Burna Boy yahuje abarimo Stromae kuri Album ye iherekejwe n’ibitaramo

Imyidagaduro - 03/07/2025 6:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Burna Boy yahuje abarimo Stromae kuri Album ye iherekejwe n’ibitaramo

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Damini Ogulu uzwi cyane ku izina rya Burna Boy, agiye gusohora album ye nshya yise “No Sign of Weakness”, ikazajya hanze ku itariki ya 11 Nyakanga 2025.

Ni album ya munani kuri uyu muhanzi ukomeje kwandika amateka mu njyana ya Afrobeats, kandi kuri iyi nshuro yahuje imbaraga n’abahanzi bakomeye bo ku isi barimo Travis Scott, Mick Jagger, Stromae ndetse na Shaboozey.

Burna Boy yashyize hanze urutonde rw’indirimbo 16 zigize iyi album ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yanagaragaje ifoto y’iyi album imwerekana yicaye mu cyumba kimeze nk’ibiro, yitegereza ishusho ye.

Indirimbo ziri kuri iyi album zirimo: No Panic, No Sign Of Weakness, Buy You Life, Love, TaTaTa (afatanije na Travis Scott), Come Gimme, Dem Dey, Sweet Love, 28 Grams, Kabiyesi, Empty Chairs (ari kumwe na Mick Jagger), Update, Pardon (afatanije na Stromae), Bundle By Bundle, Change Your Mind (ari kumwe na Shaboozey), na Born Winner.

Mu baririmbyi baturutse hirya no hino ku isi bagaragaye kuri iyi album, Stromae ni umwe mu batunguranye. Uyu muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda, azumvikanamo ku ndirimbo yitwa “Pardon”.

Ni ubufatanye bushimishije cyane ku bakunzi b’umuziki wa Stromae, uzwi cyane mu ndirimbo nka Alors on danse yo mu 2010 na Papaoutai yo mu 2013.

Stromae, amazina ye nyakuri ni Paul Van Haver, yavukiye i Bruxelles mu Bubiligi, kuri Pierre Rutare, Umunyarwanda wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, na Miranda Marie Van Haver, Umubiligikazi.

Uretse kuba azwi ku rwego mpuzamahanga, Stromae afitanye n’umubano n’u Rwanda kuko umuvandimwe we kuri se, Cyusa Ibrahim, aba mu Rwanda ndetse na we akaba ari umuhanzi.

Kugaragara kuri iyi album ya Burna Boy biragaragaza ukuntu Stromae akomeje kwagura ibikorwa bye mu muziki, yongera guhura n’inkoramutima z’inkomoko ye yo muri Afurika.

Burna Boy yatumiye kandi ibindi byamamare birimo Mick Jagger, umuyobozi w’itsinda ryamamaye mu njyana ya Rock, The Rolling Stones, aho azumvikana ku ndirimbo “Empty Chairs”.

Hari kandi Travis Scott ku ndirimbo “TaTaTa”, imaze iminsi hanze ndetse ikaba yarakiriwe neza, n’umuhanzi Shaboozey w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Nigeria, uzumvikana ku ndirimbo “Change Your Mind”.

Mu rwego rwo kwamamaza iyi album, Burna Boy yatangaje ko azahita atangira “North American Tour”, urugendo ruzamujyana mu mijyi itandukanye ya Amerika mu rwego rwo kugeza ubu butumwa bushya ku bafana be.

“No Sign of Weakness” ni album Burna Boy ahishuramo urugendo rushya rw’ubuzima bwe, ibitekerezo bye byimbitse n’imbaraga ashyira mu muziki.

Ubufatanye na Stromae burushaho gutuma iyi album igira igicumbi cy’ubufatanye bw’imico itandukanye, kandi buhuza Afurika n’Isi yose mu ndirimbo imwe.

Mu gihe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo iyi album isohoke, abafana b’umuziki bari mu myiteguro yo kwakira icyiciro gishya cy’umuhanzi wiyita “African Giant”, ukomeje gutambutsa ubutumwa bwimbitse yifashishije injyana ya Afrobeats, none ubu akarushaho no kwambuka imipaka. 

Burna Boy yagaragaje ko Album ye izaba iriho indirimbo 16 zirimo izo yakoranyeho n’abahanzi banyuranye

 

Stromae, umuririmbyi w’umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda azumvikana mu ndirimbo ‘Pardon’ yakoranye na Burna Boy 

Urutonde rw’indirimbo 16 Burna Boy yari amaze imyaka irenga ibiri akoraho kuri Album ye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FILS DE JOIE' YA STROMAE

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'DON'T LET ME DOWN' YA BURNA BOY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...