Aba bombi babitangaje mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru
kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, kibanze ku myiteguro y’igitaramo
“Icyumba cya Rap” giteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025.
Bemeje ko nyuma ya Album yabo ya mbere “Icyumba
cy’Amategeko” yakunzwe cyane, bahisemo kongera guhuriza hamwe imbaraga
bakayikurikiza indi nshya.
Bull Dogg yatangaje ko igitekerezo cyo gukora Album ya kabiri
cyari gisanzwe gihari, ariko kikaba kitarashyirwa mu bikorwa kubera kubura
umwanya uhagije.
Ati “Igihe dukora ‘Icyumba cy’Amategeko’ twari twavuze ko
hazakurikiraho iya kabiri. Twari twifuje kuyikora uyu mwaka, ariko kubera akazi
kenshi n’izindi gahunda, ntibyashobotse. Ariko njye na Riderman twakomeje
kuganira, twibaza tuti ‘ese kuki tutayikora kandi iya mbere yaragenze neza?’
Twiyemeje rero ko bitarenze umwaka utaha igomba gusohoka.”
Yakomeje ashimangira ko abaraperi bari mu myiteguro
ikomeye yo gukora cyane, ku buryo 2026 azaba umwaka wa Hip Hop mu Rwanda.
Riderman na we yemeje aya makuru, avuga ko bamaze kumvikana
ko mu ntangiriro z’umwaka utaha bazahita basubira muri 'studio' kugira ngo bahuze imbaraga kuri iyi Album.
Ati: “Iyo Album twayikoze tuzi neza ko igomba gukurikirwa
n’indi [Aravuga ‘Icyumba cy’amategeko’]. Ni byo uyu mwaka umwanya watubanye
muto, ariko mu ntangiriro za 2026 tugomba gusubira muri ‘studio’,
tukayitunganya, tukayisohora kandi tunategure igitaramo cyo kuyimurika.”
Byitezwe ko Riderman na Bull Dogg bazongera kugaragaza
ubufatanye bwabo bukomeye bwakomeje guhuza abakunzi ba Hip Hop nyarwanda.
Hagati aho, aba baraperi bazabanza guhurira na bagenzi babo mu gitaramo “Icyumba cya Rap”, kizabera muri Zaria Court ku wa Gatanu
tariki ya 26 Ukuboza 2025.
Abategerejwe muri iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg,
Fireman, Green P, P Fla, Danny Nanone, Logan Joe, Bruce The 1st, Young Grace,
Fifi Raya na Jay C.
Iki gitaramo cyitezweho gukomeza kwerekana imbaraga
n’icyerekezo Hip Hop nyarwanda iganamo, mbere y’uko Riderman na Bull Dogg
batangira urugendo rushya rwa Album yabo ya kabiri.
Ku rwego mpuzamahanga, ubufatanye bw’abaraperi mu gukora
album zihuriweho bwagiye buba imwe mu nzira zikomeye zo kuzamura Hip Hop, aho
usanga izo album zikundwa cyane zigaherekezwa n’ingendo z’ibitaramo byo
kuzimurika (tours) byitabirwa n’abantu benshi.
Jay-Z na Kanye West bakoze album Watch the Throne mu 2011,
yabaye imwe mu zasamiwe hejuru mu mateka ya Hip Hop. Iyi album yahise
ikurikirwa n’urugendo rw’ibitaramo ruzenguruka Amerika n’i Burayi, aho buzuje
stade n’inzu z’ibitaramo, bigaragaza imbaraga z’aba baraperi bombi ku rwego
mpuzamahanga.
Drake na Future na bo bakoze album What a Time to Be Alive mu
2015, yakiriwe neza cyane n’abakunzi ba Hip Hop. Nyuma yo kuyisohora, aba bombi
bagiye mu gitaramo cyiswe Summer Sixteen Tour, cyabaye kimwe mu byitabiriwe
cyane muri Amerika icyo gihe.
Kid Cudi na Kanye West, bakoresha izina rya Kids See Ghosts,
bakoze album ifite izina rimwe mu 2018. Nubwo itamaze igihe kinini mu bitaramo
byinshi, iyi album yagaragaje uburyo ubufatanye bushobora kuvamo umwimerere
mushya mu muziki wa rap no mu myumvire y’abawumva.
Run The Jewels, igizwe na Killer Mike na El-P, ni urugero
rudasanzwe rw’abaraperi bahisemo gukomeza gukora album zihuriweho kuva mu 2013.
Album zabo zagiye zikurikirwa n’ingendo ndende z’ibitaramo
hirya no hino ku Isi, bituma Run The Jewels iba imwe mu matsinda akomeye ya rap
yo muri iki gihe.
Hari kandi Bad Meets Evil ya Eminem na Royce da 5’9”, bakoze
album Hell: The Sequel, yakunzwe cyane n’abakunzi ba rap ikomeye (hardcore
rap), ikanabahesha amahirwe yo kongera guhurira ku rubyiniro mu bitaramo
bitandukanye.
Izi ngero zigaragaza ko iyo abaraperi bahuje imbaraga, bakora
album zihuriweho kandi bakazimurikira mu bitaramo, Hip Hop irushaho kwaguka no
kugera ku rwego rwo hejuru, haba mu bucuruzi no mu muco wayo.
Ibi ni na byo bituma ubu bufatanye bukomeza gufatwa nk’imwe
mu nkingi zikomeye z’iterambere rya rap ku Isi.

Bull Dogg na Riderman bemeje ko nyuma y’intsinzi ya “Icyumba
cy’Amategeko”, bagiye kongera guhuriza imbaraga kuri Album ya kabiri
iteganyijwe mu 2026, izanaherekezwa n’igitaramo gikomeye

Mu 2026, Riderman azaba yizihiza imyaka 20 mu muziki, ni mu gihe Bull Dogg azaba yizihiza imyaka 16 mu muziki
BULL DOGG YASHIMANGIYE KO ADAKENEYE GUKORANA N'ABAHANZI BO MU MAHANGA
KANDA HANO UREBE P-FLA AVUGA UBURYO YABABAJWE NO KUBA IFOTO YE ITAMINITSE MURI BK ARENA
KANDA HANO UREBE BULL DOGG AVUGA KU MUSHINGA WA ALBUM YA TUFF GANG
