Iki cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Umuco ya Burkina Faso, yavuze ko iri gutegura uburyo bushya bwo kugenzura no kunoza imitegurire y’ayo marushanwa, asanzwe akunze kunengwa kubera kutagira igenzura rihagije.
Mu marushanwa yahagaritswe harimo irushanwa rikomeye rya Miss Burkina Faso ndetse n’irushanwa rya Miss Université Burkina Faso, yari amwe mu bikorwa by’umuco bikurikirwa cyane muri icyo gihugu.
Abategetsi bavuga ko iki cyemezo kigamije kurushaho kurinda no guteza imbere indangagaciro n’umuco by’Abanya-Burkina Faso. Bavuga kandi ko hakenewe uburyo bushya bwo gutegura ayo marushanwa mu mucyo no mu buryo bwubahiriza amahame y’umuco w’igihugu.
Ku rwego mpuzamahanga, Burkina Faso ntirabasha kwegukana amarushanwa akomeye y’ubwiza nka Miss World cyangwa Miss Universe.
Iki gihugu si cyo cya mbere gifashe icyemezo nk’iki. Muri Benin, amarushanwa ya Miss na yo amaze imyaka myinshi adakorwa kubera impamvu zijyanye n’imitegurire yayo.
No mu Rwanda, irushanwa rya Miss Rwanda ryahagaritswe mu 2022 nyuma y’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byarivuzwemo, kugeza n’ubu rikaba ritarasubukurwa.
Iki cyemezo kandi kiri mu ruhererekane rw’impinduka n’ingamba zafashwe kuva Ibrahim Traoré afashe ubutegetsi muri Nzeri 2022. Guverinoma ye yakajije igenzura ku bikorwa bihuza abantu benshi, ihagarika amashyaka amwe ya politiki ndetse inasesa amashyirahamwe menshi y’urubyiruko.
Abasesenguzi bavuga ko guhagarika amarushanwa ya Miss bishobora kugira ingaruka ku rwego rw’imyidagaduro n’umuco muri Burkina Faso, ariko Leta yo ivuga ko intego nyamukuru ari ugushyira imbere indangagaciro z’umuco n’imiyoborere myiza y’ayo marushanwa.

![]()




Burkina Faso yahagaritse amarushanwa y'ubwiza azwi nka 'Miss'
