Ikipe y’igihugu ya Cameroun ni imwe mu makipe arimo aritwara neza mu gikombe cya Afurika cya 2025 kugeza ku rwego abantu batakerezaga.
Yazamutse ari iya kabiri mu itsinda yarimo nyuma yo gutsinda imikino ibiri ikanganya umwe. Igeze muri 1/8 yasezereye Afurika y’Epfo none muri ¼ izacakirana na Morocco ejo ku wa Gatanu saa Kumi n'Ebyiri kuri Prince Moulay Abdellah Stadium.
Kuri ubu Perezida wa Cameroun, Paul Biya yageneye buri mukinnyi ibihumbi 30 by’Amadorali, ni ukuvuga ngo 43,777,910 Frw mu rwego rwo kubashimira aka kazi keza bamaze gukora ariko no kubatera imbaraga kugira ngo ejo bazitware neza berekeze muri ½.

Buri mukinnyi wa Cameroun yahawe arenga Miliyoni 40 Frw nyuma yo kugera muri ¼ cy’igikombe cya Afurika cya 2025
