Ibi birori byabaye ku wa Mbere, tariki ya
26 Ukwakira 2026, bibera muri London Palladium mu Bwongereza, byari bibaye ku
nshuro ya 70 kuva ibihembo bya Ballon d’Or bitangiye gutangwa mu 1956.
Burna Boy ni umwe mu bahanzi bakomeye ku
mugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo ‘Last
Last’, kandi afite igihembo cya Grammy.
Kuba uyu muhanzi yarahawe umwanya wo gutanga
igihembo muri uyu muhango ukomeye mu mupira w’amaguru, byongeye kugaragaza uko
umuziki na siporo bishobora guhurira ku ntego yo guteza imbere imibereho
y’abantu.
Mbere yo guha Saka igihembo, Burna Boy
yavuze ku ishuri ry’umupira w’amaguru yatangije muri Nigeria, rigamije
gushyigikira no guteza imbere uyu mukino iwabo.
Yagize ati: “Ni ikintu natangiye mu myaka
mike ishize, ngamije gushyigikira umuco w’umupira w’amaguru iwacu. Nizeye ko,
Imana nibishaka, umunsi umwe nzagaruka hano nkabona umwe mu baturage bacu
ahabwa igihembo cya Ballon d’Or.”
Ubu butumwa bugaragaza icyizere uyu muhanzi
afitiye impano z’abakinnyi bo muri Nigeria, ndetse n’icyifuzo cye cyo kugira
uruhare mu kubafasha kugera ku rwego mpuzamahanga.
Bukayo Saka, ukinira Arsenal n’ikipe
y’igihugu y’u Bwongereza, ariko ufite inkomoko muri Nigeria, ni we wegukanye
igihembo cya Sócrates cya 2026.
Iki gihembo cyitiriwe umunya-Brazil
Sócrates, cyatangiye gutangwa mu 2022, kigamije gushimira abakinnyi bakoresha
izina n’ubushobozi bafite mu guteza imbere ibikorwa by’ubugiraneza no gufasha
abaturage.
Saka yagiherewe uruhare rwe mu bikorwa
by’ubugiraneza bifatanyije n’umuryango wa BigShoe, ufasha abana bafite ibibazo
by’ubuzima kubona ubuvuzi, harimo no kubakorera ibikorwa byo kubaga igihe
bikenewe. Ndetse, yasomye ubuhamya bw’umwana wo mu Rwanda wafashijwe n’uyu
muryango.
Bimwe muri ibyo bikorwa bikorwa muri
Nigeria, igihugu Saka afitanye isano na cyo binyuze mu muryango we. Ibi
byatumye uyu mukinnyi agaragazwa nk’umwe mu bakinnyi bakoresha umwanya bafite
muri siporo mu gufasha abandi.
Burna Boy ni we wamuhaye iki gihembo, bityo
umuhango w’uyu mwaka uba umwanya uhuza umuziki, umupira w’amaguru n’ibikorwa
by’ubutabazi.
Ibirori bya Ballon d’Or byo mu 2026 byari
umwihariko kuko ari ubwa mbere byabereye i Londres mu Bwongereza, kuva ibi
bihembo byatangira gutangwa mu 1956.
Abategura ibi birori bahisemo kubyimurira i
Londres mu rwego rwo kwizihiza imyaka 70 ishize Umunya-England Stanley Matthews
abaye umukinnyi wa mbere wegukanye Ballon d’Or.
Kuba umuhango warabereye muri uyu mujyi
byanahuje abakinnyi, abatoza, abanyacyubahiro n’ibyamamare byo mu ngeri
zitandukanye, barimo n’abahanzi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.
Burna Boy yitabiriye ibi birori nyuma
y’umunsi umwe gusa yari amaze gutaramira mu kiruhuko cy’umukino wa NFL wabereye
i Paris mu Bufaransa. Ibi byongeye kugaragaza uburyo gahunda ze zihuza
ibitaramo bikomeye n’ibikorwa mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa Burna Boy, kuba
Umunya-Nigeria wa mbere utanga igihembo muri Ballon d’Or ni amateka mashya mu
rugendo rwe rw’umuziki.
Ku ruhande rwa Saka, igihembo cya Sócrates
ni ikimenyetso cy’uko ibikorwa byo gufasha abandi bishobora guhesha umukinnyi
icyubahiro kirenze ibyo akora mu kibuga.
Ibi birori byongeye kwibutsa ko umupira
w’amaguru n’umuziki bidashobora kureberwa gusa mu byishimo n’imyidagaduro
bitanga, ahubwo ko bishobora no kuba inzira yo guteza imbere impano, gufasha
abatishoboye no guhindura imibereho y’abantu.

Burna Boy yanditse amateka yo kuba Umunya-Nigeria wa mbere utanze igihembo mu birori bya Ballon d’Or, aho yahaye Bukayo Saka igihembo cya Sócrates cyo mu 2026

Bukayo Saka wa Arsenal yashyikirijwe igihembo cya Sócrates na Burna Boy, ashimirwa ibikorwa by’ubugiraneza akorana n’umuryango wa BigShoe ufasha abana kubona ubuvuzi

