Knowless yavuze ko abahanzi
bafite imbaraga zikomeye zo kugeza ubutumwa ku bantu benshi, bityo ko badakwiye
kurebera ikibazo nk’iki ahubwo bakwiye kugira uruhare mu gushaka igisubizo.
Ibi yabigarutseho ku wa
Kabiri tariki ya 4 Kanama 2026, mu kiganiro cyahuje abahanzi bo mu nzego
zitandukanye n’inzego za Leta, cyari kigamije kurebera hamwe uruhare
rw’abahanzi mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no gukumira ingaruka zabyo
mu muryango Nyarwanda.
Iki kiganiro cyabaye mu gihe
inzego zitandukanye z’igihugu zikomeje ibikorwa byo guhangana n’ibinyobwa
bikorerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ibishobora gushyira
ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe
Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) giherutse guhagarika inganda
27 zikora inzoga, kivuga ko zitari zujuje ubuziranenge. Izi zikurikiye izindi
zirenga 100 zahagaritswe mu minsi yabanje.
Rwanda FDA yatangaje ko iki
cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage,
isaba abakora, abatumiza, abacuruza n’abakoresha ibyo binyobwa kubahiriza
amabwiriza yashyizweho.
Muri icyo gihe kandi, Ikigo
cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) cyahagaritse ibyemezo by’ubuziranenge ku
nganda zagaragaweho kutubahiriza ibisabwa mu gukora ibinyobwa bisembuye no
gukoresha nabi ikirango cya S-Mark.
Ni muri uru rwego inzego
zitandukanye zakomeje gusaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge
ndetse n’ibinyobwa bishobora kwangiza ubuzima bw’ababikoresha.
“Ni ahacu nk’abafite ijwi rishobora kugera kure”
Ubwo yahabwaga ijambo muri
icyo kiganiro, Butera Knowless yavuze ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kitagomba
kureberwa nk’ikibazo cy’inzego za Leta gusa, ahubwo ko buri wese afite
inshingano mu kugishakira umuti.
Yagaragaje ko abahanzi bafite
amahirwe yo kuba bafite abantu benshi babakurikira, bityo ubutumwa bwabo bukaba
bushobora kugera kure kurusha uko benshi babitekereza.
Ati: “Birababaje ibyo
mwatweretse mu biganiro byatanzwe. Nibaza ko ni ahacu nk’abafite ijwi rishobora
kujya kure harenze muri iki cyumba, kugira ubutumwa dutanga bwafasha abantu
gukira no kugira ubuzima bwiza.”
Knowless yavuze ko umuhanzi
adakwiye kwibagirwa ko ubuzima bw’abamukurikira bugira uruhare mu iterambere
ry’umuziki we.
Ati: “Nk’abahanzi ufite
abantu batari bazima nawe ibyo ukora ntabwo byagenda, kuko nawe waba ubikorera.
Ni ahacu twese ngo tugire icyo tubikoraho.”
“Hari ibindi biyobyabwenge bikomeye biri ku rwego rwo hejuru”
Uretse ikibazo cy’inzoga
z’inkorane n’ibinyobwa bitemewe bikomeje kuvugwa muri iki gihe, Knowless yavuze
ko hari n’ibindi biyobyabwenge bikomeye bikomeje kwibasira cyane cyane
urubyiruko.
Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali
hari ibiyobyabwenge bigeze ku rwego rwo hejuru, ndetse bamwe bakaba babikoresha
mu buryo bukabije.
Ati: “Hari n’ibindi
biyobyabwenge bikomeye cyane by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali biri ku rugero
rw’ibyuma.”
Yakomeje avuga ko hari
n’ibindi bikunze gukoreshwa mu buryo butandukanye, birimo ibyo kunywa ndetse
n’ibindi bikomeye bishobora guteza ikibazo gikomeye ku rubyiruko.
Ati: “Hari n’ibindi byinshi
cyane cyane ibyo kunywa nk’urumogi, n’ibindi byinshi usanga bigeze ku rugero
rwo kwitera nk’inshinge cyane cyane ari ikibazo mu rubyiruko.”
Abahanzi bafite uruhare mu kubaka umuryango ufite ubuzima bwiza
Ubutumwa bwa Knowless buje mu
gihe abahanzi batandukanye bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu bukangurambaga
bwo kurwanya ibiyobyabwenge.
Mu bihe bitandukanye, bamwe
mu bahanzi bagaragaje ko ubuhanzi bushobora kuba igikoresho gikomeye cyo
guhindura imyitwarire y’abantu, cyane cyane urubyiruko rukunze gukurikira cyane
ibihangano n’ubuzima bw’abahanzi.
Kuri Knowless, umuhanzi
ntakwiye kureba umuziki nk’imyidagaduro gusa, ahubwo akwiye no kuwufata nk’uburyo
bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije sosiyete.
Yasoje asaba abahanzi
gukomeza gutanga ubutumwa bwubaka, kuko kugira abafana bafite ubuzima bwiza ari
ingenzi ku iterambere ry’umuziki ndetse n’igihugu muri rusange.
Butera Knowless yavuze ko
abahanzi bakwiriye kwifashisha ijwi ryabo mu guhamagarira buri wese kurwanya
ibiyobyabwenge
