Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu wa nyuma w’Ukwezi k’Ugushyingo
2023 mu ihema rya Camp Kigali riherereye mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nk’i Nyamirambo,
habereye igitaramo Kigali Kulture Konnect cyahurije hamwe abakunzi b’injyana gakondo.
Ni igitaramo cyahurije hamwe abahanzi bakomeye muri iyi njyana barimo Ruti
Joel, umusizi Rumaga Junior, Itorero Inyamibwa ndetse n’itsinda rigezweho mu
gucuranga umuziki ugezweho Shauku Band. Kuva ku isaha ya saa moya [19:00 PM]
aba mbere bari batangiye gufata ibyicaro bari kuryoherwa n’umuziki
wacurangagwa.
Jabo Ignace uri mu banyeshuri banyuze mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda ryahoze
ku Nyundo yizemo ubwo ryatangizwaga guhera mu 2014 agasoza mu 2016, niwe
wabimburiye abandi, akurikirwa n’Itorero Inyamibwa ryaririmbye indirimbo
nyinshi zamenyekanye mu myaka yatambutse.
Iri torero ryaririmbye indirimbo zirimo Bagore Beza, Amahoro
ku giti cy'umuntu ya François Nkurunziza, Ubuki buzira insinda, Umwami atanga
Inka, n’izindi nyinshi zabiciye bigacika mu myaka yatambutse.Iri torero
ryataramiye abantu ubugira kabiri mu bice binyuranye.
Nyuma y’iri torero Umusizi Rumaga afatanyije n’Umunyarwenya Rusine bashyize
imbaga yitabiriye iki gitaramo ku birenge, nyuma yo gusubiramo igisigo bakoranye
cyiswe ‘Intambara y’Ibinyobwa’. Rusine yavanzemo urwenya rwinshi abantu kwihangana
biranga barenzaho amashyi.
Rumaga yaririmbye ibindi bisigo birimo “Umugore si umuntu ", Igisabisho " n’ibindi
byanyuze ababarirwa mu 2000 bari bakoraniye mu ihema rya Camp Kigali. Mbere yo kuva
ku ruhimbi uyu musore yaririmbye igisigo yise ‘Intango y’Ubumwe’ yakoranye n’abahanzi
barimo Nyakwigendera Yvan Buravan rubanda bamufasha kukiririmba.
Shauku Band yahise yurira urubyiniro nyuma yo gufasha Rumaga gutarama, basusurutsa abitabiriye iki gitaramo, binyuze mu bihangano byakunzwe cyane n’abakurikira umuco nyarwanda birimo ‘‘Kabanyana k’abakobwa’’ yaririmbwe na Kabanyana Liberata wo mu Rukerereza, “Zana inzoga’’ ya Sebatunzi n’izindi.
Hagati mu gitaramo abari mu myanya ya Gold yari ihagaze
ibihumbi 200 Rwf bahawe rugari ngo baryoherwe n’ibyo kurya bya Kinyarwanda
birimo Imbuto, imyumbati, Amateke, Inyama, Ibishyimbo, Imyungu, n’ibindi
bitandukanye byari byateguriwe abari muri iyo myanya.
Nyuma yo kwiyakira no gusangira aya mafunguro gakondo, Rushingwabirori yahise
yakira Umuhanzi Ruti Joel ugezweho muri iki gihe mu njyana gakondo, atangirira
ku ndirimbo ‘Nyambo’ iri kuri alubumu ‘Musomandera’ yakunzwe n’abatari bake.
Mbere yo gukomeza yahise anyuzamo indirimbo ‘Oya’ y’Umuhanzi Yvan Buravan wahoze
ari inshuti ye magara, abantu bamufasha kuyiririmba kugeza irangiye. Nyuma yo
kunamira Yvan Buravan umaze umwaka urenga atabarutse, Ruti yahise akomereza ku
zindi ndirimbo zigize ‘Musomandera’ zirimo ‘Cunda’ n’izindi. 
Ageze kuri ‘Amaliza’ yakunzwe na benshi abitabiriye bahagurutse batangira
guhamiriza, ibyamamare birimo Umubyinnyi Titi Brown uherutse gufungurwa agizwe
umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure, Mariya
Yohana, Juno Kizigenza, Niyo Bosco, Nyambo Jesca, n’abandi bizihiwe cyane.
Uretse kwizihirwa ibi byamamare byahagurutse bifasha Ruti Joel kuririmba iyi
ndirimbo kugeza irangiye, barenzaho gufatanya iyitwa ‘Igikobwa’ yamwubakiye
izina, aba ari nayo asorezaho abantu baherekezwa n’indi izwi cyane yise ‘Cyane’.

Rumaga na Rusine basubiyemo igisigo ‘Intambara y’Ibinyobwa’ ku rubyiniro


Rumaga yunamiye Yvan Buravan mu ndirimbo ‘Intango y’Ubumwe’ bakoranye

Umusizi Junior Rumaga yaririmbye ibindi bisigo birimo ‘Igisabisho’

Itsinda rya Shauku Band ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu bihe byo
hambere

Inyamibwa zataramye ubugira kabiri 


Itorero Inyamibwa ryishimiwe na benshi 

Inyamibwa zakubise umurishyo, abanyarwanda barahaguruka 
Mariya Yohana yari mu bantu bitabiriye iki gitaramo 

Abaguze amatike ya Gold bahawe ibyo kurya bya Kinyarwanda 

Abarimo Titi Brown banyuzwe n’ibyo kurya bya Kinyarwanda 

Umuntu yiyaruriraga ibyo kurya byamunyuze 

Imbuto zari ziganje muri ibi byo kurya bya Gakondo 

Rumata yinjiriye mu ndirimbo ‘Nyambo’ iri kuri alubumu ‘Musomandera’


Ruti Joel yahagurukije n’iyonka muri iki gitaramo 

Ruti Joel yagaragarijwe urukundo rudasanzwe 

Joel ageze kuri ‘Amaliza’ ibyamamare byose byahagurukiye kumwikiriza 

Yanyuzagamo agasuhuza abarimo Juno Kizigenza ubwo yari ku rubyiniro 
Juno kizigenza yari mu byamamare bitabiriye igitaramo Kigali Kulture Konnect 
Dany Nanone umuraperi ugezweho mu ndirimbo zitandukanye, yari mu bitabiriye 
Kanda hano wihere ijisho uburyo Ruti Joel n’abandi babigenze muri iki gitaramo 
">
AMAFOTO: Freddy Rwigema - InyaRwanda.com
VIDEO: Dieudonne Murenzi - inyaRwanda Tv

