Mu gihe mu Rwanda twitegura kwibuka ku nshuro ya 20 inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama biteganyijwe ko hamwe n’abaturage b’igihugu cye bashobora kuzajya bifatanya n’abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka, itariki ya 7 Mata isanzwe ifatwa n’imbaga y’abanyarwanda nk’umunsi wo gutangiza icyunamo ikaba yahita inubahirizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kugirango Obama asinye harasabwa ubwitange bwa buri munyarwanda wese ubishoboye
Kugirango ibyo bigerweho ariko birasaba imbaraga n’ubwitange bw’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, kuko Perezida Obama azasinya bitewe n’umubare shingiro w’abazaba bemeye gutora icyo kifuzo gihesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, buri wese akaba yemerewe gutora binyuze ku rubuga rwa internet rw’ibiro bya Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Utora abasha kubona uburyo akora konti (account) yifashisha atora, hanyuma yamara kuyuzuza akinjiramo (Login) hanyuma agatanga umusanzu we atora iryo tegeko, kugeza ubu bikaba bisaba ubwitange buhebuje kuko itariki ntarengwa yo gutora ari kuri uyu wa gatanu tariki 7 Werurwe 2014.