Mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya Leta, Traoré wafashe ubutegetsi binyuze mu ihirikwa ry'ubutegetsi bwari buriho ryabaye mu myaka itatu ishize, yavuze ko Abanyafurika benshi batifuza demokarasi, anagaragaza ko Burkina Faso ifite uburyo bwayo bwihariye bwo kuyobora igihugu, nubwo atatanze ibisobanuro birambuye kuri bwo.
Mbere, Traoré yari yasezeranyije ko azasubiza igihugu ku butegetsi bwa demokarasi bitarenze Nyakanga 2024. Icyakora, amezi abiri mbere y’iyo tariki, ubutegetsi bwa gisirikare bwatangaje ko buzaguma ku butegetsi indi myaka itanu.
Muri Mutarama 2026, ubuyobozi bw’iki gihugu bwatangaje ko buhagaritse ibikorwa by’amashyaka ya politiki yose, mu rwego rw’ibyo bwise “kongera kubaka igihugu.”
Mu kiganiro cye, Traoré yagize ati: “Abantu bagomba kwibagirwa ikibazo cya demokarasi. Demokarasi si iyacu.” Yatanze urugero rwa Libya, avuga ko ari igihugu kiri hafi kigaragaza ibyo avuga.
Libya yayobowe imyaka 40 n’umusirikare Muammar Gaddafi, wari ufite ubutegetsi bukomeye, ariko akanafatanya n’abaturage mu kubaha serivisi zimwe na zimwe nka gahunda z’uburezi n’ubuvuzi by’ubuntu.
Nyuma yo kwicwa kwe mu myigaragambyo yashyigikiwe n’ingabo z’ibihugu by’i Burengerazuba, iki gihugu cyagiye mu bibazo bikomeye, nticyabasha no gukora amatora, kikaba kigabanyijemo ubutegetsi bubiri burwanira ubuyobozi.
Traoré yavuze ko aho ibihugu by’i Burengerazuba bigerageje gushyiraho demokarasi, akenshi biherekezwa n’imivu y’amaraso. Nubwo mu myaka ishize habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu byinshi bya Afurika, ibyinshi muri byo bikomeje gukora amatora, nubwo hari aho anengwa kuba atabera mu mucyo.
Ku bijyanye no guhagarika amashyaka ya politiki, Traoré yavuze ko ayabona nk’ateza amacakubiri kandi abangamira gahunda y’impinduramatwara igihugu kirimo.
Yagize ati: “Ukuri ni uko politiki muri Afurika – cyangwa byibura ibyo twabonye muri Burkina – ari uko umunyapolitiki aba ari umuntu urangwa n’ingeso mbi zose: kubeshya, kwikundisha, no kuvuga neza agamije inyungu ze.”
Nubwo atagaragaje neza uburyo bushya buzashyirwaho, yavuze ko igihugu cye kiri kubaka uburyo bwacyo bwihariye bushingiye ku bwigenge, gukunda igihugu no gushyira imbere uruhare rw’abaturage n’abayobozi gakondo.
Yongeyeho ko igihugu kigomba kwigira mu bya gisirikare no mu bukungu, anashimangira ko gukora amasaha make ku munsi bidashobora gufasha Burkina Faso kugera ku iterambere ry’ibihugu bikize nk'uko tubicyesha BBC.
Nubwo Traoré akomeje gukumira abatavuga rumwe na we, harimo abatavuga rumwe na Leta, itangazamakuru n’imiryango itegamiye kuri Leta, ndetse hari n’ibimushinja kohereza abamunenga ku rugamba rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ya kisilamu, akomeje kugira abayoboke benshi muri Afurika kubera ibitekerezo bye byo kwigenga no kunenga ibihugu by’i Burengerazuba.
Burkina Faso, kimwe na Mali na Niger biyobowe n’abasirikare, byatandukanye n’ibihugu by’i Burengerazuba cyane cyane u Bufaransa mu bijyanye n’umutekano, maze byegera u Burusiya busanzwe butanga ubufasha mu bya gisirikare. Gusa, umutekano muri ibi bihugu uracyari ikibazo gikomeye.
Raporo yasohowe n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, igaragaza ko kuva Traoré yafata ubutegetsi mu 2023, abasivili barenga 1,800 bamaze kwicwa muri Burkina Faso.
Iyi raporo ivuga ko bibiri bya gatatu by’abo bishwe byatewe n’ingabo za Leta n’imitwe iyishyigikiye, mu gihe abandi bishwe n’imitwe yitwaje intwaro ya kisilamu.
