Ni kenshi cyane hagiye havugwa ko ikipe y’Ingabo
z’igihugu ishaka kugura imodoka yayo nshya itwara abakinnyi ndetse n’ubuyobozi
bwayo bukavuga ko yatumijwe. Kuri ubu iyi modoka yageze mu Rwanda, ikaba
yashyizweho ibirango bya APR FC ndetse ni nayo abakinnyi b'iyi kipe bari
bugendemo bajya ku mukino ifitanye na Rayon Sports.
Ni umukino wa Super Cup ya 2025 ukinwa kuri uyu wa
Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 saa Kumi n'Ebyiri n’iminota 30 muri Stade
Amahoro. Ubwo APR FC yatangazaga ko iyi Bus ariyo iri bugendemo binyuze ku
mbuga nkoranyambaga, yanditse iti: ”Uyu munsi, bisi yacu nshya niyo iyoboye
inzira igana ku mukino wa nyuma wa Super Cup.
Tugenda nk’ikipe y’ubushongore n’ubukaka tukahagera
nk’abatsinzi. Uru si urugendo gusa, ni ubutumwa”.
Nyuma y’ibi , Chairman wa APR
FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yabwiye InyaRwanda ko iyi modoka ihagaze arenga Miliyoni 300
Frw. Ati: ”Ihagaze arenga Miliyoni 300 Frw”.
Ku bijyanye no kuba uyu munsi ari bwo bahisemo kuyigendamo yagize ati: "Niba warebye neza ibyo kuyishyiraho ibirango ntabwo birarangira turacyarimo turayitunganya. Ntabwo ari ukuvuga ngo twahisemo kuyigendamo uyu munsi, ni uko yari ihari kandi nyine ibyo kuyitunganya byinshi bikaba byararangiye nubwo hari ibitarajyaho”.

Chairman wa APR FC yavuze ko iyi modoka yaguzwe arenga Miliyoni 300 Frw

