Bull Dogg yavuze impamvu yifashishije indirimbo za Mahoniboni muri MTN Iwacu Muzika Festival

Imyidagaduro - 27/07/2025 9:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Bull Dogg yavuze impamvu yifashishije indirimbo za Mahoniboni muri MTN Iwacu Muzika Festival

Umuraperi Bull Dogg yasobanuye impamvu yifashishije indirimbo ya MC Mahoniboni, anakomoza ku gukorana na bagenzi be babana muri Tuff Gang mu bindi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025.

Ni ubwa mbere uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo ‘Cinema’, ‘Kaza Roho’ aririmbye muri ibi bitaramo. Yongewe ku rutonde rw’abahanzi batoranijwe, asimbuye Kevin Kade nyuma y’uko bigaragaye ko uyu muhanzi atazabasha kwitabira ibitaramo kubera izindi nshingano afite muri gahunda ya Rwanda Convention USA 2025.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga, uyu muraperi yataramiye ibihumbi by’abaturage bo mu Karere ka Ngoma n’ahandi bari bateraniye ku Kibuga cy’Umupira cya Cathédrale ya Kibungo. Yahagarariye neza injyana ya Hip Hop mu ndirimbo zirimo 'Nk'umusaza' n'izindi.

Akiva ku rubyiniro, Bull Dogg yabwiye itangazamakuru ko gukoresha indirimbo ya MC Mahoniboni ari ibisanzwe mu muziki. Yagize ati: "Buri muraperi wese ujya kuri 'stage' aba ari MC, kandi ni ibintu byoroshye kugira ngo ube wakoresha igihangano cy'undi muri Rap turabigira cyane."

Yakomeje agira ati: "Mahoniboni ni umuntu wadushyigikiye mu gihe cyacu, n'ubungubu aracyadushyigikira nubwo atagikora umuziki. Kumuha icyubahiro cye rero ni uko aba yarakoze imiziki myiza, twese nk'abandi baraperi twubaha."

Ku birebana no kuba abantu bakwitega kumubonana na bagenzi be babana mu itsinda rya Tuff Gang, yasubije ko bigoye kuko amasezerano yasinye yo kuririmba mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika, yabisinye nkawe ubwe. Ati: "Hano ni amasezerano mba narasinye njyenyine mu izina ryanjye njyenyine, mbimwumvishije akabyumva bigakunda birashoboka ko twamuzana (umuhanzi wo muri Tuff Gang) ariko ni ibintu byo gutekerezwaho."

Bull Dogg witegura gutaramira abo mu Karere ka Huye aho ibi bitaramo bizerekeza mu mpera z'icyumweru gitaha, yatangaje ko ahafata nko mu rugo kuruta n'ahandi hose amaze gutaramira kuko yahabaye igihe kinini. Ati: "Ni muri gakondo y'iwacu, ntegereje ibintu binini kurushaho."

MTN Iwacu Muzika Festival 2025 yatangiye ku wa 5 Nyakanga mu Karere ka Musanze, ikomereza i Gicumbi (12 Nyakanga), Nyagatare (19 Nyakanga). Kuri ubu, hari hatahiwe Ngoma (26 Nyakanga), hakaba hazakurikiraho Huye (2 Kanama), Rusizi (9 Kanama), maze isorezwe i Rubavu tariki 16 Kanama 2025.

Ni urugendo ruba rufite intego yo kugeza umuziki ku banyarwanda bose, aho batuye, no guha abahanzi amahirwe yo kwegera abafana babo.

Bull Dogg yahaye ibyishimo bisendereye abatuye i Ngoma mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2025

Yaririmbye indirimbo ze zikunzwe ndetse n'iya MC Mahoniboni afata nk'umunyabigwi mu njyana ya Hip Hop


Yatangaje ko ibi bitaramo ndetse n'ibindi binini atumirwamo bisobanuye byinshi mu rugendo rwe rwa muzika

REBA HANO INDIRIMBO "KUBAKA IZINA" IRI MU ZAKUNZWE CYANE ZA MC MAHONIBONI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...