Vania Ice yabwiye
INYARWANDA ko yinjiye mu muziki mu 2020 ubwo yakoraga indirimbo ‘Doucement’
afashijwe na Dj Paulin uzwi mu bategura ibitaramo mu Burundi agafasha abahanzi
kwiteza imbere binyuze mu bihangano n’ibindi.
Avuga ko icyo
gihe atakibara nk’itangiriro ry’umuziki we, kuko iyo ndirimbo itari kuri shene
ye ya Youtube. Iyi ndirimbo y’urukundo iri kuri shene ya Dj Paulin, imaze
kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 40 mu gihe cy’umwaka umwe.
Yavuze ko yinjiye mu
muziki byeruye muri Nzeri 2021, ubwo yashakishaga ubushobozi agashyira hanze
indirimbo ye ya mbere yise ‘Ihela’ igaruka ku mafaranga.
Nyuma y’iyi ndirimbo,
avuga ko yashyize hanze iyitwa ‘Later’ ayikurikiza ‘Sinshaka’ ndetse na ‘Contigo’
yasohoye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2022.
Yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye
ku byishimo hagati y’abakundana, bakanezerwa. Ati “Iyi ndirimbo n’iyo
kunezerwa, ukanezerwa hamwe n’urukundo urimo, abandi ukabibagirwa. Ntukwiye
kwita ku bandi igihe uri mu rukundo n’uwawe."
Iyi ndirimbo mu buryo
bw’amajwi (Audio) yakozwe na Producer Ishimwe Karake Clement muri Kina Music.
Vania yavuze ko
atinjiye muri Kina Music, ahubwo bari kumufasha kumenyekanisha ibihangano bye
mu Rwanda. Ni ibintu ahuza na Clement.
Ati “Ntabwo nasinye
muri Kina Music, ariko ndi umwe mu bahanzi bafitanye imikoranire myiza na Kina
Music."
Muhimpundu Vania
wahisemo izina ry’umuziki rya Vania Ice yavuze ko yinjiye mu muziki nyuma y’uko
asoje amasomo ye muri Kaminuza ya Ningbo University yo mu gihugu cy’u Bushinwa
mu bijyanye na ‘Mechanical Engineering’.
Yavuze ko intego ye ari
atari ugukora umuziki gusa, ahubwo arashaka ko mu myaka itanu iri imbere azaba
abasha no kwikorera indirimbo (Production).
Ni intego avuga ko
yubakiyeho kubera ko ashaka gukora umuziki uri ku rwego mpuzamahanga. Ati “Umuziki
ntugira imbibi, kandi ukundwa na bose n’ubwo waba utumva ururimi. Ndashaka
gutera ishema igihugu cyacu."
Uyu mukobwa yavukiye mu
Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, akaba ari naho abarizwa. 
Vania yasohoye
amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Contigo’ yakoreye muri Kina Music 

Vania yavuze ko ashaka
gukora umuziki nk’umwuga ariko akamenya no kuwitunganyiriza 
Vania aherutse gusohoza
amasomo ye ya Kaminuza mu Bushinwa mu bijyanye na ‘Mechanical Engineering’ 
Vania yavuze ko yinjiye
mu muziki afashwa na Dj Paulin nyuma asohora indirimbo ‘Ihela’ afata nk’indirimbo
ya mbere kuri we

Mu mpera za Werurwe
2022, nibwo uyu mukobwa yaje mu Rwanda akorera indirimbo muri Kina Music
