Ibi yabitangaje kuri uyu ws Gatanu tariki ya 14 Kamena abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Buregeya Prince wabaye kapiteni wa APR FC yanditse ati "Nshimiye ubuyobozi bwa APR FC,bwemeye ubusabe bwanjye mu bwumvikane bwo gutandukana.
Nshobora kwishimira gusa ibyo nagezeho muri iyi myaka 7 ishize nambaye umwenda w'umukara n'umweru. Intsinzi, ibikombe ndetse n'ibindi byo Kwibuka twakoranye ntabwo bigereranywa.
Ndashimira abafana ba APR FC byimazeyo ku bw'ubufasha n'icyizere nakiriye kuva ku munsi wa mbere. Abafana mwese mwarakoze. Igihe kirageze cyo kugenda".
Uyu mukinnyi ukina nka myugariro wo hagati (Centre- back) akaba yarageze mu ikipe y'Ingabo z'igihugu mu 2017 avuye mu ikipe y'abato ya Intare.
Kuva yayigeramo niwe yagiye akunda kubona umwanya wo gukina gusa bigeze mu mwaka w'imikino wa 2022-23 atangira kugira ibibazo by'imvune ndetse yewe bituma atangira no gutakaza umwanya wo gukina ari nabyo bitumye afata umwanzuro wo kuyivamo amasezerano ye atarangiye kugira ngo ajye gushaka aho abona umwanya wo gukina.
Buregeya Prince yatwaranye na APR FC ibikombe 6 bya shampiyona gusa nyuma yo kuyivamo biravugwa ko yaba ari mu biganiro na Rayon Sports kugira ngo ayerekezemo.

Buregeya Prince yagiriye ibihe byiza muri APR FC atwarana nayo ibikombe birimo ibya shampiyona 6
Buregeya Prince watangaje ko yatandukanye na APR FC