Butera Knowless na Ishimwe Clement bizihije imyaka 10 ishize barushinze

Imyidagaduro - 07/08/2026 9:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Butera Knowless na Ishimwe Clement bizihije imyaka 10 ishize barushinze

Hari amasezerano y'urukundo atangirira ku munsi w'ubukwe, ariko agakomera uko imyaka igenda ishira. Nyuma y'imyaka icumi babana nk'umugabo n'umugore, Producer Ishimwe Karake Clement n'umuhanzikazi Butera Knowless bongeye kwibutsa abakunzi babo ko urukundo rwabo rukomeje gukura, ndetse ko guhitamo kubana byabaye kimwe mu byemezo by'ingenzi bafashe mu buzima.


Kuri uyu wa 7 Kanama 2026, ni bwo Clement na Knowless bujuje imyaka 10 bakoze ubukwe, urugendo rwabahuje nk'abakundana, rukababyarira urugo rwuzuye ibyishimo ndetse n'abana batatu.

Mu kwizihiza uyu munsi w'amateka mu buzima bwabo, Clement yanyujije ubutumwa bwuje amarangamutima ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko imyaka icumi ishize kuva bavuze bati "Yego" atigeze yicuza icyemezo yafashe cyo guhitamo Knowless nk'umugore we.

Yagize ati: "Hashize imyaka icumi tuvuga tuti 'Yego', tutazi ibyo ubuzima bwari buduteganyirije. Nyuma y'iyi myaka yose, mvugishije ukuri, guhitamo wowe ni cyo cyemezo cyiza kurusha ibindi nafashe mu buzima bwanjye.

Ntabwo byahoraga byoroshye. Twagize ibihe byiza n'ibigoye, ibitwenge n'amarira. Ariko muri buri gihe cyose twanyuzemo, urukundo rwacu rwakomeje kuba rukomeye kurusha imbogamizi zose twahuye na zo."

Yakomeje ashimira umugore we uburyo yakomeje kumuhagararaho no kwizera urugo rwabo, ndetse avuga ko bishimira ubuzima bwiza bubakiye ku rwibutso rwiza bazahora bazirikana.

Yagize ati: "Urakoze kuba warabaye hafi yanjye, ukatwizera kandi ugakomeza kunkunda no mu minsi ntari meze neza. Twubatse ubuzima bwiza buzahora ari urwibutso rw'agaciro kuri twe.

Imyaka 10 irarangiye, ariko urugendo ruracyakomeje. Witegure mukunzi, intego ni imyaka 100. Isabukuru nziza y'imyaka 10 y'ubukwe bwacu. Ndagukunda kurushaho uko umunsi ushira. Kugeza ku kwezi, tukagaruka, ndetse tukarenzaho."

Aya magambo yakiriwe neza n'abakurikira aba bombi, benshi bagaragaza ko urukundo rwabo rwabaye urugero rwiza rw'ingo zubakiye ku kwizerana, kwihangana no gushyigikirana.

Inkuru y'urukundo rwa Butera Knowless na Ishimwe Clement ntabwo yatangiriye ku munsi w'ubukwe. Yabanje kubakwa n'ubufatanye mu muziki.

Clement ni umwe mu bashinze Kina Music, inzu yafashije kuzamura impano ya Butera Knowless kugeza abaye umwe mu bahanzikazi bafite amateka akomeye mu Rwanda. Uko bakoranaga ni ko umubano wabo waje gukomera, nyuma uza kuvamo urukundo rwatumye bafata icyemezo cyo kubana nk'umugabo n'umugore.

Tariki ya 7 Kanama 2016 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko n'Imana, ubukwe bwabo bubera mu busitani bwa Golden Tulip Hotel i Nyamata, bwitabirwa n'inshuti, imiryango ndetse n'abantu batandukanye bo mu ruganda rw'imyidagaduro.

Icyo gihe ubukwe bwabo bwavuzwe cyane, kubera ko bwahuje umwe mu ba Producer bakomeye mu Rwanda n'umuhanzikazi wari umaze imyaka myinshi ari ku isonga mu muziki nyarwanda.

Imyaka 10 yubatse urugo n'umuryango

Mu myaka icumi ishize, Clement na Knowless ntibubatse gusa amazina yabo mu muziki, ahubwo banubatse umuryango.

Bafitanye abana batatu barimo Ishimwe Or Butera wavutse mu 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 ndetse n'umuhungu wabo wa gatatu wavutse tariki ya 3 Werurwe 2023.

Nubwo bombi bafite inshingano nyinshi mu ruganda rw'umuziki, bakunze kugaragaza ko umuryango uza imbere, ari na byo bituma abakunzi babo babafata nk'urugero rw'abashakanye bashoboye guhuza ubuzima bw'umwuga n'ubw'urugo.

Imyaka icumi ni intambwe ikomeye ku bashakanye benshi, ariko ku muryango wa Clement na Knowless yabaye umwanya wo kongera guhamya isezerano ry'urukundo no kwibutsa ko kubaka urugo bisaba urukundo, ukwizerana, kwihangana no guhora muhagaze hamwe mu bihe byose.

Mu magambo ye, Clement yerekanye ko nyuma y'iyo myaka yose, nta cyahindutse ku cyemezo yafashe mu 2016, ahubwo urukundo akunda umugore we rwiyongereye uko imyaka yagiye ishira.

Mu gihe bizihiza imyaka 10 babana nk'umugabo n'umugore, ubutumwa bwabo bukomeje kubera benshi isomo ry'uko urukundo rutubakwa n'umunsi umwe, ahubwo rwubakwa n'ibyemezo bifatwa buri munsi, no gukomezanya mu bihe byiza n'ibigoye.

 

Ishimwe Clement na Butera Knowless barizihiza imyaka 10 ishize barushinze nk’umugabo n’umugore


Ishimwe Clement yavuze ko guhitamo Knowless ari kimwe mu byemezo byiza yafashe mu buzima bwe


Ishimwe yavuze ko we na Butera Knowless banyuze muri byinshi ariko bakomeza gukomera mu rugendo rwo kubaka umuryango uhamye

Mu myaka 10 ishzie babana nk'umugabo n'umugore, Ishimwe na Butera baguye umuryango, aho ubu bafite abana batatu


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...