Indaya zivuga ko nta mugabo ubasambanya ushobora kubishyura amafaranga ari munsi y'ibihumbi 5000 by'amarundi ngo bayemere, bitewe n’uko ibiciro ku isoko byazamutse.
Abayobozi mu nzego z'ibanze mu ntara ya Ngozi na Kayanza bavuga ko uburaya bugaragara cyane mu mijyi y'izo ntara, kuko abakora uburaya bava mu byaro bakajya mu bice byo mu mujyi kuko ariho haba abagabo babishyura amafaranga menshi.
Abagore n'abakobwa bakora umwuga w'uburaya mu gihugu cy'u Burundi mu ntara za Kayanza na Ngozi, bavuga ko kujya muri uwo mwuga babiterwa n'ubukene bukabije buri mu miryango yabo, nyamara hari abandi bavuga ko agakungu ariko katumye bisanga mu Buraya.
Abakora uburaya basaba guhabwa igishoro kugira ngo bashake indi mirimo bakora yabateza imbere, kuko bifuza kuva mu mwuga bakora ugayitse.
Nshimiyimana Jacqueline wakoze ubushakashatsi ku myitwarire no ku mpamvu zituma abagore n'abakobwa bahitamo gutungwa no gushakira imibereho mu busambanyi, asobanura ko abenshi babura imirimo bakora bakishora mu gushakira amafaranga mu mwuga w'uburaya.
Inkomoko:Radiyo Bonesha
