Mu gihe imbuga nkoranyambaga zikomeje guhinduka urubuga
abahanzi, abakinnyi ba filime n’abanyarwenya banyuzamo ibitekerezo byabo, rimwe
na rimwe usanga kutumvikana hagati y’abakora mu ruganda rw’imyidagaduro bihinduka
intambara ikurikirwa na benshi.
Ibi ni na byo biri kugaragara hagati ya Burikantu na
Buringuni ku ruhande rumwe, na Nyaxo ku rundi. Icyatangiye ari ugushidikanya ku
bikorwa bya buri ruhande cyageze aho gihinduka ugupfa amagambo, kugeza ubwo
abafana na bo batangiye kujya mu majwi.
Nyaxo, wamamaye mu rwenya no muri sinema nyarwanda, amaze
igihe agaragaza ko atemeranya n’ibikorwa bya Burikantu na Buringuni. Aba na bo
ntibatinze kumusubiza, bagaragaza ko batabona ko hari ibikorwa bikomeye yakoze
muri sinema ku buryo byatuma yishyira hejuru yabo.
Ibi byatumye impaka zikomeza kwiyongera, buri ruhande
rugatanga ibitekerezo byarwo, mu gihe abakurikira aba bakinnyi ba filime bagiye
mu mpaka zo kugaragaza uwo bashyigikiye.
Burikantu
na Buringuni bashinje abafana ba Nyaxo kumutererana
Mu rwego rwo gukomeza kugaragaza uko babona ikibazo cya
Nyaxo n’abafana be, Burikantu na Buringuni bashyize hanze ibaruwa igenewe
abiyita abafana b’uyu munyarwenya, babashinja kuba batamushyigikira mu bikorwa
bye, cyane cyane ku rubuga rwa YouTube.
Muri iyo baruwa, bagaragaje ko batumva impamvu abantu bavuga
ko bakunda Nyaxo, nyamara ibikorwa bye bikagaragaza ko atabona ubufasha
buhagije bw’abamukurikira. Bagize bati: “Ingirwa bafana z’uwo ngo ni Nyaxo
ntizizadufane pe turabivuze.”
Bakomeje bagaragaza ko babona ko kuba Nyaxo asohora amashusho
ariko ntarebwe cyane ari ikimenyetso cy’uko abamwita umunyabigwi
batamushyigikira uko bikwiye.
Bati: “Ko muba mwakutuje ngo muramwemera ntiyagiye kubivamo
asigaye asohora video umunsi ugashira afite views 2? Mwabaga muturamye he mwa
ndyarya mwe ziyita ngo ziramufana.”
Mu magambo yabo, aba banyarwenya bagaragaje ko batanyuzwe
n’uburyo abafana ba Nyaxo bamushyigikira, babashinja kumwereka urukundo mu
magambo gusa, ariko ntibamufashe mu bikorwa bye byo kuri YouTube.
Banenze kandi imyitwarire ya Nyaxo, bamugira inama yo kureka
kwishyira hejuru, akagaruka mu bikorwa by’imyidagaduro, ndetse bongeraho ko ashobora
no kwegera Killaman kugira ngo amufashe kongera kwisuganya mu mwuga.
Bagize bati: “We Kanyabugande inama twakugira nuko washyira
ubwibone ufite hasi ukagaruka mu kibuga kuko ntitukwanga, nibinanga uzace
bugufi usabe Killaman aguhe amaboko.”
Nubwo iyi baruwa yari igamije kugaragaza uko babona Nyaxo
n’abafana be, amagambo ayigize yakuruye ibitekerezo bitandukanye, bamwe
bagaragaza ko ari uburyo bwo guhangana busanzwe mu myidagaduro, mu gihe abandi
babona ko bishobora kurenga imbibi z’urwenya bikagera ku gusebanya no guhutaza
umuntu.
Burikantu na Buringuni basoje bagaragaza ko batagomba
kwemerwa na buri wese kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo, bashimangira ko ari
itsinda ryiyizeye.
Buringuni
yavuze ko Nyaxo na Pattyno batakigaragara nk'uko byahoze
Iyi ntambara y’amagambo ntiyatangiye kuri iyi baruwa. Mu
minsi yabanje, Burikantu na Buringuni bari baragaragaje ko batemeranya na
Nyaxo, bagaragaza ko batabona ibikorwa bye muri sinema nk’ibikomeye bihagije.
Mu magambo ye, Buringuni yigeze kuvuga ko Nyaxo na Pattyno,
na bo bigeze kumenyekana mu rwenya, batakigaragara nk’uko byahoze. Ati: “Umuntu
wa mbere wazimye nkabibona ni Nyaxo na Pattyno, bariya bakoraga ruriya rwenya
barazimye.”
