Burna
Boy wari usanzwe ahanganye n’umuhanzi mugenzi we wo muri Nigeria, Tems, aho
bombi bari bafite indirimbo umunani (8) zari zarageze kuri uru rutonde, ubu
yamusize nyuma yo kongeraho indi ndirimbo yinjiyemo muri iki cyumweru.
Ibi
byatewe n’indirimbo ‘Dai Dai’ yakoranye n’umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka
muri Colombia, Shakira, ndetse ikaba ari imwe mu ndirimbo zifitanye isano
n’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kiri kuba muri uyu mwaka.
‘Dai
Dai’ yinjiye bwa mbere kuri Billboard Hot 100 ifata umwanya wa 75, bituma Burna
Boy ageza ku ndirimbo icyenda (9) zose zimaze kugera kuri uru rutonde, ahita
aba umuhanzi wa Afurika uyoboye abandi bose muri aya mateka.
Iyi
ndirimbo yongeye gukundwa cyane nyuma y’uko Burna Boy na Shakira bayiririmbye
mu birori byo gufungura Igikombe cy’Isi, ibintu byayihesheje umubare munini
w’abayumvise ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.
Si
ako gahigo gusa Burna Boy yanditse, kuko yanabaye umuhanzi wa mbere wo muri
Afurika ushoboye kugira nibura indirimbo imwe igera kuri Billboard Hot 100 buri
mwaka mu myaka itandatu ikurikirana.
Mu
ndirimbo za Burna Boy zimaze kugera kuri Billboard Hot 100 harimo ‘Loved By
You’ (2021), ‘Last Last’ (2022), ‘Sittin’ On Top Of The World’ na ‘Talibans II’
(2023), ‘Just Like Me’ na ‘We Pray’ (2024), ‘WGFT’ (2025), ndetse na ‘Only You’
na ‘Dai Dai’ zinjiye kuri uru rutonde mu mwaka wa 2026.
Aya
mateka akomeje kwerekana uburyo Burna Boy ari umwe mu bahanzi ba Afurika bafite
ijambo rikomeye ku isoko mpuzamahanga ry’umuziki, ndetse n’uruhare rwe mu
gukomeza kuzamura izina ry’umuziki nyafurika ku rwego rw’Isi.

