Byatangajwe
kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 n’ubuyobozi bwa Action College, ni
nyuma y’ibiganiro bagiranye byagejeje ku masezerano y’abo. Azajya yamamaza serivisi zose
batanga mu bihe bitandukanye.
Knowless
yavuze ko yishimiye gukorana na Action Collenge nk’ikigo kimaze kuba ubukombe
mu gufasha abantu kwiga ibintu bitandukanye. Ati “Nishimiye gukorana na Action
College, nsanzwe nziko ari ikigo cyiza cyafashije benshi kugera ku nzozi zabo,
kandi koko birigaragaza ushingiye ku kuba ari kigo kimaze igihe."
Uyu
muhanzikazi uherutse gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Oya Shan’ yagaragaje ko
azakoresha imbuga nkoranyambaga ze mu ‘kangurira abantu kugana Action College
kandi n’ahandi hose mfite ijambo nzagaragaza ibikorwa bya Action College’.
Ni ubwa
mbere Knowless akoranye na Action College; ariko amaze igihe yamamaza ibikorwa
by’ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo.
Mu myaka
irenga 15 ari mu muziki, afatwa nk’uri ku gasongero k’abandi bahanzikazi mu
Rwanda, ariko kandi yagiye ashyira imbere gufasha bagenzi be.
Action
College itanga amasomo ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro arimo kwigisha
gusuka ibisuko by’amoko yose, gutunganya inzara (Pedicure na Manicure),
kogosha, kudefiriza, gusiga ibirungo by’ubwiza (Make-up) ndetse no gukora
umusatsi karemano.
Banafasha
abakandida bigenga (Candidat Libre) gukora ibizamini. Hari kandi amasomo ya
Tourism and Hospitality, Accounting, Mathematics -Computer and Economy (MCE),
Literature- Economics and Geography (LEG), History- Economics and Geography
(HEG) na Networking.
Banigisha
kandi amasomo agendanye n’ikoranabuhanga, arimo ICT, Computer Networking na
Computer Maintenance.
Action College kandi itanga impamyabushobozi (Certificates) zo ku rwego mpuzamahanga zirimo TOEFL, SAT, DELF, IELTS, TEF, Duolingo na HSK, bakanigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga. Bafasha kandi abantu kwigira 'Provisoire' na 'Permis'.
Bazwiho gufasha abantu kwiga neza ururimi rw'Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili, Ikidage, Igishinwa, Icyesipanyore n'Ikinyarwanda.
Iki kigo
gikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC ari naho hari ishami rikuru,
ariko kandi bakorera i Remera mu nyubako ya Sar Motor, Nyabugogo mu nyubako yo
kwa Materne n’i Musanze mu nyubako Melano.
Ushobora
guhitamo kwiga muri gahunda ya ku manywa (Day Program), gahunda ya nimugoroba
(Evening Program), ndetse no mu mpera z’icyumweru (Weekend Program).
Uwifuza
ibindi bisobanuro yahamagara kuri 0787246268 muri CHIC, 0788648572 ku ishami
rya Nyabugogo, 0788603795 ku ishami rya Remera, no kuri 0788658977 ku ishami
rya Musanze.

Butera Knowless yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa Action College
Knowless yavuze ko azaharanira kumenyekanisha ibikorwa bya
Action College
