Ibi bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage muri gahunda y'umuturage ku isonga, byatwaye amafaranga arenga 1,100,000Frw yavuye mu bushobozi bwa DASSO.
Abahawe ubwo bufasha basabwe kububyaza umusaruro bakiteza imbere kuko ubufasha budahoraho ndetse basabwa no kuzagera ku bindi bahereye ku bufasha bahawe kugira ngo bakomeze gutera imbere kandi bateza imbere n'abandi.
Umuhuzabikorwa w'Urwego rwa DASSO, mu Karere ka Burera, Nshiyimana Sosthene, yavuze ko ibi babikoze mu bikorwa ngarukamwaka bikorwa n'urwego rwa DASSO bigamije kuzamura imibereho myiza y'abaturage, asaba abafashijwe kwiteza imbere.
Yagize ati: "Nubwo DASSO ari Urwego rushinzwe umutekano, tureba n'imibereho myiza y'abaturage, niyo mpamvu tuba tugomba no kuzamura imibereho yabo. Abo twafashije turabasaba gufata neza ibyo twabahaye bakabibyaza umusaruro kugira ngo bibagirire akamaro ndetse bikagirire n'umuryango mugari."
Bamwe mu bafashijwe, bagarutse ku buzima bubi bahozemo, bashimira ababafashije ndetse babizeza ko ubufasha bahawe bugiye kubabera intangiriro y'iterambere kandi ko amahirwe bahawe batazayatera inyoni.
Nshimiyimana Séraphine wahawe inka, yagize ati: "Mu buzima nari ndimo sinari nzi ko hari abantekerezaho, nari nsanzwe mbayeho njya guca inshuro kugira ngo abana babone ibyo kurya, nakwatisha aho guhinga sineze kubera nta fumbire, ariko iyi nka mpawe ngiye kuyorora neza nyiteho impe ifumbire, impe amata inteze imbere kandi nzoroza n'abandi."
Nyirasafari Sandrine wahawe imashini idoda, nawe yagize ati: "Nyuma yo kubyara, ubuzima bwarangoye cyane nkabura n'icyo kurya. Nyuma Leta yadutekerejeho tujya kwiga kudoda ariko turangije kwiga ntitwabona ibikoresho turicara. Iyi mashini mpawe igiye kunteza imbere kuko ngiye kuyikoresha ngure n'izindi kandi nzigisha n'urundi rubyiruko niteze imbere."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyeru, Ntakirutimana Christian, yashimye Urwego rwa DASSO rwigomwe muri bike rufite rukabafasha kuzamura imibereho myiza y'abaturage, asaba abafashijwe guhera kuri ayo mahirwe bakiteza imbere.
Yagize ati: "Ibi bigaragaza icyo bita gukunda igihugu kuko urebye DASSO si uko bafite byinshi byabasagutse kugira ngo bagire icyo bakora, ariko kuba baremera abaturage ni igikorwa tubona mu rwego rwo gukunda igihugu. Abafashijwe bo bafite inshingano yo gufata neza ibyo bahawe no kubibyaza umusaruro kuko n'ababafashije ni cyo bari bagamije."
Usibye kunganira Akarere mu gucunga umutekano, DASSO ya Burera yiyemeje no guteza imbere abaturage mu bikorwa birimo kubakira no gusanira abatishoboye, gutanga amatungo, gutanga mituweli, no kubigisha kwishakamo ibisubizo.




Urwego rwunganira Akarere mu Gucunga umutekano, DASSO, rukorera mu Karere ka Burera, rwahaye inka Umuryango wa Nshimiyimana Séraphine wo mu Murenge wa Cyeru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umwanditsi: Bazatsinda Jean Claude
