Burya injangwe zigira isoni nk'abantu

Utuntu nutundi - 05/11/2026 11:10 AM
Share:
Burya injangwe zigira isoni nk'abantu

Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari injangwe zishobora kugaragaza imyitwarire isa n’iy’abana bagira isoni, aho zifuza kwegera abantu cyangwa ibintu bishya ariko zikagira n’ubwoba bwo kubegera.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku njangwe 310 zororerwa mu ngo, hagamijwe gusobanukirwa neza imyitwarire yazo, cyane cyane izijya zigaragaza ubushake bwo kwegera abantu batazi ariko zigahita zisubira inyuma.

Abashakashatsi basanze zimwe muri izo njangwe zigira imico ivanze, aho zishaka kumenya ibiri kuba no kwegera ibintu bishya, ariko muri icyo gihe zikagaragaza ubwitonzi n’impungenge.

Iyi myitwarire bayigereranyije n’iyo usanga ku bana bato bagira amatsiko yo kumenya ibintu bishya, ariko bakagira n’ubwoba bwo kubigerageza. Iyi myitwarire yagaragaye cyane ku njangwe z’ingabo ndetse n’izakomotse ku njangwe zabayeho zitagira ba nyirazo.

Abashakashatsi bagize bati: “Ibyavuye mu bushakashatsi bwacu bigaragaza ko kugira isoni ku njangwe ari ibintu bigoye kurusha kuba zitinya abantu gusa, kuko zigaragaza imyitwarire itandukanye mu mibanire n’abandi.

“Aho gushyira injangwe mu byiciro bibiri gusa by’izikunda abantu cyangwa izitinya, twifuza ko ubu bushakashatsi bwashishikariza abazoroye kuzitegereza no kurushaho gusobanukirwa imyitwarire yihariye ya buri imwe.”

Mu gukora ubu bushakashatsi, abashakashatsi basabye abantu boroye injangwe kuzuza ibibazo kuri internet, bifashishije uburyo bwari bwarakoreshejwe mu gusuzuma imico y’abana.

Basuzumye uko buri njangwe yitwara imbere y’abantu itamenyereye, ibikinisho bishya n’ibindi bintu itari isanzwe ibona. Ibyo byabafashije gupima urugero rw’isoni, ubwoba n’ubushake bwo kwegera ibintu bishya.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko injangwe zifite amoko ane y’imyitwarire. Hari izikunda abantu cyane, izikunda abantu ku rugero rusanzwe, izigira ubwoba bwinshi n’izigaragaza isoni zigereranywa n’iz’abana bato.

Injangwe ziri mu matsinda abiri ya mbere zigaragaza ubushake bwo kwegera abantu n’ibintu bishya, kandi ntizigira ubwoba bwinshi. Izifite ubwoba bwo zishobora kwanga kwegera abantu cyangwa ibintu zitamenyereye.

Icyakora, abashakashatsi banabonye izindi njangwe zigaragaza icyarimwe ubwoba bwinshi n’amatsiko yo gushaka kumenya ibiri imbere yazo. Izo ni zo bagaragaje ko zifite imyitwarire isa n’isoni z’abana bato.

Mu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi cya PLOS One, abashakashatsi bagize bati: “Twabonye ko hari injangwe zigaragaza isoni zisa n’iz’abana bato, zikaba zirangwa n’urwego rwo hejuru rw’ubwoba ariko zikagira n’ubushake bwo kwegera ibintu bishya, nk’uko bigaragara ku bana bato bagira isoni.

“Ubu bwoko bw’imyitwarire bwagaragaye cyane ku njangwe z’ingabo zikomoka ku njangwe zabayeho zitagira ba nyirazo.”

Abashakashatsi bavuga ko gusobanukirwa iyi myitwarire bishobora gufasha abantu boroye injangwe kuzitaho mu buryo bujyanye n’imiterere ya buri imwe. Bishobora kandi gufasha ibigo byakira inyamaswa zitagira ba nyirazo kumenya uko byazifasha kubona ahantu hazitwararika.

Bongeraho ko hari injangwe zigira ubwoba ariko zigakomeza kugira amatsiko yo kwegera abantu. Kuri zo, kongera buhoro buhoro igihe zimarana n’abantu bishobora kuzifasha kumva zitekanye no kurushaho kubamenyera.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imico y’inyamaswa ishobora kuba igoye gusobanukirwa kurusha uko abantu benshi babitekereza. Bityo, abashakashatsi bashishikariza abazoroye kutazifata nk’aho zose zifite imyitwarire imwe, ahubwo bakajya bazitegereza kugira ngo bamenye ibyo buri imwe ikenera.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...