Iki gitaramo cyiswe ‘5
Years Anniversary Live Concert’ cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29
Kamena 2023 mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali, nyuma y’ukwezi kurenga cyamamazwa.
Ni kimwe mu bitaramo bikomeye
byari bitegerejwe mu Rwanda; ahanini biturutse ku kuba iyi kompanyi yarakoranye
n’ibigo bikomeye mu bihe binyuranye, abahanzi yatumiye mu kwizihiza iyi myaka n’abandi
banyuranye bayifashije kwizihiza iyi sabukuru.
Umukundwa Joshua washinze
Kigali Protocal yavuze ko bagejeje imyaka itanu biturutse ku bantu bakoranye
bagiye babaha akazi, uhereye ku munyarwenya Clapton Kibonke, Aline Gahongayire
wakunze kubashyigikira, ikigo cya Samsung 250 gicuruza telefoni, umubyeyi we,
ababyeyi b’abasore n’abakobwa babarizwa muri iyi kompanyi n’abandi.
Ati “Ndashimira buri wese
wagize uruhare kugirango ubu tube twizihiza imyaka itanu ishize. Rwari urugendo
rutoroshye, ariko rwarimo amasomo akomeye, twizeye kuzakomeza gutanga serivisi
za ‘Protocol’ tubifashijwemo namwe mu gihe kiri imbere."
Iyi Kompanyi uretse
gukorana n’ibigo bikomeye muri iyi myaka itanu ishize, yanakoranye n’abahanzi
ndetse n’abandi bakenera serivisi za Protocol.

1.Bushali na B-Threy bunamiye Jay Polly
Ibi biri mu byatumye
umuraperi Bushali afata ikiruhuko mu bitaramo yari afite mu Burayi aza
kwifatanya na Umukundwa Joshua avuga ko ari ‘inshuti ye y’igihe kirekire’.
Ku rubyiniro, Bushali yari
kumwe n’umuraperi B-Threy utari kuri gahunda y’abaza kuririmba muri iki
gitaramo. Bombi binjiriye mu ndirimbo ‘Ku gasima’ yakunzwe mu buryo bukomeye.
Nyuma y’iyi ndirimbo,
Bushali yavuze ko bishimiye kuba ari bamwe mu bafashije Kigali Protocol
kwizihiza imyaka itanu ishize bari ku isoko. Ati “Mumfashe dushimire Joshua ku
bwo kwizihiza iyi myaka itanu ishize. Murakoze."
Aba baraperi baririmbye
indirimbo zinyuranye kugeza ubwo baririmbaga indirimbo ya Jay Polly yitwa ‘Ndacyariho’
mu rwego rwo kumwunamira.
B-They yavuze ko baha
icyubahiro Jay Polly kubera ko ‘yabaye icyitegererezo cya benshi bakora umuziki
muri iki gihe’. Ati “Imana ikomeze kumuhisha mu mababa yayo’.
Ubwo baririmbaga iyi
ndirimbo, aba baraperi basabye abantu bose gucana amatara ya telefoni mu rwego
rwo guha icyubahiro Jay Polly.

2.Davis D yatunguranye muri iki gitaramo:
Uyu muhanzi niwe washyize
akadomo ku gitaramo cya Kigali Protocol cyarangiye ahagana saa sita z’ijoro.
Ni nyuma y’amasaha macye
yari ashize abashije kugarura ku rubuga rwa Youtube indirimbo ye yise ‘Bermuda’
yakoranye n’umuraperi Bull Dogg.
Davis D yabwiye InyaRwanda
ko yishuye Miliyoni 1.8 Frw kugirango iyi ndirimbo igarurwe kuri Youtube.
Byari byatewe n’uko
umucuranzi wacuranze Saxophone yumvikana muri iyi ndirimbo atari yabitangiye
uburenganzira.
Uyu musore w’umucuranzi
asanzwe akorana n’abahanzi bakomeye muri Nigeria nka Burna Boy, Wizkid n’abandi. Yari yacuranze Saxophone muri iyi ndirimbo
nyuma y’ibiganiro yagiranye na Producer Element wakoze iyi ndirimbo, ariko
ntiyishyurwa.
Davis D yaririmbye iyi
ndirimbo ‘Bermuda’ n’izindi nshya aherutse gushyira hanze. Asoza ashima uko
yakiriwe muri iki gitaramo.
3.Ruti Joel yaririmbye indirimbo ‘Nasara’ ya Meddy
Muri iki gihe Meddy yafashe
ikiruhuko mu muziki, ndetse benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunze
gutebya bamusaba kugaruka mu muziki.
Uyu mugabo w’umwana umwe
aherutse gutangira gukora umuziki w’indirimbo zihimbaza Imna. Indirimbo ye ‘Nasara’
iri mu zaciye ibintu.
Ubwo yari ku rubyiniro,
Ruti Joel yasabye abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe kuririmba indirimbo ‘Nasara’
ya Meddy.
Ku rubyiniro yari kumwe na
Producer Clement wanamufashije kuririmba indirimbo zirimo izo aherutse gukubira
kuri album ye ‘Musomandera’.
Ruti avuga ko ari gutekereza gukora igitaramo cyo kumurika iyi album, kuko kuva yayishyira hanze abantu bataramubona ayibaririmbira.

