Iki
gitaramo kizabera kuri Mundi Center tariki ya 07 Gashyantare 2026, gifite
umwihariko wo guhuza abakunzi b’iyi njyana n’abaraperi, kikabaha umwanya wo
gususuruka, kwishimira amajwi nyakuri, ndetse no kugaragaza impano zabo ku
rubyiniro.
Ni
amahirwe adasanzwe yo kwiyumvira hip-hop mu buryo bwimbitse, aho buri muhanzi
azatanga ibihangano bye mu buryo butaziguye kandi bujyanye n’imbaraga
z’umuziki.
Umwaka
ushize wa 2025, Mic Tribe yasize ibihe by’urwibutso ubwo abahanzi b’amazina
akomeye nka Bull Dogg, Bushali, Logan Joe, Kenny K-Shot, Angell Mutoni na
Trizzie Ninety Six bari ku rubyiniro, bituma iki gitaramo kiba kimwe mu
byaranze injyana ya hip-hop mu Rwanda.
Abafana
bazabasha kwishimira ibihangano bya YOSH-B Bahati, Bull Dogg, B-Threy, Logan
Joe, Pro Zed na Fifi Raya, bose bazaba bari ku rubyiniro mu ijoro rizaba
ryuzuyemo injyana, imbyino n’imyidagaduro idasanzwe.
Uretse
imiziki, abitabira bazanabona amahirwe yo kwishimira ibikorwa by’ubugeni
n’ubuhanzi bwo ku muhanda (street art), bituma Mic Tribe iba igitaramo kitari
gusa umuziki, ahubwo n’umwanya wo gusabana no kugaragaza impano zitandukanye
z’abanyarwanda.
Iki
gitaramo cyatewe inkunga n’ibigo bikomeye birimo Skol na Airtel, kikaba
cyateguwe mu rwego rwo guteza imbere hip-hop nyarwanda no guha abafana
n’abaraperi umwanya wo guhurira mu ijoro rimwe ryuzuyemo injyana n’imbaraga
z’umuziki.
Abashaka
kubona amatike bashobora kuyagura kuri Mundi.rw
Mic Tribe si igitaramo gisanzwe. Ni ijoro ry’abakunzi ba hip-hop n’abaraperi, aho bazahurira, bagasabana, bakishimira umuziki nyarwanda, ndetse banasobanukirwe n’ubugeni bwo ku muhanda butandukanye.

Bull
Dogg, umuraperi w’icyamamare, witezweho imbaraga zidasanzwe n’amajwi akora ku
mitima y’abakunzi ba Hip Hop. Ni umwanya wo kwumva impano ye mu buryo bwuzuye
kandi bwimbitse