Buringuni yanabajije niba Nyaxo afite ibihembo yegukanye,
agaragaza ko we na Burikantu ari abanyarwenya bafite ibihembo, bityo bakaba
babona ko hari ibyo bagezeho mu mwuga wabo.
Aya magambo na yo yakomeje kongera ubukana bw’impaka, cyane
ko yagarukaga ku rugendo rwa Nyaxo mu ruganda rwa sinema n’urwenya, ndetse
n’uko ibikorwa bye bihagaze ugereranyije n’iby’abandi.
Ku ruhande rwa Nyaxo, mbere y’ibi, yari yaragaragaje ko
atemeranya n’ibikorwa bya Burikantu na Buringuni. Ibi byatumye ikibazo
kidakomeza kuba ugutandukana kw’ibitekerezo ku bijyanye n’imyidagaduro gusa,
ahubwo gihinduka uguhangana kw’abantu bafite amazina azwi n’ababakurikira ku
mbuga nkoranyambaga.
Aisha
Inkindi yabasabye kureka Nyaxo agakora ibye
Mu gihe impaka zakomezaga gufata indi ntera, umukinnyi wa
filime Aisha Inkindi yagaragaje ko atemeranya n’imvugo Burikantu na Buringuni
bakoresheje kuri Nyaxo, abasaba kumwubaha no kwibanda ku bikorwa byabo aho
kumugira igikoresho cyo kwamamaza ibitekerezo byabo.
Aisha yavuze ko ubusanzwe adakunda kwivanga mu bibazo
bitamureba, ariko ko iki kibazo cyamukoze ku mutima ku buryo yumvise agomba
kugira icyo akivugaho.
Yagize ati: “Sinjya nkunda kwivanga cyane mu bitandeba ariko
hano Nyaxo arandeba cyane. Ikindi, ahandi ni ukubera we, ntabwo waza ukamufata
uko wishakiye kandi mbona hano bisaba umunwa, kandi uwo munwa ndawufite.”
Aisha yagaragaje ko atumva impamvu aba banyarwenya
badakomeza gukora ibikorwa byabo, bakareka Nyaxo na we agakomeza ibye, aho
kumugarukaho kenshi mu magambo ashobora kumutesha agaciro.
Yababajije icyo bashaka kuri Nyaxo, abasaba kwibanda ku
iterambere ryabo no kureka guhora bamuvugaho nabi.
Ati: “Ese murashaka iki kuri Nyaxo? Mwamuretse mugacuruza
ukwanyu mukabaho, mukishimira ko muzageraho mukamurenga nk’uko mubyifuza.”
Yakomeje avuga ko nubwo bishobora kugora umuntu kwemera ko
mugenzi we afite aho ageze mu mwuga, bidakwiye kuba impamvu yo kumutuka cyangwa
kumushyira mu majwi amutesha agaciro.
Aisha yanagarutse ku ruhare rw’abafana mu rugendo rw’umuntu
ukora imyidagaduro, agaragaza ko bidakwiye kubafata nk’abantu badafite akamaro
cyangwa kubatuka igihe batagaragaje inkunga umuntu aba yiteze.
Yavuze ko abafana ari bamwe mu batuma ibikorwa by’abakora
imyidagaduro bikomeza kugera kuri benshi, ndetse ko na Nyaxo afite abantu
bamushyigikira mu bikorwa bye birimo n’ubucuruzi.
Mu magambo ye, yagaragaje ko Restaurant ya Nyaxo igira
abakiriya benshi, anenga uburyo abafana be bashinjwa kumutererana kandi na bo
bafite uruhare mu bikorwa bye.
Aisha yanenze kandi kuba, nk’uko yabivuze, ibitekerezo
by’abafana byari byakuweho kuri konti ya Burikantu na Buringuni, abaza impamvu
abantu batemererwaga kugaragaza ibitekerezo byabo kuri iyo ngingo.
Yasoje ashimangira ko kuba umuntu amenyana na mugenzi we
bitavuze ko agomba kumukunda, ariko ko kubahana ari ingenzi.
Ati: “Ntacyo pfa na Buringuni na Burikantu. Ariko mwirengera
tube abaziranye kuko kumenyana no gukunda umuntu si itegeko. Ariko mureke
umusamariya n’umunyamahoro pe.”
