Katie Bloomfield: Yavuye mu buzima bw’ubukene bukabije, ubu afite amazu 38
Katie Bloomfield, w’imyaka 42, atuye muri Suffolk mu Bwongereza, afite umugabo we Danny n’abana babo batandatu. Bafite ikigo cy’iterambere n’ishoramari mu by’amazu, DKB Homes.
Avuga ko mbere yo guhura na Danny yari umubyeyi ufite umukobwa w’imyaka itatu, wari waratandukanye n’umugabo, aba mu nzu ya Leta. Yahoranaga agahinda gakabije, anywa inzoga kandi adafite icyizere cy’ubuzima. Yakoraga mu mahoteli, ariko amafaranga ntayamarane kabiri, agahora ahangayikishijwe n’ubukene.
Mu 2017, yahuriye na Danny, nawe wari waratandukanye n’umugore. Barakundanye, barabana, bashyingiranwa mu 2019. Mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyageraga ku Isi, bombi bari barabuze akazi n’inyungu, ariko biyemeza gushaka igisubizo cy’ejo hazaza.
Bagujije inshuti n’imiryango amafaranga angana n’ama-£100,000 [197,144,000 Frw] bagura amazu abiri ashaje, barayasana, barayakodesha, bongera kuyagurizaho andi mafaranga bagura and mazu.
Ibyo byaje kuba umusingi w’ubucuruzi bwabo ndetse bibageza ku bukire batigeze barota. Uyu munsi bafite amazu 38, umutungo ubarirwa muri miliyoni 11 z’amapawundi, akaba arenga miliyari 21 z'amafaranga y'u Rwanda [21,685,840,000 Frw]
Nk'uko biri mu nkuru ducyesha ikinyamakuru The Sun cyo mu Bwongereza, Katie yemeza ko ubukire butangirira mu mitekerereze. Aragira ati: “Nizera ko buri wese ashobora kubona amafaranga, igihe afite imitekerereze iboneye n’ibikoresho bikwiye.”
Umupfakazi wahinduye agahinda ubucuruzi bwunguka
Undi mugore, wapfakaye akiri muto, yasigaye wenyine arera abana batatu nyuma y’urupfu rw’umugabo we Gary wazize kanseri y’impyiko mu mwaka wa 2012. Yahuye n’agahinda gakabije, acika intege, ndetse atekereza kwiyahura.
Nyuma y’igihe, yabonye igitekerezo cyo gutwara abantu n’amatungo yabo ajya kwa muganga w’amatungo, abishyuza amafaranga make. Yatangiranye telefone ya make n’udupapuro twamamaza, atangira buhoro buhoro.
Mu mwaka wa mbere yabonye inyungu ya £10,000, nyuma atangira ubucuruzi bwe yise “Pets 2 Places”, uyu munsi yinjiza hafi £100,000 ku mwaka. Avuga ko yabonye ko ubuzima bushobora kongera gutanga icyizere, nubwo umuntu yaba yarahuye n’akaga gakomeye.
Umubyeyi watsinze ihungabana ryo mu mutwe abikesha ubugeni
Undi mugore yahuye n’indwara y’ubwoba bukabije (panic disorder) nyuma yo kubyara umwana wa gatatu. Yazahajwe cyane n'iyi ndwara, ava mu kazi, ubuzima bwe buhinduka bubi cyane.
Mu gihe yari ari mu nzu, yatangiye gushushanya udukino tw’abana ku dupine tw’ibiti, abishyira ku mbuga nkoranyambaga. Byamuhaye icyizere, atangira kubona abakiriya, agenda asubira mu buzima busanzwe.
Mu mezi umunani gusa yari amaze kunguka £21,000 [41,400,240 Frw], uyu munsi akaba ari mu bagurisha cyane kuri Etsy, amaze kwinjiza hafi £100,000 [197,144,000 Frw] mu myaka umunani ishize.
Avuga ko gutangira ubwo bucuruzi byamufashije kurokora ubuzima bwe. Aragira ati: “Nizera ko inkuru yanjye ishobora gufasha abandi kumenya ko ibihe bibi bidahoraho.”
Aba bagore bose bahuriza ku kintu kimwe: gutsinda bitangirira mu bitekerezo, mu kwihangana no mu kwemera ko umuntu ashobora guhindura ubuzima bwe, nubwo yaba aturuka kure. Inkuru zabo zigaragaza ko ubukire n’intsinzi bidashingira ku nkomoko, ahubwo ku cyerekezo, umurava n’icyizere.

Katie Bloomfield yavuze uko yavuye mu bukene bukabije, ubu akaba afite amazu 38

Katie Bloomfield hamwe n'umugabo we Danny ni bamwe mu baherwe mu Bwongereza

Claire Harris w'imyaka 48 ni we washinze kompanyi yitwa Pets 2 Places yamugize umukungu

Claire hamwe n'umugabo we Gary witabye Imana

Dannii Summerfield w'imyaka 38 ni umwe mu bagore bageze ku bukire buhambaye bahereye ku busa

Dannii lives hamwe n'umugabo we Reece
