BURUNDI: Big Fizzo wibereye mu Butaliyani yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Fyee " –VIDEO

Imyidagaduro - 02/04/2019 11:28 AM
Share:

Umwanditsi:

BURUNDI: Big Fizzo wibereye mu Butaliyani yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Fyee " –VIDEO

Big Fizzo cyangwa Farious amazina ye yamamaye mu muziki kuri ubu uri kubarizwa mu Butaliyani aho yagiye gusura umugore we uherutse kwibaruka. N'ubwo yagiye mu Butaliyani gusura umuryango we ariko ntiyagiye mu kiruhuko cya muzika nk'uko abitangaza cyane ko yahise ashyira hanze amashusho y’indirimbo ye “Fyee ".

Big Fizzo mu minsi ishize yatangarije Inyarwanda ko umugore we banaherutse gukora ubukwe yibarutse umwana wabo ndetse icyo gihe yari mu myiteguro yo kwerekeza mu Butaliyani aho umugore we asanzwe atuye. Nyuma y’iminsi itari myinshi ageze mu Butaliyani Big Fizzo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Fyee " yari amaze iminsi akoze.

Big Fizzo umuyobozi mukuru wa Bantu Bwoy inzu ifasha abahanzi yamaze gushinga mu gihugu cye cy’u Burundi, yabajijwe na Inyarwanda uko yashatse gushyira hanze indirimbo nshya nyamara yibereye mu Butaliyani n’umuryango we, asubiza agira ati " Nibyo nagiye mu Butaliyani gusura umuryango ariko ntabwo nagiye mu kiruhuko cya muzika, wenda nzanaruhukirayo ariko ukuri ni uko ndi umuhanzi kandi aho njya hose ngenda nk’umuhanzi rero ni yo mpamvu nashyize hanze amashusho y’indirimbo yanjye nshya."

Fizzo

Big Fizzo ari mu Butaliyani aho yagiye gusura umuryango we,...

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe i Burundi yabwiye umunyamakuru ko nyuma y’amashusho y’iyi ndirimbo afite izindi ndirimbo agomba gushyira hanze ari nako yuzuza Album ye nshya yitegura gushyira hanze mu minsi micye iri imbere. Aherutse gutangariza Inyarwanda kandi ko muri uyu mwaka agomba kumurika Album ye nshya.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA BIG FIZZO “FYEE "


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...