Buri ruhande rwacunganaga n’urundi! Ibyo utabwiwe kuri 'Summer Country Tour' ya Bruce Melodie na The Ben

Imyidagaduro - 07/07/2026 2:57 PM
Share:

Umwanditsi:

Buri ruhande rwacunganaga n’urundi! Ibyo utabwiwe kuri 'Summer Country Tour' ya Bruce Melodie na The Ben

Mu bitaramo bya Summer Country Tour byari bimaze hafi ukwezi bizenguruka Igihugu, byarangiriye mu Karere ka Rubavu bisiga abakunzi b’umuziki bishimye ariko hirya y’amarido ijisho riri ku rindi.

Ni ibitaramo byari birenze kwidagadura no kubyina ahubwo harimo no guhiganwa by'umwihariko ku bahanzi bakuru ari bo Bruce Melodie na The Ben ndetse n’agace gato k’ibyabereye mu Karere ka Bugesera.

Impamvu bacunganaga ndetse barebana ku jisho, ni uko no mu bafana barimo babahanganisha bityo buri wese agakora ibishoboka byose kugira ngo abe ari we witwara neza kurusha undi.

Nk’umuhanzikazi Bwiza ntiyaririmbye mu Karere ka Bugesera kubera ko atari yagasoza kwitegura hanyuma basaba Kitoko ko yabanza ku rubyiniro ariko arabyanga avuga ko atari ku rwego rwo kubanziriza Bwiza, birangira uyu mukobwa ataririmbiye mu Karere k’iwabo.

Mu karere ka Nyagatare, The Ben yari yateguye gusoza igitaramo agahita asohoka muri Sitade hanyuma bamwe mu bafana babimenye batangira kwigamba ko nasohoka baza guhita bamukurikira.

Abo ku ruhande rwa Bruce Melodie bamenye ayo makuru, bahise batambika imodoka mu nzira kugira ngo The Ben ataza kubona uko ataha ngo n’abafana basohoke mpaka Bruce Melodie avuye ku rubyiniro.

Icyakora ibyo ntabwo ba nyiri ugucyekwa babyemeje ko ari bo babibokoze n’ubwo amakuru y’ingenzi ari ko abyemeza.

Mu Karere ka Bugesera abonye ko bataza kubasha kumwemerera ko asohoka nabwo bashobora kumufungirana muri Sitade, The Ben yavuye ku rubyiniro hanyuma ahita akorana ikiganiro n’itangazamakuru mu gihe Bruce Melodie we yari ku rubyiniro.

Ku ruhande rwa Bruce Melodie, bamushinja ko nka ba nyiri ugutegura igitaramo babonye The Ben ari ku rubyiniro hanyuma amajwi bakajya bayaniga gacye gacye ku buryo nk’abahanga mu kumva bari kumenya ko The Ben atari kuririmba neza nk’uko bisanzwe.

Nyuma yo kubona ibyo bihanga, mu Karere ka Rubavu The Ben yazanye umuntu we ushinzwe kuregera amajwi ye ku buryo atari kugira ikibazo na kimwe agafatanya n’uwari ushinzwe iby’amajwi muri icyo gitaramo.

Abo kwa Bruce Melodie babonye ko mu Karere ka Bugesera abanyamakuru benshi bakurikiye The Ben bakajya kumuganiriza kandi Bruce Melodie agiye ku rubyiniro ku buryo aho abanyamakuru bahagarara hasigaye icyuho kigaragara, bazanye abakinnyi ba filime bo guhagarara aho abanyamakuru baba bari kugira ngo baze kuziba icyuho.

Mu rwego rwo kugira ngo The Ben ataza gusohoka ngo asohokane n’abambari be, abo kwa Bruce Melodie bacunze The Ben ari ku rubyiniro hanyuma batambika imodoka Bruce Melodie yajemo inyuma y’iya The Ben.

Ubwo The Ben yari avuye ku rubyiniro, yagiye kuganira n’itangazamakuru ariko haza akavuyo kenshi kubera ko hari n’abafana bari binjiye muri ‘back stage’ nuko ahita abyihorera.

Mu gushaka uko yataha, yageze ku modoka asanga bamutambitse iya Bruce Melodie asabye ko bayimukurira mu nzira bamubwira ko Bruce Melodie yajyanye urufunguzo rw’imodoka ku rubyiniro.

Nyuma yo kubura mu mashyi no mu mudiho, The Ben yaje gushakirwa indi modoka imukura aho igitaramo cyabereye n’uko iyo yajemo iza kumusanga aho yari acumbitse kuri hotel.

Gusa n’ubwo ibyo byose byabaye, aba bahanzi nta rwango bari bafitanye ahubwo buri wese yarwanaga no gucunga izamu rye no gukora buri kimwe cyose cyatuma isura ye ikomeza kuba nziza cyane ko bose biyemerera ko ari bo nimero za mbere.

DORE UKO ABA BAHANZI BITWAYE MU GITARAMO GISOZA SUMMER COUNTRY TOUR 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...