Burkina Faso yemeje itegeko rishya ku bashaka kwiga mu mahanga

Uburezi - 26/06/2026 2:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Burkina Faso yemeje itegeko rishya ku bashaka kwiga mu mahanga

Leta ya Burkina Faso yashyizeho itegeko rishya risaba buri munyeshuri wese ushaka kujya gukomereza amasomo ye ya kaminuza mu mahanga kubanza kubona uburenganzira butangwa na Minisiteri y’Amashuri Makuru. Iki cyemezo kije hangamijwe guhuza uburezi n’intego z’iterambere ry’igihugu.

Iri teka ryemejwe mu Nama y’Abaminisitiri, rikaba rireba abanyeshuri bose bo muri iki gihugu bifuza gutangira cyangwa gukomereza amasomo hanze y’igihugu, hatitawe ku buryo babonamo inkunga: yaba ari buruse za leta, inkunga z’abikorera cyangwa amafaranga yabo bwite.

Guverinoma ivuga ko iki cyemezo kigamije gufasha leta gukurikirana amasomo y’abanyeshuri bigira mu mahanga, kureba niba ahuye n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu, kugabanya ibibazo bishobora kuvuka nyuma yo kugaruka kwabo, ndetse no koroshya uburyo binjizwa ku isoko ry’umurimo mu gihugu.

Ubu buryo bushya buje kongerera inzego za Leta urwego rushya rwo kugenzura urujya n’uruza rw’abanyeshuri bajya kwiga hanze, cyane ko hari ibihumbi by’abajya mu mahanga buri mwaka bashaka amahirwe yo kwiga mu mashuri makuru yo hanze.

Nk’uko tubikesha Business Insider Africa, igihugu cy’u Bufaransa gikomeje kuba kimwe mu gihugu bikunzwe cyane n’abanyeshuri ba Burkina Faso, aho imibare ya Campus France igaragaza ko mu 2022 hari abanyeshuri bagera ku 2,500 bigaga mu mashuri makuru yo mu Bufaransa.

Iri teka rishya rikurikira izindi mpinduka zitandukanye zagiye zikorwa mu rwego rw’uburezi mu gihe Burkina Faso iyobowe mu inzibacyuho.

Muri Gicurasi 2025, guverinoma yemeje gahunda y’ukwezi kumwe yiswe “patriotic immersion” (amahugurwa y’ubwenegihugu), igahabwa abanyeshuri barangije ibizamini bisoza amashuri y’isumbuye, ikaba ari itegeko kugira ngo bemererwe kwinjira muri kaminuza za leta.

Muri iyi gahunda, abanyeshuri bagera 60,000 ni bo bayitabiriye, bagamijwe kubatoza umuco wo gukunda igihugu no kwitegura kurinda igihugu mu gihe gihanganye n’ibitero by’inyeshyamba kimaze imyaka igera ku icumi.

Nanone, muri Gicurasi 2026, inzego za Leta zahagaritse ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Abanyeshuri ba Burkina Faso (UGEB), rimwe mu mashyirahamwe y’abanyeshuri akomeye kandi amaze igihe, rishinjwa kugira aho rihurira n’iterabwoba nyuma yo kunenga imiyoborere ya gisirikare n’ibangamirwa ry’ubwisanzure bwa rubanda.

Ibi byakuruye impaka mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, ivuga ko ari ikimenyetso cy’uko umwanya w’ubwisanzure bwa politiki ugenda ugabanuka.

Muri rusange, iri tegeko rishya risaba uruhushya mbere yo kujya kwiga mu mahanga rifatwa nk’indi ntambwe yo kwagura ububasha bwa Leta mu kugenzura uburwo uburezi butagwamo ndetse n’umwuga abaturage bazakora nyuma yo kwiga.

Minisitiri w’Amashuri Makuru, Adjima Thiombiano, yavuze ko iyi gahunda igamije guhuza amasomo yo hanze n’icyerekezo cy’iterambere ry’igihugu, kugabanya ibibazo abarangije kwiga bashobora guhura nabyo mu isoko ry’umurimo, no gutuma ubumenyi buboneka hanze bukoreshwa neza mu gihugu.

Nubwo Leta ivuga ko iyi gahunda igamije guteza imbere uburezi n’ubukungu, hari abayinenga bavuga ko ishobora kurushaho kugabanya ubwisanzure bw’abanyeshuri no kugenzura cyane bafata amasomo yabo haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...