Mu butumwa yashyize kuri
konti ya Instagram agaruka kuri album ye nshya yise 'No
Sign Of Weakness,' Burna Boy yavuze ko abantu be, cyane cyane
Abanya-Nigeria, ari bo bishe uwo yari
we wa kera, bityo havuka undi mushya yise 'Big 7' usigaye umurengera.
Yagize ati: “‘African Giant’ Burna Boy yarapfuye. Abantu
be baramwishe. Hanyuma havuka ‘Big 7’ ngo arengere ibisigaye kuri Burna Boy.”
Yakomeje avuga ko Burna
Boy wa kera na Big 7 bajya bahangana
kenshi, kuko nubwo Big 7 ashaka kurengera igice kimwe cy’umutima we
washegeshwe, Burna Boy wa kera agikomeza kumukurikirana nk’igitutu cy’ahahise.
Ati: “Burna Boy na Big 7 bahora barwana, kuko
nubwo Big 7 arengera igice cyonyine cy’umutima wanjye wasigaye, ‘African Giant’
aracyambabaza.”
Burna Boy azwi cyane mu
ndirimbo zakunzwe n’Isi yose nka “Ye”,
“On the Low”, “Last Last”, “For My Hand” yakoranye na Ed Sheeran n’izindi zitandukanye
zamuhesheje igikundiro n’ibihembo bikomeye.

Burna Boy avuga uko uwo yari ari we kera atari we ukiriho uyu munsi kuko abantu be bamwishe hakavuka umushya