Abasore n'inkumi bo muri Kigali Protocol bakase umutsima mu kwizihiza imyaka itanu ishize

Ally Soudy yifashishije undi mukobwa nyuma y'uko abuze Kayumba Darina na Mutabazi Sabine

Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019

Abanyamideli bo muri Uno Fashion mu batambutse ku itapi itukura


4.Ibyamamare byatambutse ku itapi itukura
Kuva kuri Bertrand wakiniye
Kiyovu Sports kugeza kuri Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Miss
Popularity muri Miss Rwanda 2019, ibyamamare byanyuranye umuco ku itapi
itukura.
Abanyuze ku itapi itukura
barimo abasore n’abakobwa babarizwa muri Kigali Protoco, itsinda ry’abanyarwenya
rya Zuby Comedy ryitegura gukorera ibitaramo mu Burundi, umunyarwenya akaba n’umukinnyi
wa filime Clapton Kibonke, umuraperi Danny Nanone, Babo uherutse gusohora
indirimbo ‘Yogati’ yakoranye na Bruce Melodie, Dj Sonia, Benimana Ramadhan
[Bamenya] n’abandi.
Bakirwaga na Ally Soudy
wayoboye ibirori byo gutambuka ku itapi itukura, ubundi buri wese akabazwa uko
yamenye Kigali Protocol yizihiza imyaka itanu ishize.
Samu wo muri Zuby Comedy
yavuze ko kimwe mu byo azi kuri Kigali Protocol ari uko ‘ifite abakobwa beza’
kandi ko ubwo babahaga akazi mu gitaramo cyabo bahuriyemo n’umunyarwenya Tricky
wo muri Kenya, abantu babishimiye cyane.
5.Umuraperi Chopper, Bruce the 1st
ndetse n’umuhanzi uzwi nka ‘Imana y’imahanda’ bagaragaje ko bafite ahazaza
Umuraperi Boy Chopper azwi
n’abantu benshi cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko atakunze
kumvikana cyane mu itangazamakuru. Imiterere ye, imyambarire ye n’imivugirire
yisanisha cyane na mugenzi we Bushali.
Ntiyari ku rutonde rw’abagombaga
kuririmba muri iki gitaramo, ariko yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka.
Byari bimeze nk’aho yitwaje
abafana be muri iki gitaramo. Ariko byaturukaga ku murindi w’abafana bari
bicaranye na mushiki we. Uyu musore nawe ashyize imbere injyana ya Drill.
Asanzwe afite indirimbo
ebyiri: 24/7 ndetse na ‘Do it again’. Ariko yanaririmbye indirimbo nshya avuga
ko izasohoka mu gihe kiri imbere.
Undi muraperi watunguranye
muri iki gitaramo ni Bruce the 1st . Uyu musore asanzwe afitanye
indirimbo ‘Demo’ na Ariel Wayz biri mu byamufashije kumusanga ku rubyiniro
bagafatanya kuyiririmba, anamuha umwanya wo kuririmba zimwe mu ndirimbo ziri
kuri album ye ya mbere aherutse gusohora.
Kenny uzwi nka ‘Imana y’imihanda’ niwe wafunguye iki gitaramo.
Uyu musore nawe ntiyari ku rutonde rw’abagombaga
kuririmba muri iki gitaramo. Asoje kuririmba iyi ndirimbo ‘Imana y’imihanda’
yamuciriye inzira, yashimye abari kumufasha mu muziki.
6.Luckman Nzeyimana, Mutabazi Sabine na Kayumba
Darine babuze mu gitaramo:
Kuva igitaramo cya Kigali
Protocol cyatangazwa, cyaherekejwe no gutangaza ko umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu
cy’Itangazamakuru Luckman Nzeyimana azafatanya na Rusine Patrick kuyobora iki
gitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu ariko siko byagenze.
Kuko Rusine Patrick
yayoboye iki gitaramo ari wenyine kuva gitangiye kugeza kirangiye. Hari amakuru
avuga ko Luck yagize inshingano zatumye atabasha kuboneka muri iki gitaramo.
Mutabazi Sabine uri mu
bakobwa 10 bavuyemo Miss Rwanda 2022 ndetse na Kayumba Darine wabaye igisonga
cya kabiri cya Miss Rwanda 2022, nibo bagombaga gufatanya na Ally Soudy
kuyobora ibirori byo gutambuka kuri ‘Red Carpet’ ariko siko byagenze.
Aba bakobwa bari bicaye ku
meza y’imbere, ndetse Rusine yabasabye gusohoka gufatanya na Ally Soudy
kuyobora abatambuka ku itapi itukura ariko ntibahakandagiye.
Ibi byatumye Ally Soudy yitabaza Rusine Patrick mu gihe cy’iminota micye, ubundi aranzika anifashisha undi mukobwa ubarizwa muri Kigali Protocol.



