Burna Boy yatangiye gutunganya filime ye ya mbere

Imyidagaduro - 03/08/2025 7:19 AM
Share:

Umwanditsi:

Burna Boy yatangiye gutunganya filime ye ya mbere

Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Burna Boy, agiye kwinjira mu ruganda rwa sinema ku nshuro ya mbere nk'umuyobozi mukuru w’itunganywa rya filime (Executive Producer), aho yifatanyije n’abandi bahanzi bo ku rwego mpuzamahanga barimo n’Umunya-Uganda Andrew Ahuurra.

Iyi filime y’uruhererekane yiswe “Three Cold Dishes”, izasohoka mu Ugushyingo 2025, ikazajya yerekanwa ku isi hose. Izaba ikoze ku buryo bugezweho, ikazagaragaramo injyana y’umuziki yahanzwe n’umu-producer w’amajwi w’Umunya-Uganda Andrew Ahuurra ukorera muri Quad-A Studios, umwe mu bafite izina rikomeye mu buhanzi bwo gutunganya amajwi mu karere.

Ibi byemejwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Quad-A, aho batangaje ko bafite ishema ryo gukorana na Burna Boy ndetse na Nissi Okpaleke (Nissination), washinzwe guhuza ibikorwa by’umuziki muri iyi filime. 

Bagize bati: “Dufite ibyishimo byinshi byo gutangaza ubufatanye bwacu na @nissination hamwe na @burnaboygram mu guhanga injyana izumvikana muri ‘Three Cold Dishes,’ izasohoka mu Ugushyingo 2025.”

Iyi filime izaba iyobowe na @iamasurf, ikazatunganywa na @asurffilms, bikazaba ari ubwa mbere Burna Boy ahagurutse agashyira imbaraga mu ruganda rwa sinema nk’umuyobozi wa filime.

Andrew Ahuurra, umaze kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite impano n’udushya two ku rwego rwo hejuru muri Afurika y’Iburasirazuba, yazanye umwihariko wihariye muri iyi filime. We n’ikipe ye bagendera ku ntego igira iti: “Rebranding Africa Through Sound” (Guhindura isura ya Afurika binyuze mu majwi).

Iyi filime itegerejweho gutanga ubundi buryo bushya bwo kumva no kwishimira umuziki n’amajwi y’Afurika muri sinema, kandi izaba urubuga rwo kurushaho gusigasira umuco n’impano z’uyu mugabane.

Uyu mushinga ni igihamya cy’uko Afurika ikomeje kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga, ndetse ni intsinzi ikomeye ku ruganda rwa filime n’umuziki muri Uganda, rukomeje gutera imbere no gutanga icyizere ku bahanzi bashya bafite inzozi zo kugera ku rwego rw’isi.

Burna Boy yatangiye gutunganya filime ye ya mbere 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...