Buri gihe adusifurira nabi - Nsabimana Eric 'Zidane' kuri Kayitare David

Imikino - 20/03/2026 10:52 AM
Share:
Buri gihe adusifurira nabi - Nsabimana Eric 'Zidane' kuri Kayitare David

Kapiteni wa Police FC, Nsabimana Eric uzwi nka 'Zidane' yatangaje ko umusifuzi Kayitare David wayoboye umukino basezerewemo na Rayon Sports ko nta na rimwe ajya abasifurira neza. Ibi yabitangaje nyuma yo guhabwa ikarita y'umutuku.

Mu mukino wishiraniro wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, ikipe ya Police FC yasezerewemo na Police FC muri 1/4 cy'Igikombe cy'Amahoro kuri penaliti 4-2 nyuma yaho banganyije 0-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Ku munota wa 51' myugariro wa Police FC Nsabimana Eric 'Zidane' yahawe ikarita itukura ku ikosa yakoreye myugariro wa Rayon Sports Ishimwe Ganijuru Elie.

Mu gihe yasohokaga mu kibuga yabwiye InyaRwanda ko ntakosa yakoze ndetse arenganye ahubwo agaragaza ko umusifuzi Kayitare David atajya asifurira neza ikipe ya Police FC.

Yagize ati: "Nta na rimwe David ajya adusifurira neza, Ganijuru anguyeho ntabwo ari ikarita itukura, ankoreye ikosa ankubita ku kugura, rero mpagurutse ahita ankubita nanone."

Amakuru InyaRwanda yamenye ku bakinnyi bari begereye ahabereye ikosa, ni uko Ishimwe Ganijuru wa Rayon Sports yabanjye gukorera ikosa 'Zidane' amukandagiye kugatsinsino ndetse umusifuzi Kayitare David arasifura ko habaye ikosa.

Nyuma 'Zidane' yahagurutse akorera ikosa Ganijuru aho yamukubise umugeri n'inkokora mu rubaho byatumye umusifuzi Kayitare Davida ahita atanga ikarita y'umutuku kuri Nsabimana Eric wa Police FC.

Umwe mu bakinnyi ba Police FC utifuje, yatubwiye ko Nsabimana Eric 'Zidane' yahawe ikarita ya nyayo kuko yakoze ikosa rigaragara, gusa arenzaho ko hagati mu mukino umusifuzi Kayitare David yanze amakosa Rayon Sports yakoraga nkaho myugariro Uwumukiza Obedi yakoze ikosa kuri Ishimwe Christian.

Icyo Nsabimana Eric ashingiraho avuga ko Kayitare David atajya asifurira neza Police FC, byaturtse ku mukino wa Rwanda Premier League Bugesera FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0 tariki 26.12.202, aha bivugwa ko David yangiye penaliti Police FC.

Nsabimana Eric yavuze ko David Kayitare atajya asifurira neza Police FC nyuma yo guhabwa ikarita y'umutuku


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...