Big Fizzo mu minsi ishize yatangarije Inyarwanda ko umugore we banaherutse gukora ubukwe yibarutse umwana wabo ndetse icyo gihe yari mu myiteguro yo kwerekeza mu Butaliyani aho umugore we asanzwe atuye. Nyuma y’iminsi itari myinshi ageze mu Butaliyani Big Fizzo yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye “Fyee " yari amaze iminsi akoze.
Big Fizzo umuyobozi mukuru wa Bantu Bwoy inzu ifasha
abahanzi yamaze gushinga mu gihugu cye cy’u Burundi, yabajijwe na
Inyarwanda uko yashatse gushyira hanze indirimbo nshya nyamara yibereye mu
Butaliyani n’umuryango we, asubiza agira ati " Nibyo nagiye mu Butaliyani
gusura umuryango ariko ntabwo nagiye mu kiruhuko cya muzika, wenda
nzanaruhukirayo ariko ukuri ni uko ndi umuhanzi kandi aho njya hose ngenda nk’umuhanzi
rero ni yo mpamvu nashyize hanze amashusho y’indirimbo yanjye nshya."
Big Fizzo ari mu Butaliyani aho yagiye gusura umuryango we,...
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe i Burundi yabwiye umunyamakuru ko nyuma y’amashusho y’iyi ndirimbo afite izindi ndirimbo agomba gushyira hanze ari nako yuzuza Album ye nshya yitegura gushyira hanze mu minsi micye iri imbere. Aherutse gutangariza Inyarwanda kandi ko muri uyu mwaka agomba kumurika Album ye nshya.
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA BIG FIZZO “FYEE "