Aya
makuru Bushali yayatangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2026,
abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yishimiye kwakira Kankadem nk'umuhanzi
mushya winjiye muri Kinyatrap Family.
Mu
butumwa bwe, Bushali yavuze ko Kankadem ari umuhanzi uzanye uburyo bushya bwo
gukora umuziki ariko agakomera ku murongo wa Kinyatrap, ashimangira ko abagize
uyu muryango bose biteguye kumushyigikira kugira ngo agere kure.
Yasabye
abakunzi b'umuziki kumushyigikira bumva ibikorwa bye, bakabisangiza abandi
ndetse bakamuba hafi muri uru rugendo rushya atangiye.
Iri
tangazo rije rikurikira igihe kitari gito Kankadem amaze agaragara ari kumwe na
Bushali mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival biri kuzenguruka igihugu.
Uyu
muraperi ni we umaze iminsi uherekeza Bushali ku rubyiniro, aho bafatanyiriza
kuririmba zimwe mu ndirimbo zakunzwe za Bushali.
Mu
bitaramo bamaze gukorera hamwe, Kankadem yagaragaje ubuhanga mu kuririmba no
kugendana n'ikirere cy'abafana, ibintu byatumye benshi batangira kumwitegereza
nk'umwe mu bahanzi bafite ejo hazaza heza.
Abakurikiranira
hafi umuziki wa Kinyatrap batangiye kumumenya cyane kuva mu gitaramo cya mbere
cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye i Huye ku wa 13 Kamena 2026.
Icyo
gihe Bushali yabwiye InyaRwanda ko yahisemo kujyana na Kankadem muri uru
rugendo rw'ibitaramo kuko yabonye afite impano ikomeye ikwiye guhabwa amahirwe
no gushyigikirwa.
Mu
gihe atangiye uru rugendo rushya muri Kinyatrap Family, Kankadem yanamaze
gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Moto Ya Benga".
Yanakoranye na Bushali indirimbo bise "Buguma", na yo yamaze
gusohoka.
Kinyatrap ni yo
njyana yahinduye isura ya Hip Hop nyarwanda
Kinyatrap
ni injyana yavutse mu Rwanda nk'ishami rya Hip Hop rishingiye cyane ku njyana
ya Trap, ariko igashyirwa mu rurimi rw'Ikinyarwanda no mu muco w'Abanyarwanda.
Yatangiye
kwamamara cyane hagati ya 2018 na 2019, izana uburyo bushya bwo gukora umuziki
bwashimangiye imvugo zikoreshwa n'urubyiruko, ubuzima bwa buri munsi ndetse
n'amagambo akunze kumvikana mu mihanda no mu mijyi.
Si
mu muziki gusa Kinyatrap yigaragaje, kuko yanazanye umwihariko mu myambarire,
imisatsi n'imbyino bikunze kuranga abayikora n'abayikunda, bituma iba umuco
wihariye mu rubyiruko.
Bushali
afatwa nk'umwe mu bantu bagize uruhare runini mu kuzamura no kwamamaza iyi
njyana, binyuze mu ndirimbo zirimo "Kinyatrap" ndetse na album ye
"Nyiramubande", ibikorwa byamuhesheje kuba benshi bamwita umwami wa
Kinyatrap.
Gusinyisha Kankadem bishimangira icyerekezo Bushali amaze imyaka agaragaza cyo kubaka no guteza imbere impano nshya, no gukomeza kwagura umuryango wa Kinyatrap Family kugira ngo iyi njyana ikomeze kugira uruhare rukomeye mu muziki nyarwanda.
Bushali yatangaje ko yakiriye Kankadem mu muryango w’abakora Kinyatrap, injyana yahinduye isura y'umuziki nyarwanda
Bushali ari kumwe na Kankadem mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye i Ngoma, ku wa 27 Kamena 2026
Bushali yasobanuye ko Kankadem ari umuraperi utanga icyizere, kandi ukwiriye gushyigikirwa
KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO YA KANKADEM