Ibi byagaragaje ko nubwo Aisha atavuze ko afitanye ikibazo na
Burikantu na Buringuni, atanyuzwe n’imvugo yakoreshejwe kuri Nyaxo, cyane cyane
ku bijyanye n’abafana be.
Nyaxo
yavuze ko gukora cyane ari byo byamugeza kure
Mu gihe bamwe bakomeje kujya impaka ku magambo yavuzwe,
Nyaxo we yagaragaje ko atabona inyungu mu gutakaza umwanya avuga nabi abandi,
ahubwo ko buri muntu akwiye kwibanda ku byo akora kugira ngo atere imbere.
Uyu munyarwenya yavuze ko amagambo mabi atagomba kuba ari yo
ashyirwa imbere, ahubwo ko gukora cyane no kubana neza ari byo byafasha abantu
kugera ku ntego zabo.
Ati: “Nkeka ko kuvuga umuntu nabi nta cyo bimara, ahubwo
gukora cyane byakugeza kure, tubane neza, ibindi ni ibidutera umwanya.”
Iyi mvugo ya Nyaxo yagaragaje ko, nubwo amaze iminsi avugwa
muri izi mpaka, ashaka kugaragaza ko atabona guhangana mu magambo nk’inzira
yamufasha gutera imbere.
Gusa, mu bindi bitekerezo yatanze, yagaragaje ko hari abantu
bakoresha abandi kugira ngo na bo bakomeze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga,
aho kwishingikiriza ku bikorwa byabo bwite.
Ati: “Hari ibintu byateye aho usanga umuntu nta ‘Content’
agira agafata abandi akabagira ‘Content’, kandi ari byo bigaburira abantu.”
Nyaxo yagaragaje ko uko abona ibintu, hari abantu bashobora
kumva ko kuvuga abandi ari bwo buryo bworoshye bwo gukomeza kuganirwaho, aho
gushaka ibitekerezo bishya n’ibikorwa bishobora kubateza imbere.
Yongeyeho ko Abanyarwanda bamaze kumenya gutandukanya
ibikorwa bifite ireme n’ibikorwa bigamije gusa gukurura abantu, avuga ko
atabona impamvu yatuma yinjira mu biganiro n’abantu abona ko bitamwungura.
Ati: “Ariko Abanyarwanda bamaze kujijuka ku buryo injiji
bazimenya. Ntabwo naganira na bo, nonese bariya banyungura iki? Baracyari hasi
cyane. Uretse ko imbuga nkoranyambaga zatanze imbaraga.”
Aya magambo agaragaza ko, nubwo Nyaxo avuga ko ashaka
kwirinda guta umwanya mu magambo, na we atigeze areka kugaragaza uko abona
abamunenga n’impamvu yumva atagomba kugirana na bo ibiganiro.
Ibyabaye hagati ya Burikantu, Buringuni na Nyaxo byongeye
kugaragaza uruhare rukomeye imbuga nkoranyambaga zigira mu ruganda
rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ku ruhande rumwe, abanyarwenya bashobora gukoresha urwenya,
ibiganiro n’ibitekerezo bitandukanye kugira ngo bakomeze kuganirwaho no
gukurura abakunzi babo.
Ku rundi ruhande, iyo amagambo atangiye kwibasira umuntu ku
giti cye, agasuzugura ibikorwa bye cyangwa agashinja abafana be uburyarya, ikibazo
gishobora kurenga imipaka y’urwenya.
Ibi kandi byerekana ko umubare w’abareba amashusho, ibihembo
n’uko umuntu akunzwe bishobora kuba bimwe mu bipimo abantu bakoresha bapima
intambwe y’umuntu mu myidagaduro. Ariko kandi, ibyo bipimo si byo byonyine bigaragaza
agaciro k’umuhanzi, umunyarwenya cyangwa umukinnyi wa filime.
Ku bijyanye n’abafana, impaka zigaragaza ko hari igihe abantu bashobora kwitiranya gushyigikira umuntu no kumurengera muri buri kintu cyose, cyangwa bakibagirwa ko gufana umuntu bidakuraho uburenganzira bwo kumunenga mu buryo bwubaka.

Burikantu na Buringuni bashinje abafana ba Nyaxo kumutererana, bamugira inama yo kureka kwishyira hejuru akagaruka mu kibuga

Nyaxo yavuze ko gukora cyane ari byo byageza umuntu kure, anenga abamugira igikoresho cyo gukurura abantu ku mbuga nkoranyambaga

Aisha Inkindi yaburiye Burikantu na Buringuni abasaba kureka Nyaxo agakora ibye, aho kumuvuga nabi no kunenga abafana be

