Vania Ice uherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Forever’ yatuye abakunzi be mbere y'uko akora ubukwe, ubu yamaze
gusezerana kubana akaramata n’umukunzi we bari bamaze igihe kinini mu rukundo.
Ubukwe bwabo bubaye nyuma y'uko kuwa 18
Kamena 2022 habaye imihango yo kumusaba no kumukwa, na ho kuwa 19 Kamena 2022 yari
yasezeranye mu rukiko. Ni mu gihe kandi mu mwaka wa 2021 ari bwo yari yambitswe
impeta n’umukunzi we.
Aba bombi kuva cyera nk'uko Vania Ice aheruka kubitangariza INYARWANDA ati: “Twakundanye mu myaka myinshi ishize
rwose itasobanurwa mu mibare, kuko tumaranye igihe pe."
Uretse indirimbo ‘Forever’ imaze iminsi
micye ikomeje kwishimirwa ugendeye ku mibare igaragaraga ku rubuga rwa
Youtube y’inshuro imaze kurebwa, uyu muhanzikazi afite n’izindi zitandukanye zirimo na ‘Contigo’
yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na
Ishimwe Clement muri Kina Music Label yo mu Rwanda iri no mishyikirano y’imikoranire
y’igihe kirekire.
KANDA HANO WUMVE 'FOREVER' YA VANIA ICE
Vania Ice yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we
Bari bamaze igihe mu rukundo
Vania Ice n'umukunzi we Rich
Hari hashize icyumweru kimwe habaye imihango yo gusaba no gukwa
Mbere y'ubukwe yari yashyize hanze indirimbo yise 'Forever' ishingiye ku rukundo rwe n'umukunzi we
