Mu Gihugu cy'Uburundi abakozi bataramenyekana umubare bahagarikiwe imishahara yabo kubera ibyanditse muri dosiye zabo, harimo n'abagaragaza ko barengeje imyaka 100.
Minisiteri ishinzwe umurimo n'abakozi muri icyo Gihugu yatangaje ko hari abakozi bigaragara ko bahembwa kandi bakabaye bari mu kiruhuko cy'izabukuru, bitewe n’uko harimo abafite dosiye zigaragaza.
Minisitiri w'umurimo n'abakozi ba Leta, Rusengwamihigo Deo yavuze ko mu isesengura ryakozwe byagaragaye ko hari abakozi 432 bahemberwa kuri konti imwe, ndetse Leta ikaba yarafashe umwanzuro wo guhagarika imishahara yabo kugira ngo hagenzurwe igituma amafaranga bahembwa ashyirwa kuri konti imwe.
Minisitiri Rusengwamihigo avuga ko Leta yasanze hari abakozi dosiye zabo zigaragaza ko bavutse 1900 abandi 1930, aba bose bakaba baragiye mu kiruhuko cy'izabukuru. Uwo minisitiri yatangaje ko abazagaragaza ko bakoresheje uburiganya mu guhemba abakozi ba Leta, bazakurikiranwa na Leta bagahanirwa ibyaha byakozwe.
Inkomoko: Agasumonews