Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2022, ikinyamakuru cyo
mu Burundi, Indundi cyanditse ko uyu muhanzi yatawe muri yombi biturutse ku
mashusho aherutse kwifata ari kumwe n’umukobwa bambaye imyambaro yo muri
Kiliziya Gatolika bashishikariza abantu kwitabira igitaramo cyari kubera ahitwa
15.
Uyu muhanzi yashinjwe n’umuyobozi w’agace abarizwamo ndetse
n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kwica umuco, ahonyora n’ukwemera kwa
Kiliziya Gatolika.
Benshi ngo bavuze ko aya mashusho yarimo ibiteye isoni bituma umuyobozi w’agace ka Maramvya ahagarika icyo gitaramo cyari kuba ku wa
17 Mata 2022.
Nyuma yo guhagarika icyo gitaramo, Polisi yahise
imufunga, afungirwa ahitwa Inyamiramabi BSR.
Ibi binyamakuru bivuga ko hari umubare munini
wasabye ko afungurwa, ndetse nawe asaba imbabazi uko ashoboye ariko inzego
zikomeza kumufunga.
Muri kasho ya BSR yari amazemo iminsi 11. Ikinyamakuru
Indundi, kivuga ko ejo ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, uyu muhanzi yajyanywe
gufungwa muri Gereza ya Mpimba.
Si ubwa mbere uyu muhanzi afungiwe muri iyi gereza.
Kuko mu Ukwakira 2019, yahafungiwe nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo
ataravuzweho rumwe.
Yashakishijwe n’inzego z’umutekano, atabwa muri yombi,
nyuma y’indirimbo ye yise ‘Delegue General’. Aho yakomanyirijwe na benshi
bamushinja kwica umuco.
Icyo gihe Polisi y’u Burundi, yavuze ko izakomeza no
gushakisha abagaragara muri iyi ndirimbo.
Aya mashusho akiri kuri Youtube, agaragaramo abakobwa
n’abasore b’abanyeshuri bazunguza ikibuno bigatinda, batumura itabi, banywa
inzoga, bakora n’ibindi byatumye benshi basaba ko uyu musore yafungwa.
Ubwo Polisi yerekaga itangazamakuru uyu muhanzi,
yavuze ko asaba imbabazi ku bo byagizeho ingaruka bose.
Muri Gicurasi 2021, Olegue yaje mu Rwanda mu rugendo
rwari rugamije gukora Album ye no gukorana indirimbo n’umuhanzi Papa Cyangwe.
Uyu muhanzi yamaze mu Rwanda, ibyumweru bitatu. Nyuma ku wa 24 Kamena 2022, asohora amashusho y’indirimbo ‘Nzoze’ yakoranye na Papa Cyangwe.

Umuraperi Olegue yongeye gutabwa muri yombi ashinjwa kwangiza umuco w’u Burundi

Muri Gicurasi 2021, Olegue yaje mu Rwanda akorana
indirimbo na Papa Cyangwe 
Olegue yari amaze iminsi 11 afungiye kuri sitasiyo ya
Polisi, yasabye imbabazi uko ashoboye ariko biranga

Abantu batandukanye basabye ko Olegue afungurwa,
biranga asubizwa muri gereza yafungiwemo mu 2019

Olegue ari mu baraperi bakiri bato mu Burundi batanga
icyizere mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NZONZE’ YAOLEGUE NA PAPA CYANGWE
