Mu kiganiro twagiranye na Emma Claudine, umuyobozi w’Ikirezi Group ltd, ari nayo itegura ibi bihembo bya Salax Awards kuva mu mwaka wa 2008, yasobanuye ko gutora ku mugaragaro abahanzi bagomba kuzazahatanira ibi bihembo, bizaba kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014 .
Emma Claudine ati, “Amatora yo guhitamo abahanzi bitwaye neza mu muziki mu mwaka wa 2013 azakorwa kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014. Amatora azabera kuri Hotel Hilltop i Remera guhera ku isaha ya saa tatu za mugitondo. Tuzifashisha abantu 35 bazi cyane imikorere y’abahanzi nyarwanda . muri abo bantu 35 twafashe abanyamakuru 15, abatunganya indirimbo(Producers) 15 hamwe n’aba Djs 5. Ku baproducers twafashe abo muri rya shyirahamwe kugira ngo bazadufashe muri iki gikorwa.”
Tumubajije impamvu kuri iyi nshuri bazifashisha abaproducers benshi mu guhitamo abahanzi, Emma Claudine yagize ati, “Impamvu twashyizemo abaproducers mu bagomba kuzatora abahatanira ibi bihembo, ni ukugira ngo tuzakureho cya kintu abanyarwanda bavugaga ngo abanyamakuru barenganya abahanzi, abaproducers twasanze buri wese aba afite umuhanzi bakorana kenshi, uzi imihangire ye n’uko yitwara muri muzika kuburyo uwo bazahurizaho bizaba bigaragara ko yakoze cyane.”
By’umwihariko muri uyu mwaka, umuhanzi wese uzegukana igihembo muri buri cyiciro, azahemwa amafaranga 500,000 aherekeza igihembo azahabwa. Aya mafaranga Ikirezi bayabonye ku nkunga bahawe na Cogebank ndetse bakaba bizeye ko aya mafaranga ashoboa kuziyongera nibaramuka babonye indi nkunga irenze iyi.
Ati, “Igishya twashyizemo uyu mwaka ubwo tuzaba dutanga ibihembo bya Salax Awards ku nshuro ya gatandatu, ni ukuvuga ngo bizatangwa ku itariki ya 28 Werurwe 2014, umuhango uzabera kuri Expo Ground. Twabikoze kugira ngo na babandi badafite ubushobozi bwo kuba bagera muri Serena Hotel nabo bibone i Gikondo, twari twanatekereje ko icyo gihe abanyeshuri bazaba bari mu biruhuko ariko ntibyadukundira ariko abanyeshuri bazaba bari muri cya cyumweru cya shomage bazabyitabira.”
Yakomeje agira ati, “Kugeza ubu hari abaterankunga barimo Banki ya Cogebank batwemereye kuduha inkunga kandi turabibashimira, batwemereye kuduha amafaranga y’u Rwanda 7,000,000. Ayo mafaranga tuzayakoresha duhemba buri muhanzi watsinze muri buri cyiciro aho buri wese tuzamugenere 500,000 by’amanyarwanda biherekeza igihembo. Aya mafaranga ashobora kuziyongera bitewe n’uko abaterankunga bazakomeza kutwemerera, ayo twavuze ni ayo dufite nk’inkunga kugeza ubu ariko niyiyongera bazabimenyeshwa. Tuboneyeho gushishikariza abandi baterankunga kudufasha umuziki nyarwanda ugatera imbere, bose bahawe ikaze.”

Tumubajije icyo Ikirezi Group bateganya ku bantu basezeye muri iri rushanwa umwaka ushize wa 2013 ndetse n’ubuyobozi bw’Ikirezi bugahita bubafatira umwanzuro ko batazigera babona amahirwe yo kugaruka mu gihe badasabye imbabazi, Emma Claudine yasubije agira ati, “Ku bahanzi basezeye umwaka ushize, umwanzuro twafashe ni wa wundi nta cyahindutse. Twari twemeje ko umuhanzi uzasaba imbabazi agomba kwandika ibaruwa asaba imbabazi ubuyobozi bw’Ikirezi Group ariko kugeza uyu munsi nta n’umwe urabikora. N a Uncle Austin bavuga ko yasabye imbabazi kugeza ubu nta baruwa ye isaba imbabazi twabonye. Nibigera kucyumweru batarasaba imbabazi ubwo bizaba bivuga ko mu bazatorwa abo batarimo”
Munyengabe Murungi Sabin
