Bushali yateguje EP yahurijeho abarimo Ariel Wayz ishimangira Kinyatrap, injyana yihebeye

Imyidagaduro - 27/04/2026 2:50 PM
Share:

Umwanditsi:

Bushali yateguje EP yahurijeho abarimo Ariel Wayz ishimangira Kinyatrap, injyana yihebeye

Umuraperi Hagenimana Jean Paul uzwi ku izina rya Bushali, yongeye guteguza abakunzi b’injyana ya Kinyatrap, abamenyesha ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye nshya yise “Shidomno”, izaba iriho ubufatanye n’abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz na Icenova.

Uyu muhanzi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, aho yasangije abakunzi be amagambo agaragaza uko afata iyi EP nk’umushinga ufite igisobanuro gikomeye kuri we no ku muziki we muri rusange.

Bushali yagaragaje ko “Shidomno” atari izina risanzwe, ahubwo ari ikimenyetso cy’icyerekezo n’umuco wa Kinyatrap, injyana amaze igihe yubaka no guteza imbere. Ati: “Shidomno ni Bushido, ni Kinyatrap, ni uburyo bwo kubaho, ni ishuri, kandi izahoraho.”

Iyi EP igaragaramo abahanzi batandukanye barimo Ariel Wayz, Icenova, Redink ndetse na Trizzie96, ibintu bigaragaza ko Bushali yakomeje gufatanya n’abandi mu kuzamura urwego rw’umuziki we no kuwagura mu buryo bwagutse.

Si abahanzi gusa bagize uruhare muri uyu mushinga, kuko hari n’abatunganya umuziki n’abanyabugeni batandukanye bayigizemo uruhare, barimo Producer Kush Bombe, Kenshim, Eye God Futura, Fred Nyirumulinga, Doudou Creative na Odd Vissu World.

Bushali akomeje kwiyubaka nk’umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda, cyane cyane mu njyana ya Kinyatrap. Izina rye ryatangiye kumenyekana cyane nyuma yo gushyira hanze album “Ku Gasima” muri Nyakanga 2019, igizwe n’indirimbo 12 zirimo “Kinyatrap”, “Sindi Mubi”, “Zunguzayi”, “Ipafu” n’izindi.

Iyi album yagaragazaga ubuzima bw’umusore uva hasi akagera ku nzozi ze, ari na yo yahinduye byinshi mu rugendo rwe rwa muzika.

Mbere yayo, yari yabanje gushyira hanze Album ya mbere yise “Nyiramubande” mu 2018, na yo yakiriwe neza n’abakunzi be.

Uretse muzika, Bushali azwiho no kugira impano mu gushushanya, ndetse mu bihe bye by’ubuto yabaye umuririmbyi muri korali ya ADEPR mbere yo gufata icyemezo cyo kwinjira byimazeyo mu muziki wa Hip Hop.

Mu minsi ya vuba, Bushali yongeye kuvugwa cyane binyuze mu ndirimbo “Nituebue” yakoranye na B-Threy ndetse na Slum Drip, yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we.

Bushali yavuze ko EP ye izajya hanze tariki 15 Gicurasi 2026, agaragaza ko iri hafi kujya hanze, anasaba abakunzi be gukomeza kuyitegereza no kuyitegura kwakira.

Abakunzi b’injyana ya Kinyatrap n’umuziki nyarwanda muri rusange, bategerezanyije amatsiko uyu mushinga mushya wa Bushali, witezweho gukomeza gushyira ku rwego rwo hejuru iyi njyana imaze kuba ikimenyabose mu rubyiruko.

Bushali yatangaje EP nshya yise “Shidomno” yahurijemo abarimo Ariel Wayz na Icenova, ibintu bikomeje kugaragaza imbaraga za Kinyatrap mu Rwanda


Bushali yavuze ko “Shidomno” atari EP isanzwe, ahubwo ari “ishuri n’ubuzima,” agaragaza uburyo afata uyu mushinga nk’ikirango cya Kinyatrap

Abarimo Kush Bombe na Kenshim ni bamwe mu ba-Producer bakoze kuri EP “Shidomno” ya Bushali, igiye gusohoka nyuma y’imyaka myinshi akomeje kwagura umuziki we


Nyuma yo gukora amateka kuri “Ku Gasima”, Bushali yongeye guteguza indi EP “Shidomno” iri gutegerezanyijwe amatsiko n’abakunzi ba Kinyatrap

KANDA HANO UBASHE KUREBA IMWE MU NDIRIMBO IGIZE EP Y'UMURAPERI BUSHALI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...