Kuwa 25 Nyakanga 2013 nibwo abasore batatu bafite indeshyo idasumbana cyane bahuriye ku kugira urubavu ruto bari bazwiho kubyina bihebuje bisuganyije bakora itsinda baryita Active Group, iri tsinda rikaba ryari rigizwe na Dereck, Tizzo na Olivis ariko kuri ubu abantu batangiye kwibaza irengero ryaryo.
Mu kiganiro umwe mu bagize iri tsinda rya Active yagiranye n’umunyamakuru Lucky Nzeyimana, yabajijwe byinshi byerekeye iri tsinda birimo uburyo bakiriye igenda rya mugenzi wabo Derek, impamvu hari bamwe basigaye bagaragara bakoze indirimbo ku ruhande, impamvu badaheruka gusohora indirimbo bari kumwe, n'ibindi.
Olvis yagize ati "(…) Akazi katangiye kugenda biguru ntege umwanya utangiye kuba muto ngirango turangije Guma Guma 2018 nibwo byatangiye, gusa na none haje guma mu rugo buri wese wagendaga ubona yihugiyeho gutyo nyine.’’ Olvis yavuze ko umuziki wo ushobora kudahagarara ariko itsinda ryo ntirigaragare aho yanavuze ko na mbere buri umwe uko ari batatu yakoraga umuziki ku giti cye.

Nta kintu kidashoboka kuko n’abantu basezeranye kuzatandukanywa n’urupfu baratandukana
Olvis yasobanuye ko Derek atigeze anabasezera agenda!
Yagize ati’’Igenda rye usibye y'uko nyine tutabigizemo uruhare ariko twagiye kubona nyine tubona aragiye kwiga si bibi ariko twabimenye nyine umuntu yagiye biradutungura cyane kuko ntiyatubwiye ariko nyine yahisemo kugenda ariko sinabigaye ariko sinanabishimye kwiga si bibi ariko yari akwiye kugenda nyine bigizwemo uruhare na bagenzi be.’’
Umunyamakuru Lucky Nzeyimana yabajije Olvis niba baheruka kuvugana, avuga ko hashize igihe kinini batavugana yongeraho ko baheruka kuvugana asohora indirimbo kera ariko nabyo ngo bavuganye mu bundi buryo butazwi bavugana niba uburyo yakozemo aribwo nabwo ntibabasha kumvikana.
Olvis yavuze ko mbere bari bafite amategeko abagenga nka Active hari harimo bimwe bibujijwe nk’ibyo byo gukora indirimbo ku ruhande ati "Urebye nicyo nyine kiba cyarapfuye. Urumva nyine abantu barenga umwe cyangwa babiri ntabwo bikunze kubaho cyane ngo imitwe igende ihura’
Yaba Sano Dereck, Olvis cyangwa se Tizzo, buri wese yahuye na mugenzi we asanzwe ari umuhanzi ku giti cye. Dereck yari asanzwe aririmba. Mbere y’ishingwa rya Active, Dereck yakoreraga muri Incredible, aho yaje avuye muri Kina Music yasezeyemo avuga ko abona inyungu ze zitari kugerwa uko abyifuza. Uyu muhanzi kandi yigeze no kuba umwe mu bunganiraga abahanzi mu kuririmba mu irushanwa rya PGGSS2 aho we na Bruce Melody na Charly aribo bikirizaga abahanzi.
Mugabo Olvis, na we yari asanzwe akora muzika ndetse hari indirimbo ye yitwa ‘Hitamo’, yigeze kumenyekana cyera. Gusa, kwigaragaza mu buryo bugaragara bisa n’ibyari byarabereye ibamba uyu musore kuko ari umwe mu bahanzi baba baramaze igihe kinini mu cyiciro cy’abahanzi bakizamuka.
Tizzo yabanje kuba umubyinnyi ariko mu mwaka wa 2012 atangaza ko agiye no kujya aririmba ndetse atangira gushyira hanze indirimbo zagaragaragamo ibyino nyinshi. Imwe mu ndirimbo ze harimo ‘Mbona bikaze’.
Urugendo rwa Active muri muzika
Iri tsinda kuva ryashingwa muri 2013 ryahise rifatwa n’inzu itunganya muzika ya Incredible Record aho bakoreye imishinga yabo myinshi icyakora ntibatinzemo kuko muri 2014 aba bahanzi bahise bimurira ibikorwa byabo mu yindi nzu itunganya muzika ya Infinity ubu yamaze guhindura izina ikitwa New Level bakibarizwamo kugeza magingo aya.
Indirimbo zakunzwe mu zo bakoze nk’itsinda rya Active
Indirimbo Active yakoze bwa mbere yitwa “Uri Mwiza " ku itariki ya 25 Nyakanga 2013. Aba bahanzi bahise bafatiraho bakomeza gukorana nk’itsinda nyuma yaho bakomeza gushyira hanze indirimbo nyinshi zirimo n’izakunzwe cyane zirimo; Udukoryo twinshi, Aisha, Pole, Lift, Nicyo naremewe, Active love, Amafiyeri, Online love, Slow Down, Bape bakoranye na Dj Marnaud, Final n’izindi nyinshi dore ko bafite izitari nkeya.
Amateka y’iri tsinda mu bijyanye n’amarushanwa cyangwa ibihembo binyuranye
Ubuhanga bw’aba basore mu kubyina no kuririmba byaborohereje kwamamara, ntibyatinze muri 2014 bahita binjira mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards aha bakaba baranegukanye igikombe cya Best New Artist 2014. Aba bahanzi bagiye bitabira ibitaramo bikomeye hano mu gihugu ndetse no mu ntara hafi ya zose z’igihugu.

Bafite amateka mu irushanwa rya PGGSS
Muri 2014 ni bwo bwa mbere iri tsinda ryinjiye muri PGGSS4 iki gihe bwari ubwa mbere bagiyemo, bahise begukana umwanya wa gatanu. Usibye gushimirwa uko bitwaye banegukanye na miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3,000,000 Frw) zari zigenewe umuhanzi uri bwegukane uyu mwanya. Iki gihe igikombe bahataniraga cyegukanywe na Jay Polly.
Muri 2015 aba bahanzi bongeye gusubira muri iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro yaryo ya gatanu, aha naho bidatandukanye n’uko byagenze ku nshuro yabo ya mbere bajyamo begukanye umwanya wa gatanu mu gihe igikombe bahataniraga cya PGGSS5 cyegukanywe na Butera Knowless.

Amakuru aravuga ko Active yamaze gusenyuka