Uyu musore yahaye indabo Ally Soudy, amubwira ko akunda ibikorwa bye

Rukundo Patrick uzwi nka Patycope ni umwe bitabiriye iki gitaramo

Kayumba Darina na Mutabazi Sabine bari muri iki gitaramo ariko ntibayoboye umuhango wo gutambuka ku itapi itukura nk'uko byari biteganyijwe 


Ababyinnyi bo muri Seven Stars barimo Jojo Breezy babyinnye indirimbo zinyuranye muri iki gitaramo


Umuhanzi Sky2 ndetse na Kamaro banyuze kuri Red Capet- Sky2 yabajije Kamaro igihe azakorera ubukwe, Kamaro abaza Sky2 impamu bamufata nk'ikirara


Amagana y'abantu yashyigikiye Kigali Protocol mu kwizihiza imyaka itanu ishize babonye izuba




Inkumi z'ikimero zari zakoze ku myambaro yihariye muri iki gitaramo



Mu gitaramo nk'iki ufata amashusho n'amafoto by'urwibutso by'igihe kirekire




Umuraperi Bruce the 1st yasanganiye ku rubyiniro Ariel Wayz


Umunyamuziki Chriss Eazy yaririmbye muri iki gitaramo afite ku mutima indirimbo 'La La' aherutse gusohora yakoranye Kirikou Akilli

Umuraperi Danny Nanone ntiyacitswe n'iki gitaramo 
Ibyishimo birahenda niko abahanga mu buzima bwa muntu bavuga......

Umuhanzikazi Ariel Wayz yaririmbye muri iki gitaramo nyuma yo gutanga ibyishimo mu gitaramo cya Amstel 
Mutesi Lea uri mu bakobwa 10 bavuyemo Miss Rwanda 2022, ni umwe mu babarizwa muri Kigali Protocol [Uri ibumoso]

Umuraperi Boy Chopper yigwijeho abafana muri iki gitaramo

Ruti Joel yaririmbye indirimbo 'Nasara' ya Meddy, n'izindi ndirimbo ziri kuri album ye nshya


Dj Brianne yarangaje benshi ubwo yabyinanaga n'umukobwa mugenzi we 
Umunyarwenya Claptoni Kibonke niwe wa mbere wakoranye na Kigali Protocol


Byari ibyishimo bidasanzwe ku nkumi zibarizwa muri Kigali Protocol

Umushyushyarugamba Ally Soudy asoje kuyobora 'Red Carpet' yagiye kwicara 
Umuhanzikazi Aline Gahongayire yashimiwe gushyigikira Kigali Protocol-Aha yari kumwe na Rusine Patrick

Umuraperi B-Threy yatunguranye muri iki gitaramo asaba abantu kunamira Jay Polly


Bushali yaririmbye asaba abafana gufatanya nawe kwishimira intambwe ya Kigali Protocol

Ni uku Davis D yaserutse muri iki gitaramo cyo kwizihiza isabukuru ya Kigali Protocol

Abakinnyi ba filime 'Nyaxo' na 'Bamenya' bazwi cyane ku rubuga rwa Youtube- 
Umuraperi B-Threy yatunguranye muri iki gitaramo afatanya na Bushali gutanga ibyishimo


Inkumi z'ikimero zari zabukereye mu gushyigikira bagenzi babo babarizwa muri Kigali Protocol






REBA UKO IBYAMAMARE MU NGERI ZINYURANYE BANYUZE KU ITAPI ITUKURA
UMUHANZIKA BABO YAGARUTSE KU RUPFU RWA PASITERI THEOGENE
ZUBY COMEDY BAKOMEJE KU BITARAMO BAFITE MU BURUNDI
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Kigali Protocol
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye&Serge Ngabo-InyaRwanda.com
VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com
