barahuye n'ihohoterwa cyangwa barafashwe ku
ngufu, bagahinduka ababyeyi imburagihe kandi nabo bari abana bo kurerwa. Abo
nibo turebaho cyane. Dufasha kandi n'ababyeyi barera abana bonyine bari mu
bukene kandi bigaragara ko bakeneye ubufasha."
Knowless
yavuze ko ibikorwa bya Butera Cares Foundation byatangiye mu turere twa
Bugesera na Gasabo, aho kugeza ubu bamaze gutangira gufasha abantu batandukanye,
ndetse bakaba bakurikirana ubuzima bw'abarenga 50.
Yavuze
ko afite itsinda bafatanyije gukora ibi bikorwa, anashimangira ko intego yabo
ari ugufasha abakobwa banyuze mu bihe bikomeye kongera kwiyubaka no kubona
icyizere cy'ejo hazaza.
Uyu
muhanzikazi yavuze kandi ko bakorana bya hafi n'inzego z'ibanze mu kumenya
abafite ibibazo bakeneye ubufasha, kugira ngo ibikorwa bya Butera Cares
Foundation bigere ku babikeneye kurusha abandi.
Butera Knowless agaragaza ko intego y'uyu muryango atari ugutanga ubufasha bw'igihe gito gusa, ahubwo ari ugufasha abakobwa n'abagore kongera kwiyubaka, bakiga imyuga cyangwa bagahabwa ubushobozi bubafasha kwigira no kubaka ejo habo hazaza.

Butera Knowless yatangaje ko yashinze Butera Cares Foundation, umuryango ugamije gufasha abana b'abakobwa batewe inda zitateganyijwe, abahuye n'ihohoterwa ndetse n'ababyeyi barera abana bonyine. Yavuze ko intego ari ukubasubiza icyizere no kubafasha kwiyubaka

"Niba warigeze gufashwa ukeguka, igihe kiragera nawe ugafata ukuboko k'undi." Uko Butera Knowless yasobanuye impamvu yashinze Butera Cares Foundation, imaze gutangira gufasha abarenga 50 mu turere twa Bugesera na Gasabo

Butera Knowless ari kumwe na Rachel wasoje amasomo ye y’Ubudozi ku bufatanye na Gasore Serge Foundation
