Burna Boy na Shakira bakoze amateka nyuma y’uko ‘Dai Dai’ yujuje Miliyari y’abayirebye kuri YouTube

Imyidagaduro - 08/09/2026 5:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Burna Boy na Shakira bakoze amateka nyuma y’uko ‘Dai Dai’ yujuje Miliyari y’abayirebye kuri YouTube

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Burna Boy n’umuhanzikazi w’Umunya-Kolombiya Shakira bageze ku ntambwe ikomeye nyuma y’uko indirimbo yabo bahuriyemo yitwa ‘Dai Dai’ igeze kuri miliyari imwe y’abantu bayirebye kuri YouTube mu mezi atatu gusa.

Amashusho y’iyi ndirimbo yashyizwe kuri kuri Youtube ya Shakira, ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga 1,000,951,637, ndetse akaba afite n’abayikunze barenga miliyoni 7.8.

‘Dai Dai’ yasohotse ku wa 23 Gicurasi 2026, inatoranywa nk’indirimbo yemewe y’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026.

Iyi ndirimbo ihuza injyana ya Latin-pop imenyerewe kuri Shakira n’umuziki wa Afrobeats Burna Boy asanzwe akora, ibintu byatumye ikundwa n’abatari bake, cyane cyane mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.

Burna Boy na Shakira banaririmbye ‘Dai Dai’ mu muhango wo gutangiza Igikombe cy’Isi wabereye mu Mujyi wa Mexico, ndetse bongera kuyiririmba mu birori byo gusoza iri rushanwa.

‘Dai Dai’ iri kuri alubumu y’indirimbo zemewe z’Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026, iri kumwe n’iz’abandi bahanzi barimo Davido, Ayra Starr na Rema.

Amafaranga ava mu byerekeye uburenganzira bw’iyi ndirimbo azashyigikira FIFA Global Citizen Education Fund, gahunda igamije guteza imbere uburezi.

Kugera kuri miliyari imwe y’abantu barebye amashusho yayo kuri YouTube mu gihe gito byongereye izina rya Burna Boy ku rwego mpuzamahanga, ndetse bigaragaza uko umuziki wa Afrobeats ukomeje gukundwa hirya no hino ku Isi.

Kuri Shakira, iyi ni indi ntambwe ikomeye kuko ‘Dai Dai’ yabaye indirimbo ye ya 10 igera kuri miliyari imwe y’abantu barebye amashusho yayo kuri YouTube.

Burna Boy na Shakira bakoze amateka nyuma y’uko ‘Dai Dai’ yujuje miliyari y’abayirebye kuri YouTube

 REBA INDIRIMBO "DAI DAI" YA SHAKIRA NA BURNA BOY


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...